Kwica ibikona, gutwika ibirango by’abakeba n’ubundi bushotoranyi bigiye kujya bihanwa

24 25-04-2018 - saa 21:33, Manzi Rema Jules

Mu Rwanda hagiye gushyirwaho amategeko ahana ibikorwa by’ubushotoranyi hagati y’abafana, birimo amagambo asezerezanya, gutwika ibirango by’amakipe y’amakeba n’ibindi bishobora guteza imvururu.

Hirya no hino ku Isi hakunze kugaragara ibikorwa bibyara imvururu hagati y’abafana b’intagondwa “Hourigans” b’amakipe y’amakeba rimwe na rimwe zitwara n’ubuzima bwa bamwe nk’ibyabaye muri Angola muri Gashyantare 2017 hagati ya Santa Rita de Cassia na Recreativo de Libolo hagapfa 17; izaguyemo abafana 19 ba Zamalek mu Misiri mu 2015 n’izindi.

No mu Rwanda ibikorwa by’ubushotoranyi hagati y’abafana b’amakipe y’amakeba biragenda bihagaragara ndetse hari ubwoba ko bidakumiriwe hakiri kare byagera ku rwego batangira kujya barwana.

Bimwe mu byagarutsweho cyane mu gihe cya vuba ni abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye ku wa 22 Mata 2018 batwika imyambaro ya Rayon Sports nyuma y’umukino amakipe yombi yari amaze kunganya ibitego 2-2.

Mu Kwakira 2017, nabwo byavuzwe ko umufana wa Kiyovu Sports yasutsweho inkari n’aba Rayon Sports; icyo gihe bamwe batabwa muri yombi na Polosi ariko baza kurekurwa; ahandi ugasanga abafana ba Rayon Sports bica ibikona iyo bagiye guhura na APR FC ndetse n’ibyagaragaye abafana ba Rayon Sports bacukura kuri Stade Mumena bakavuga ko bashyinguye Kiyovu Sports ubwo yari imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye batwika imyenda y'ibirango bya Rayon Sports

Iyi myitwarire iteye inkeke yatumye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bushyira mu byihutirwa guhindura amategeko hakazashyirwamo ingingo zihana ibyo bikorwa by’ubushotoranyi nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umuvugizi waryo, Bonnie Mugabe.

Yagize ati “Ni imyitwaire idakwiye kuko umupira si intambara kandi Ferwafa yarabyamaganye cyane ndetse yavugishije abayobozi b’amakipe byagiye bigaragara ku bafana bayo. Hari amategeko arimo kuvugururwa uyu mwaka kandi ibi byose biri mu bizitabwaho cyane.”

Yakomeje agira ati “Ariko n’abantu bari bakwiye kumva ko gushotorana bidakwiye bitari no mu muco wacu nk’Abanyarwanda.”

Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, nawe yavuze ko bidakwiye kubona abafana bagira urugomo kuko ubusanzwe baba ari abavandimwe.

Yagize ati “Twashyizeho inzego z’abafana n’ama-Fan Clubs kugira ngo bafashe bagenzi babo gukunda ikipe ariko mu buryo bwiza. Ubundi kera iyo umukino warangiraga, wasangaga tugiye ahantu hamwe na Kiyovu Sports tugasangira, tukaganira nk’abavandimwe.”

Yongeyeho ati “Ntibikwiye kubona abantu bica ibikona aho byibereye, abandi ngo batwike imyenda, ibi byose turashaka kubica ariko ni uguhozaho. Bizagenda bigabanuka kuko abayobozi bashyize hamwe, ntuzigera wumva hari uwa Kiyovu Sports wavuze nabi uwa Rayon Sports cyangwa uwa Rayon Sports wavuze nabi uwa APR FC. Twese icyo dushaka ni kimwe, ni ugutsinda ariko mu bwubahane.”

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntibyadukundira ariko nyuma y’aho abafana bayo bagaragaye batwika imyenda ya Rayon Sports, Umuyobozi w’abafana b’iyi kipe Minani Hemedi yasohoye itangazo ryo kwamagana iyo myitwarire.

Yagize ati “Ku mukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports ukaza kurangira ikipe zombi zinganya ibitego 2-2, nyuma yawo haje kugaragara ifoto igaragaza abantu babiri barimo gutwika umupira uriho amabara ya Rayon Sports. Iyo foto yakwirakwijwe ku mbuga zitandukanye kandi byagaragaye nk’igikorwa cy’urukozasoni kidakwiye kuranga aba Sportifs.”

Yakomeje agira ati “Bimvuye ku mutima mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’abakunzi ba Kiyovu Sports, dusabye imbabazi umuntu wese wahungabanyijwe n’iyo foto kuko ababikoze batabikoze ku nyungu za Kiyovu Sports, cyane ko ntawabibatumye. Kiyovu Sports ni ikipe yiyubaha ifite mu ntego zayo ikinyabupfura, ubucuti n’intsinzi."

Umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports yavuze ko uwabikoze wese yambaye amabara y’iyi kipe akwiye kwigaya kandi nk’abayobozi bazabikurikirana.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda basabwe kumenya ko siporo ari iyo guhuza abantu atari iyo kubiba amakimbirane.

