IGIHE

Kayiranga Baptiste ashobora kugirwa umutoza wa Rayon Sports ku nshuro ya kane

2 16-08-2019 - saa 14:12, Eric Tony Ukurikiyimfura

Kayiranga Baptiste umaze iminsi atoza SEC Academy FC yo mu cyiciro cya kabiri, ni we ushobora kugirwa Umutoza wa Rayon Sports, agatoza umukino wo kwishyura izahuramo na Al-Hilal Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Kuri uyu wa Gatanu, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama igamije kwemeza umutoza mushya wa Rayon Sports ku mukino utaha.

IGIHE yumvise ko Kayiranga Baptiste ari we ushobora kongera guhabwa iyi kipe n’ubwo hari n’andi mazina yatekerezwagaho nka Mashami Vincent.

Rayon Sports igomba gushaka umusimbura wa Robertinho wasezeye iyi kipe nyuma y’uko uwari umwungirije, Kirasa Alain, na we adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino ya CAF.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, izakirwa na Al-Hilal mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 25 Kanama.

Rayon Sports iherutse gusaba Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ko uyu mukino utabera muri Sudani kuko hamaze iminsi hari umutekano muke uterwa n’imyigaragambo y’abadashyigikiye ingabo z’abashe ubutegetsi.

Naramuka yemejwe nk’umutoza, Kayiranga araza kuba agarutse muri Rayon Sports ku nshuro ya kane dore ko yayiherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2014/15 ubwo yasimburaga Andy Mfutila wagiye amaze imikino 10 adatsinda.

Kayiranga Baptiste wakiniye Rayon Sports, yayitoje kandi kuva mu 2000 kugera mu 2005, ayisubiramo mu 2007 kugera mu 2010.

Kayiranga Baptiste ashobora kugirwa umutoza wa Rayon Sports
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rumanzi 2019-08-16 12:28:34

iyi comite ifite palapala...

2
mutebi 2019-08-16 10:33:48

ntacyizavamo kayiranga arakara vuba ntakunda ibimutesha umutwe,azegura bidatinze mba mbaroga

Kwamamaza