IGIHE

Manchester United yanganyije na Arsenal isubira mu bihe bibi yaherukagamo mu myaka 30 ishize (Amafoto)

2 30-09-2019 - saa 23:53, Eric Tony Ukurikiyimfura

Arsenal yahabwaga amahirwe menshi yo kwitwara neza mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Premier League yakiriwemo na Manchester United, ntiyabigezeho kuko amakipe yombi yanganyirije igitego 1-1 i Old Trafford kuri uyu wa Mbere.

Manchester United imaze iminsi ititwara neza, ntiyahabwaga amahirwe menshi kuri uyu mukino bitewe n’abakinnyi bayo bafite imvune nka Anthony Martial na Aaron Wan-Bissaka mu gihe Paul Pogba na Marcus Rashford bitabajwe kuri uyu mukino ariko bamaze iminsi bafite ibibazo bitandukanye.

Arsenal yaburaga abarimo Alexandre Lacaxette wavunitse ni yo yabonye uburyo bwa mbere bugana ku izamu, ku ishoti ryatewe na Nicolas Pépé ubwo Bukayo Saka yari amaze gukinirwa nabi na Ashley Young ariko uyu Munya-Côte d’Ivoire atera umupira hejuru.

Andreas Perreira yananiwe gutsindira Manchester United ku ishoti rikomeye yateye, rigahagarikwa n’umunyezamu Bernd Leno mbere y’uko Pépé ahusha ubundi buryo bubiri ku ruhande rwa Arsenal, burimo umupira yateye ukajya hejuru n’undi wakuwemo n’umunyezamu David De Gea.

Ubwo Rashford yari amaze kunanirwa kubyaza umusaruro umupira yageranye mu rubuga rw’amahina, De Gea yongeye kurokora Manchester United ku mipira ibiri yikurikiranya yatewe na Pierre-Emerick Aubameyang na Matteo Ghendouzi, yombi ayikuramo.

Manchester United yafunguye amazamu ku munota wa 44, ku mupira wazamukanwe na Daniel James, awuhindura imbere y’izamu, usanga Marcus Rashford wawutanze kuri Scott McTomminay, ari inyuma y’urubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye ryagiye mu izamu.

Arsenal yatangiye igice cya kabiri iri hejuru ndetse biza kuyihira ku munota wa 59 w’umukino, yishyurirwa igitego na Pierre-Emerick Aubameyang nyuma y’umupira watanzwe nabi na Axel Tuanzebe. Byabaye ngombwa ko hifashishwa ikoranabuhanga ry’amashusho (VAR) kuko umusifuzi wo ku ruhande yari yerekanye ko uyu rutahizamu wa Arsenal yafashe umupira yarayemo.

Bukayo Saka na Paul Pogba bahushije uburyo bwiza bwashoboraga guhesha imwe muri aya makipe kubona igitego cy’intsinzi kimwe na Harry Maguire na Marcus Rashford bagowe n’umunyezamu Leno mu gihe Daniel Ceballos yateye ishoti ryanyuze ku ruhande rw’izamu.

Iminota y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, bituma Arsenal ifata umwanya wa kane n’amanota 12 mu gihe Manchester United yo iri ku mwanya wa 10 n’amanota icyenda.

Manchester United yaherukaga kugera ku munsi wa karindwi wa Shampiyona itaruzuza amanota 10 mu myaka 30 ishize, aho hari mu mwaka w’imikino wa 1989/90 yasoje iri ku mwanya wa 13.

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League) ikomeje kuyoborwa na Liverpool n’amanota 21 mu mikino irindwi mu gihe Manchester City ifite amanota 16 ku mwanya wa kabiri.

Scott McTominay yatsindiye Manchester United igitego cya mbere ku ishoti rikomeye
McTominay na bagenzi be bishimira igitego cyabonetse mu minota ya nyuma y'igice cya mbere
Myugariro Harry Maguire ahindura umupira mu rubuga rw'amahina rwa Arsenal
Bernd Leno afata umupira nyuma y'uburyo bwiza bwari bubonywe na Rashford mu gice cya mbere
Aubameyang atsinda igitego cya Arsenal
Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cyo kwishyura babonye hitabajwe VAR
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
@rwanda_manchester_united 2019-10-02 01:03:34

United is religion

2
Iranzi Theogene2 2019-10-01 03:29:48

Man u bye bye

Kwamamaza