Abafana birirwa bica ibikona mu gushotora aba APR FC yambara umukara n'umweru bashobora kuzajya babihanirwa
Iyi myitwarire y'abafana ba Rayon Sports ntiyigeze yishimirwa n'abakunzi ba Kiyovu Sports ubwo bagaragazaga ko bayihambye mu 2017
Mu mpera z'umwaka ushize w'imikino, nyuma y'uko Rayon Sports yari imaze gutsinda Kiyovu Sports ikamanuka mu cyiciro cya kabiri, abafana bagaragaye bayishyingura bashyiraho n'umusaraba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
nana 2018-04-30 03:56:57

ibintu nuku bitangira mukagirango nimifanire, ibi ntahobitaniye naza nterahamwe zatemaga ishusho rya Bikira Mariya na Yezu kukiliziya ngobarasa nabatutsi. i Burundi mumvururu zaho abaporona (abo mw’ishyaka rya uprona rirangwa nibara ryumutuku numweru) baziranaga nabafrodebu (abo mwishyaka rya frodebu rirangwa nibara ryicyatsi numweru), ubwo abaporona ntibashoboraga kurya isombe numuceri ubundi bakirara mumilima bagatemagura ibiti byisombe, naho abafrodebu nabo ntibarye umuceri nisosi nabokandi bakirara mumilima batemagura inyanya ngo niza uprona. urumvukuntu gufana cyane bizana ubugoryi bikageranaho abantu bicana, namwe mushatse mwafatirahafi iyomicomibi yogutwika noguhamba ibirango byamakipe yamakeba kuko nukobitangira

2
amani 2018-04-26 23:32:06

Andika hano Murabeshyape ni kiyovu

3
Kgl lisa 2018-04-26 23:22:54

ibyo bintu n umwanda rwose nibihanwe ejo bitazabyara anacakubiri abantu bakicana bazize ubufana. shwi shwi shwi. reka reka rwose

4
kfb 2018-04-26 14:10:21

byaba byiza hanaciwe akajagari ago usanga iyo rayon yakinnye abafana bayo bajya kwiyenza aho abafana bindi kipe bicaye Mu mwanya baba bagenewe

5
saidi gasenyi 2018-04-26 09:28:43

egide karisa .subiramo neza urebe amagambo wanditse. NGO ::ababoyi nta ndero bagira barakihamba?:: bihuriyehe nibyumupira? I myumvire yawe iteyubwoba boss. Niba uri muzima mumutwe imanaishimwe. gusa ndumiwe!

6
saidi gasenyi 2018-04-26 09:11:37

wowe egide arisa ! urumuntu mubi cyanee!! no gute aba rayon Bose ubashyira mugatebo kamwe,ukabandagaza gutya?iyimyitwrire yawe iragayitse nabashumba barayiretse KBS. aba Bose ututse gutya, nta bwenge ubarushije ,ahubwo wigaragaje ukouri%

7
Ikibasumba 2018-04-26 05:50:21

Bariya bantu biyambitse imyenda ya Kiyovu ndabazi ni APR nsagusa gusa!! Nibo batwitse ikirango cya Rayon Sport. Ubwose murabona abayovu twatwika Rayon kandi twaritwanganyije?

8
Assumpta UMUGWANEZA 2018-04-26 05:34:44

Muraho neza.
Murakoze cyane gukora inkuru kuri iki kibazo, njye narabibonye bintera impungenge cyane, nubwo ntabonye aho mbivuga. Aya mategeko ni ngombwa cyane, kuko bigaragara ko bamwe mu bafana ba ama Equipes yacu batangiye kurengera. Dufane, twishime ni ngombwa , ariko turangwe n’ubwubahane no kwiyubaha.

Nkanjye hari Equipe ikina sinifuze kugera mu bice irangwamo kubera kumbuza ubwisanzure muri gahunda zanjye!

Discipline ni ngombwa cyane mu bintu byose. Noneho muri sports ho byagakwiye kuba akarusho, birababaje aba sportifs batukana, bakambara ibintu biteye isoni n’ubwoba ngo ni ugufana?!

Mwitonde cyane kuko igihembera amakimbirane kiva ku kantu gato bikagenda bikura buhoro buhoro.

Imana ibafashe mwese.

9
Assumpta UMUGWANEZA 2018-04-26 05:34:42

Muraho neza.
Murakoze cyane gukora inkuru kuri iki kibazo, njye narabibonye bintera impungenge cyane, nubwo ntabonye aho mbivuga. Aya mategeko ni ngombwa cyane, kuko bigaragara ko bamwe mu bafana ba ama Equipes yacu batangiye kurengera. Dufane, twishime ni ngombwa , ariko turangwe n’ubwubahane no kwiyubaha.

Nkanjye hari Equipe ikina sinifuze kugera mu bice irangwamo kubera kumbuza ubwisanzure muri gahunda zanjye!

Discipline ni ngombwa cyane mu bintu byose. Noneho muri sports ho byagakwiye kuba akarusho, birababaje aba sportifs batukana, bakambara ibintu biteye isoni n’ubwoba ngo ni ugufana?!

Mwitonde cyane kuko igihembera amakimbirane kiva ku kantu gato bikagenda bikura buhoro buhoro.

Imana ibafashe mwese.

10
kanuma 2018-04-26 04:32:47

erega Rayon Sport na Kiyovu Sport ni Equipes zabantu zisa nabana bakuriye kumuhanda nta ndero yababyeyi bababyaye sont des shege. harimo na Ettencelles ni bi yaya byibereyaho gusa ntanamifanire bagira niyo mpamvu batagira namafranga niho habarizwa abanyereje amafranga, abatanze ruswa, abaiye ruswa, abatukanye nibindi nonese umuntu ufata igikoni akacica urumva atakwica numuntu? BARAGOWE nkawamuririmbyi.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza