IGIHE

Lithuanie yabaye igihugu cya 40 Cristiano Ronaldo atsinze igitego

1 11-09-2019 - saa 12:42, Ndayikunda Josué

Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yatsinze ibitego bine wenyine mu mukino wahuje ikipe ye na Lithuanie, kiba igihugu cya 40 uyu mugabo abashije gutsinda igitego.

Cristiano yabikoze mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019 mu mukino wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’u Burayi giteganyijwe mu 2020, ubwo batsindaga Lithuanie ibitego 5-1.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 34 wakinaga umukino we wa 161 ahagarariye igihugu cye cya Portugal, yahise yandika amateka yo kuba rutahizamu uhiga abandi mu mikino y’ibihugu ku mugabane w’u Burayi kuko nyuma y’ibitego 4 yatsinze yahise yuzuza 93.

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus ibitego bine yatsinze Lithuanie byahise byuzuza inshuro ya umunani atsindiye igihugu cye ibitego 3 mu mukino umwe (hat-trick), iba inshuro ya 54 mu marushanwa yose yakinnye nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Ibihugu Cristiano yabashije gutsinda igitego ni Serbie, Bosnie, Nouvelle-Zélande, Espagne, u Bubiligi, u Burusiya, Kazakhstan, Pays de Galles, Lativia, Chypre, Azerbaijan, Denmark, u Bugereki, Swède, Argentine, Pologne, Tchèque, Panama, Iran, Finland, Croatia, Ghana, Maroc, Équateur, Iceland, Arabie Saoudite, Andorra, Luxembourg, Misiri, Hongrie, Ireland y’Amajyaruguru, u Buholandi, Estonie, u Busuwisi, Cameroun, Faroe Island, Armenie, Slovakie, Koreya ya Ruguru na Lithuanie.

Cristiano Ronaldo akomeje kwandika amateka umunsi ku wundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kelly 2019-09-12 08:52:52

cr7 nuwe nzi gusa

Kwamamaza