IGIHE

KNC yasezeranyije abafana ba Rayon Sports kuzabona ibyo amaso yabo atigeze kubona

9 3-10-2019 - saa 20:55, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umuyobozi akaba na nyir’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko ubwo iyi kipe ye izaba ikina na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda uzaba ku wa Gatandatu, abanyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports bazabona ibyo amaso yabo atigeze kubona.

Gasogi United igiye gukina icyiciro cya mbere nyuma yo kuzamuka uyu mwaka itwaye igikombe cy’Icyiciro cya kabiri. Izatangira Shampiyona yakira Rayon Sports yatwaye iy’umwaka ushize w’imikino wa 2018/19, mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro saa 15:00 ku wa Gatandatu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane ku cyicaro cya Gasogi United giherereye mu nzu y’ubucuruzi ya CHIC, Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko intego bazanye mu cyiciro cya mbere ari ukubaka ikipe bazakuramo abakinnyi bagurisha ndetse baramutse babonye amahirwe yo gutwara igikombe batayitesha.

Ati” Igikombe duhuye nacyo twagiterura. Ni inzozi zanjye. Intego dufite ni ukuza mu makipe arindwi ahataniye igikombe. Kumanuka mu cyiciro cya kabiri byo ntibishoboka. Tuje mu bucuruzi, inyungu yacu ya mbere ni ukohereza abakinnyi i Burayi. Hari nabo tuzohereza mu igeragezwa bakaba babona amakipe.”

KNC watangaje ko ikipe ye izakoresha ingengo y’imari isaga gato miliyoni 168 Frw, yavuze ko akunda amakipe nka Rayon Sports na APR FC kuko azamufasha kwinjiza amafaranga menshi ndetse yifuza ko buri kipe izajya ihura na Gasogi United yajya iza yakaniye umukino.

Agaruka ku mukino ubanza muri Shampiyona, iyi kipe izahuramo na Rayon Sports, KNC yatanze ubutumwa kuri iyi kipe avuga ko azayiriza nk’umwana muto.

Ati” Rayon Sports dukwiye kuyumvisha ko igomba kureba kubyina mbere y’umuziki. Ni ikipe igira igitutu cyinshi. Ibizaba kuri Rayon Sports bizaba ari ibitangaza, izarira nk’umwana muto. Ku wa Gatandatu muzabona ibyo amaso yanyu atigeze abona.”

Umutoza wa Gasogi United, Guy Bukasa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko umukino uzabahuza na Rayon Sports uzaba ukomeye, yemeza ko hari byinshi yayibonyeho ubwo yatsindwaga na AS Kigali kuri Super Cup 2019.

Ati” Ni umukino atari kuri Gasogi gusa ahubwo no kuri Rayon Sports. Twayibonye ku mukino uheruka yahuyemo na AS Kigali. Hari byinshi twabonye turi kwigaho bizadufasha ku mukino tuzahuramo nayo.”

Bukasa avuga ko imikinire ye n’umusaruro yitezweho muri Gasogi United bidashingiye mu kibuga gusa, ahubwo bizajyana n’intego nyamakuru y’iyi kipe, yo kugira icyo yinjiza.

Ati” Icy’ingenzi ni icyizere. Icyatumye nza ni uko nabonye umushinga ikipe ifite ari mwiza. Intego yacu si ukuba aba mbere ahubwo ni ukugera ku ntego zacu zo kugira icyo ikipe yinjiza.”

58% by’abakinnyi 28 Gasogi United izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019/20 ni abo yari kumwe nabo mu cyiciro cya kabiri.

Abakinnyi bashya yaguze barimo: Isingizwe Patrick, Ndabarasa Trésor (yagaruye avuye muri Bugesera FC), Kaneza Augustin, Dusabe Jean Claude, Muhanuka Eric, Ndekwe Félix, Mudeyi Abdou, Manace Mutatu, Herron Berrian, Yamin Salumu, Muganza Isaac na Tidiane Koné.

Gasogi United yatwaye igikombe cy'icyiciro cya kabiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sébastien 2019-10-04 13:57:13

erega KNC n’umuhanga cyane nawe mumutima we azi neza ko Rayon sport imurusha byose ariko icyo ashaka kugeraho nugushusha urugamba kugirango abafana ba Rayon sport baze kuri stade ari benshi bamwinjirije amafaranga kuko niwe uzakira umukino naho ibyo kuvuga niyivugire icyo ashaka cyose umupira ukinirwa mu kibuga apana ku munwa

2
Rukamba 2019-10-04 06:49:14

Mmwiri neza igihe, njyewe KNC ndemeranya nawe cyane kuko bizatuma umpira wamaguru wacu urushaho kuryoha. Knc keep it up Bose ndakwemera sana. Gasogi yajemucyiciro 1 ikenewe. Abayitegimisi kwizasubira mucyicyiro cyakabiri musubize amerwe mwisaho ntaho zajyapee. Ndabivuze ndimwene Rukamba.

3
Emma 2019-10-04 05:05:25

Ariko KNC ubanza yibeshyeko ikipe ye ari Balicerona cg Man city? Ntagitangaza mbona mukuba Gasogi yagwa kuri Rayon sports cg nindi ikayitsinda ariko sibyo byayigira igihangage kuko rwose byaragaragaye ko abakinnyi beza bitavuze gutsinda ahubwo ikipe nziza n’imyiteguro myiza nibyo bitsinda. Mumureke avuge yongere avuge ariko niyumva ikipe ifite intego yo kuza muri top eight ntazabaseke kko baba bazi urugamba uko rumeze

4
NTAGENGWA Vital 2019-10-04 01:50:10

KNC, urakoze kuryoshya umupira, kuko umupira si intambara ni ibyishimo. Ariko ngarutse ku byo uvuga, ndabona ugereranya umuserebanya n’ingona. Ni nko kubwira umwana wawe w’umuhungu wiga muri P1 ngo ajye kuri ring kurwanya n’umu boxeur nka Mike Tyson!

5
kariza 2019-10-04 01:46:29

punguza domo wewe ruhago siyo mudomo

6
Joseph Keter 2019-10-04 01:10:49

Urubambingwe natwe turi inyuma ya gasogi United

7
Tony 2019-10-04 00:59:32

ariko aka kagabo ngo ni kns ko kiyemera birenze, ubwo ubonye rayon ariyo ukwiye kwipimaho? Iryo vuzivuzi ryawe ejo baragutera 3 kuri 0 kandi nzi neza ko umwaka utaha uzakina mukiciro cya 2. Nta soni ugira?

8
hhhhh 2019-10-04 00:59:18

ariko ko amagambo nkaya avugwa na abahuriga cyane cyane iyo basomye kuri skol uy,umuyobozi wa gasogi tumushyire mugatebo kamwe nabo bahuriga ?ko dukurikirana imikino itandukanye haraho mwari mwumva umuyobozi w,ikiPe yitwara kuriya mujye ni iburayi abo twigiraho ,wabonye umuyobozi witwaza utujwi nka turiya boshye umuhuriga wasinze

9
Mambobado 2019-10-04 00:49:50

Ino nkuru irangiye Gasogi ihindutse Gasosi, nizere ko ari ukwibeshya batabigize nkana.

Kwamamaza