IGIHE

Kwizera Pierrot ashobora gusinyira Rayon Sports

4 9-09-2019 - saa 10:35, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye ibiganiro n’uwahoze ari kapiteni wayo, Umurundi Kwizera Pierrot wari umaze iminsi yifuzwa n’amakipe arimo Bugesera FC na Musanze FC ndetse iki cyumweru gishobora kurangira ari umukinnyi wayo.

Kwizera Pierrot yari amaze iminsi mu biganiro na Musanze FC yifuzaga kumugira umukinnyi uhembwa menshi mu Majyaruguru, ariko we avuga n’ubundi amafaranga bamuhaga yari akiri hasi y’ayo yifuza.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi ntiyakinnye umukino wo kwishyura ikipe ye yaraye ihuyemo na Tanzania kubera imvune yagiriye mu mukino ubanza wabereye i Bujumbura mu ijonjora ribanza ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko nta gihindutse, iki cyumweru kirangira Kwizera Pierrot ari umukinnyi wa Rayon Sports nyuma y’uko biganiro ku mpande zombi bigeze kure.

Aganira na IGIHE, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatwemereye ko bari mu biganiro na Kwizera Pierrot nyuma yo kumva ko kuri ubu nta kipe afite.

Ati” Ni byo koko Kwizera Pierrot ni umukinnyi wadukiniye imyaka itatu, ni umukinnyi wari wabonye amahirwe yo kujya hanze, amakuru dufite ni uko ikipe yari yagiyemo ubu ntabwo ari yo arimo, ari iwabo mu Burundi ndetse ni umukinnyi wigurisha udafite ikipe.”

“Aba-Rayon barabitubaza cyane ndetse bashaka ko agaruka, icyo kintu twagishinze komisiyo ishinzwe kugura no kugurisha abakinnyi nkeka ko bakigeze kure, haba kuvugana na Pierrot no kureba niba akenewe mu ikipe yacu. Komisiyo ya Recruitement itubwira ko ibigeze kure.”

Kwizera Pierrot w’imyaka 28, yageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2015 ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.

Muri Kanama 2018 ni bwo uyu mukinnyi yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.

Nta gihindutse, Kwizera Pierrot arasinyira Rayon Sports muri iki cyumweru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sibomana Théogène 2019-09-10 07:59:56

Mwiriwe ese ko dufite abanyamahanga benshi ndetse nokumwanya akinaho hakaba hari comodore ese koko kwizera na rayon sport batangiye ibiganiro bajye badusubiza murakoze

2
ndikumana 2019-09-09 12:14:55

Ikibazo ni umubare w’abanyamahanga RS iri kuzana.

3
ndikumana 2019-09-09 12:14:55

Ikibazo ni umubare w’abanyamahanga RS iri kuzana.

4
Genesis 2019-09-09 05:02:36

Ngo Kwizera Pierrot w’ imyaka 28, Hhhhhhh

Kwamamaza