Kagere Meddie na Lomami mu banyamahanga 95 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

4 23-04-2018 - saa 13:11, Manzi Rema Jules

Nyuma y’imyaka hafi ine rutahizamu wahoze akinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kagere Meddie yongeye guhabwa ubwenegihugu hamwe n’abandi banyamahanga 94.

Abantu 95 basabye ubwenegihugu mu cyiciro cya 17, muri bo 11 nibo barahiriye mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 23 Mata 2018, aba biyongeraho Kagere Meddie utabonetse muri uyu muhango kubera ikibazo cy’indege yagombaga kumukura i Entebbe muri Uganda. Ashobora gutegurirwa umuhango wo kurahira cyangwa agashyirwa mu bazarahirira mu Karere ka Gasabo ku wa Gatatu w’iki Cyumweru kuko ubwenegihugu yabwemerewe.

Muri Kanama 2014 nyuma y’aho u Rwanda ruboneye itike yo gukina Igikombe cya Afurika cyabereye muri Guinea Equatorial muri Mutarama 2015 ariko rukaza gusezererwa na Congo rutewe mpaga kubera gukinisha Dady Birori wari ufite ibyangombwa birimo amanyanga, habaye kugenzura iby’abakinaga mu Rwanda bamwe bamburwa ubwenegihugu bivugwa ko babuhawe bitubahirije amategeko.

Mu babwambuwe icyo gihe harimo rutahizamu wakiniraga Amavubi ari no mu bihe byiza Kagere Meddie, Ciiza Hussein (Mukura VS), Ruhinda Farouk (wakiniraga APR FC), Charles Tibingana (wakinaga muri APR FC), nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti na Saidi Abedi bajyanye u Rwanda mu Gikombe cya Afurika rukumbi rwitabiriye mu 2004 n’abandi bagera kuri 20.

Kagere Meddie uri mu bakomeje kugaragaza inyota yo kongera gukinira Amavubi, ari ku isonga mu banditse basaba kongera kubuhabwa bundi bushya, none yabubonye nyuma y’imyaka ine ategereje.

Mu bandi bahawe ubwenegihugu barimo Umutoza Wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel, murumuna we Lomami André Fils na Mushingirwa Kibengo Jimmy uzwi nka "Jimmy Mbaraga" ukinira AS Kigali bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Peter Otema wo muri Uganda na Ciiza Hussein ukomoka i Burundi.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi zijyanye n’Abenegihugu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Rusanganwa Jean Damascène, warahije 11 bifuje kuba abaturage ba Nyarugenge, yabasobanuriye ko kuva ubu bafite uburenganzira n’inshingano nk’iz’abandi Banyarwanda bityo bagomba gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye uburyo umuntu ashobora kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda n’abamaze kubuhabwa.

Yagize ati “Kubona ubwenegihugu biterwa n’uburyo umuntu abusabamo. Habaho ubwenegihugu bushingiye ku kuvukira mu Rwanda, icy’ingenzi gisabwa ni ukugaragaza ko wahavukiye kandi ababyeyi bawe bari bahatuye byemewe n’amategeko. Uburyo bwa kabiri ni ugushakana n’Umunyarwanda, igisabwa ni ukwerekana ko washyingiranywe n’Umunyarwanda kandi nibura mumaranye imyaka itatu mubana byemewe n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Uburyo bwa gatatu ni ukugira inkomoko mu Rwanda, aha igisabwa ni ukugaragaza ko abo ukomokaho bari Abanyarwanda. Uburyo bwa kane ni ukugirwa umwana n’Umunyarwanda [Adoption] icyo gihe ni ukugaragaza ko uwakugize umwana we ari Umunyarwanda, iyo ukiri munsi y’imyaka 18 uhita uba Umunyarwanda ako kanya.”

“Uburyo bwa gatanu ni ukugirwa Umunyarwanda [naturalization]. Aha ibisabwa ni ukuba umaze imyaka itanu utuye mu Rwanda, uhafite ibikorwa birambye, kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire.’’

Rusanganwa yavuze ko kuva mu 2009 serivisi zijyanye n’abenegihugu zivuye muri Minisiteri y’Ubutabera zigahabwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, abantu bagera kuri 616 bamaze kubuhabwa habariwemo na 95 bamaze kubwemererwa n’Inama y’Abaminisitiri aribo batangiye kurahira bitewe n’Uturere bifuje kuzakoreramo.

Umutoza wa Rayon Sports wungirije, Lomami Marcel, wavukiye mu Rwanda ku mubyeyi [Se] wanakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi ariko we na bamwe mu bavandimwe be bakaba nta bwenegihugu bagiraga. Yavuze ko byatewe n’uburangare bwabo ariko ubu yishimiye kuba abubonye kuko byajyaga bimugora cyane iyo yashakaga kujya hanze kenshi ntibinakunde kubera kubura ibyangombwa.

Umutoza wa Rayon Sports wungirije, Lomami Marcel, arahirira kuba Umunyarwanda mu buryo bwemewe n'amategeko
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, ashyikiriza Lomami Marcel icyemezo cy’uko ari Umunyarwanda
Rutahizamu Peter Otema mu bakinnyi bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jrld 2018-04-23 10:14:55

Iyo katauti abona ibyo yaharaniye !!!!!

2
NYAMPAME Celestin 2018-04-23 07:17:15

Mbega ibintu byiza!twishimiye umukinnyi wacu ntituzongera kugira ikibazo cy’ibitego kuko tubonye rutahizamu dukunda,KAGERE Meddie.

3
Derrick 2018-04-23 07:12:56

Congz kuri abo basore bagaragaje gushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda babikuye kumutima.Ni izindi ngufu ziyongereye kuzari zihari,cyane kuri Kagere Meddy wakomeje kugaragaza ko gutaha izamu ari ibintu bye ingufu n’ubunararibonye bye birakenewe.
Bravoooo!!!!

4
Munyaneza 2018-04-23 06:27:01

Nubwo yafpuye arabukwiye uwo ntawundi ni Ndikumana Hamadi rwose babumuhe ibyo biba bifite ibisobanuro kumuryango we usigaye murakoze

Kwamamaza