Kwizera Pierrot muri 11 Rayon Sports ibanza mu kibuga ihanganye na Young Africans

8 16-05-2018 - saa 16:38, Manzi Rema Jules

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, kuri uyu wa Gatatu irisobanura na Young Africans yo muri Tanzania, yagaruye umwe mu bakinnyi ngenderwaho bayo, Kwizera Pierrot, wari wabanje hanze ku mukino wa Gor Mahia.

Iyi kipe yabaye iya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda y’iri rushanwa, nyuma y’umukino wa mbere yanganyijemo na Gor Mahia igitego 1-1 ikaba isabwa kwitwara neza mu wa kabiri aho yasuye Young Africans muri Tanzania kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzagera muri ¼.

Mu bakinnyi Ivan Minnaert atajyanye bakomeye barimo myugariro Usengimana Faustin wahagaritswe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) na Nahimana Shassir wari umaze iminsi yarivumbuye yanga gukora imyitozo asubira iwabo i Burundi nta ruhushya.

Uyu mutoza wavuye mu Rwanda yijeje abafana ko agiye gushaka amanota atatu, yatangaje ko muri uyu mukino utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abanza Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame mu izamu, agarura mu kibuga Kwizera Pierrot wari umaze iminsi afite imvune naho ku busatirizi yakoresheje Shabani Hussein Tshabalala na Ismaila Diarra, akuramo Mbondi udahagaze neza.

Young Africans nayo irakina uyu mukino idafite Said Juma bakunze kwita ‘Makapu’ wahagaritswe kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino iheruka ya CAF, uyu yiyongeraho Papy Tshishimbi wasubiye iwabo muri Congo Kinshasa, Donald Ngoma ufite imvune na Ibrahim Ajib ufite ibibazo by’umuryango.

Uyu mukino uhuza Rayon na Young Africans ni uwa kabiri wo mu matsinda muri Caf Confederation Cup. Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia yo muri Kenya 1-1 mu mukino wa mbere mu gihe Young Africans yanyagiwe na USM Alger 4-0.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Ange Mutsinzi Jimmy, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Nyandwi Saddam, Mugisha François, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra na Shabani Hussein Tshabalala.

Abasimbura: Ndayisenga Kassim, Irambona Eric, Yannick Mukunzi, Bimenyimana Caleb, Chist Mbondi, Muhire Kevin na Mugume Yassin.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Young Africans:Youthe Rostand, Hassan Kessy, Gadiel Michael, Andrew Vincent, Kelvin Yondani, Thaban Kamusoko, Yusuph Mhilu, Pius Buswita, Obrey Chirwa, Juma Mahadhi na Geofrey Mwashiuya.

Abasimbura: Ramadhani Kabwili, Abdalah Shaibu Ninja, Pato Ngonyani, Raphael Daudi, Emmanuel Martin, Yohana Mkomola na Amiss Tambwe.

Kwizera Pierrot ntiyari yabanje mu kibuga ku mukino wahuje Rayon Sports na Gor Mahia yo muri Kenya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
shizo 2018-05-17 17:02:23

mukomereze aho bsz

2
xx 2018-05-17 04:11:48

bimaze kugaragara ko Rayon itari iyo guhanganira ibikombe ahubwo niyo guhanganira amandazi namata

3
al 2018-05-16 13:49:39

ndi kwibaza ukuntu umuntu arwanira amata ya 300f n’ikidufu 100f yatsitara kudufaranga akagura ikoti naryo ritagira ipataro kandi yicwa ninyota ninzara

4
kfb 2018-05-16 13:41:21

Young nikipe yoroshye ariko imana iyifashe inganye aho ntitsindwe na gasenyi

5
king 2018-05-16 13:37:00

ndasaba imana ngo Rayon inganye kuko itsinze byandwaza gasenyi ipuu

6
kamana 2018-05-16 11:27:09

Ndiho kurora umupira wa Young African na Rayon Sport.
Ariko bavandimwe, ndashaka kubabwira ikintu kimwe kandi ngikomeye ho.
Iyi kipe muyigarure mo Raoul Nshungu mumuhe abakinnyi azabasaba maze abubakire ikipe ikina neza.
Uyu muzungu kuva yaza iyi kipe ikina nabi.

7
Anastase 2018-05-16 10:55:56

Muraho bakunzibacundukunda kubera amakurumenshi mutungezaho cyane cyane ayikipeyacu ndukundacyane.... ariyo ngikundiro twajyirangotubisabire atarabashije kuyiherekeza mwatubabariye mukatungezaho umukino kobyandushimisha murakozecyane

8
Laurent kibogora 2018-05-16 09:59:15

Yannick se afite kibazo ki gituma atabanza mu kibuga? imvune ye ntiyakize? Nizere ko bitwara neza kdi ko Minnaert aza kuba maso. Tubari inyuma ntimugire impungenge cg ngo mwibwire ko muri mwenyine. Nubwo twese tutabashije kubaherekeza ariko turi kumwe kdi twibukeko I mana y’aba rayon ihora iturebera.

Kwamamaza