IGIHE

Kera kabaye hatangiye Shampiyona y’umupira w’amaguru y’abagore muri Sudani

0 1-10-2019 - saa 15:45, Ndayikunda Josué

Bwa mbere mu mateka, muri Sudan hatangiye irushanwa mu mupira w’amaguru mu bagore nyuma y’igihe kirerekire bazitirwa n’amategeko yabakumiraga kwisanga muri uyu mukino.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2019 nibwo ibyasaga n’inzozi byabaye impamo haba umukino wa mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore, wahuje ikipe ya Tahadi na Difaain ubera muri stade ya Khartoum.

Sudani ni umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, guhera mu 1948 mu gihe mu 1957 yafatanyije na Misiri, Afurika y’Epfo na Ethiopia gushyiraho impuzamashyirahamwe ya CAF.

Ubwo Omar al-Bashir yafataga ubutegetsi mu 1983, iki gihugu cyatangiye kugendera ku mategeko ya Kisilamu, atemerera abagore gukina umupira w’amaguru. Uyu muyobozi yakuwe ku butegetsi muri Mata uyu mwaka.

Shampiyona y’abagore yatangijwe, igizwe n’amakipe 21.

Umukino wa mbere wabaye witabiriwe n’abayobozi b’igihugu batandukanye barimo na Minisitiri wa Siporo muri Sudan, Wala Essam wavuze ko ari umukino w’amateka ku bagore no kuri Sudan.

Ati “Uyu n’umukino w’amateka ku bagore no kuri Sudani. Duhe agaciro siporo y’abagore n’umupira w’amaguru w’abagore.”

Mervat Hussein, uhagarariye umupira w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sudan, yabwiye BBC ko ari amahirwe akomeye kuba birangiye abagore nabo bakinnye umupira w’amaguru cyane ko ngo abenshi bari babinyotewe.

Ati“Ni amahirwe, abakinnyi bari bategereje ibi bihe. Ni amahirwe akomeye kuba birangiye dukinnye umupira w’amaguru.”

Sudan ni kimwe mu bihugu by’ubukombe mu mupira w’amaguru w’abagabo muri Afurika dore ko habarizwa amakipe akomeye nka Al Hilal Omdurman iherutse gukuramo Rayon Sports yo mu Rwanda ku ikubitiro muri CAF Champions League.

Bwa mbere mu mateka, hatangiye Shampiyona y'umupira w'amaguru y'abagore muri Sudani
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza