IGIHE

Marines FC yahagaritse Nyirinkindi Saleh na Runanira bifuzwa na Rayon Sports

2 12-06-2019 - saa 15:33, Eric Tony Ukurikiyimfura

Marines FC yahagaritse by’agateganyo abakinnyi bayo babiri, Nyirinkindi Saleh na Runanira Hamza bagiranye ibiganiro na Rayon Sports batabimenyesheje ubuyobozi.

Nyirinkindi Saleh ukina hagati asatira izamu na Runanira Hamza babwiwe na Rayon Sports ko ibifuza ndetse ngo nyuma yo gusezerera Etincelles FC mu ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro, aba bakinnyi bombi bagiye i Kigali kuganira na yo.

Umunyamabanga Mukuru wa Marines FC, Capt. Hakizimana Geoffrey, yemereye IGIHE ko aba bakinnyi bombi bahagaritswe.

Yagize ati "Twarabagaritse. Nyuma y’umukino wa Etincelles bagiye kuvugana n’andi makipe tutazi batatubwiye, tubahagarika by’agateganyo.”

Marines FC iri kwitegura Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/8 uzaba kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena 2019 kuri Stade Umuganda mu gihe uwo kwishyura uzaba ku Cyumweru.

Myugariro Runanira Hamza ari ku mpera z’amasezerano ye muri Marines mu gihe Nyirinkindi Saleh wageze muri iyi kipe y’i Rubavu mu mpeshyi y’umwaka ushize, ari intizanyo ya APR FC. Bombi ntibazakina imikino yo muri iki cyumweru.

Biteganyijwe ko Rayon Sports yerekeza i Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’imyitozo dore ko iya mu gitondo yasubitswe kubera ibura ry’amavuta y’imodoka, abakinnyi bakabura uko bagera mu Nzove.

Nyirinkindi Saleh acenga Irambona Eric mu mukino wa shampiyona wahuje Marines na Rayon Sports i Rubavu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mugabo 2019-06-12 11:52:07

ariko nkawe wiha guseka ngo hahaha utanga angahe uretse umunwa gusa

2
sembagare john 2019-06-12 10:40:07

ngaho da ngo imodoka yabuze Amavuta mbega agashya mwikipe y.Imana hahahha ngo harya barashaka kubaka Stade hahahahhaa

Kwamamaza