IGIHE

Jimmy Gatete yongeye kunyeganyeza inshundura mu gutaha Kigali Universe

0 19-05-2024 - saa 12:05, Jah d'eau Dukuze

Inzu nshya y’imikino iri ku gisenge cya CHIC mu mujyi wa Kigali rwagati, Kigali Universe yafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, hakinwa irushanwa rya “Mini Foot” ryahuje amakipe atandukanye.

Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo ikibuga cy’umupira w’amaguru (Mini-Football) kigizwe n’ubwatsi bw’ubukorano bugezweho n’aho abafana batari benshi bazajya bicara.

Iyi kandi ikaba ifite ahantu abantu bafatira icyo kunywa no kurya ndetse n’amaduka azacururizwamo imyambaro itandukanye ya siporo, hamwe n’ahakinirwa imikino itandukanye yo mu nzu nka Tennis na Golf, Video Games, imikino y’imodoka n’indi itamenyerewe cyane mu Rwanda.

Ku rundi ruhande hari ikibuga cya Basketball y’abakina ari batatu ndetse n’urwambariro rwifashishwa n’abakinnyi.

Ubwo yafunguraga iyi nyubako, Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yatangaje ko Kigali Universe ijyanye n’icyerekezo Umujyi ufite cyo gushyiraho inzu z’imyidagaduro zitandukanye aho yijeje abawutuye ko hari n’izindi ebyiri zigiye kuza mu minsi mike.

Ifungurwa rya Kigali Universe ryajyanye na shampiyona yahuje amakipe ane arimo iy’Abanyamakuru ba Siporo, abahanzi, abahoze bawukina ndetse n’abashoramari.

Mu mukino ufungura iyi nyubako, ikipe y’abahoze bawukina yatsinze iy’abanyamakuru ba Siporo ibitego 7-6 harimo bitatu bya Jimmy Gatete.

Mu wundi mukino ikipe y’abashoramari ikaba yatunguranye itsinda iy’abahanzi ibitego 13-6 aho Gacinya Chance Denis wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yaje gutsindamo ibitego bitatu.

Umukino wa nyuma ukaba uteganyijwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ukaza kubanzirizwa n’uw’umwanya wa gatatu uhuza abahanzi n’abanyamakuru.

Kigali Universe ya Karomba Gaël [Coach Gaël ], biteganyijwe ko ubwo izaba yashyizwemo ibikoresho byose izaba itwaye arenga miliyoni 1,5$, ni ukuvuga hafi miliyari ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda.

Ikipe y'abahanzi irimo Platini wawuconze hambere yaje gutungurwa itsindwa byinshi
Abashoramari barimo Hadji Yusuf Mudaheranwa uyobora Premier League, Col Richard Karasira Perezida wa APR FC na Gacinya Chance Denis wayoboye Rayon Sports, ni yo yatsinze ibitego byinshi ku munsi wa mbere
Abahoze bakina umupira batsinze abanyamakuru b'imikino
Abanyamakuru b'imikino barangajwe imbere na Jean Butoyi ntabwo bahiriwe n'umunsi
Umuziki na wo uba uhari muri Kigali Universe
Yari imikino ibereye ijisho
Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports yari ahagaze bwuma mu izamu ry'abakanyujijeho
Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi batatu batsinze Hatrick kuri uyu wa gatandatu
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel ari kumwe na Coach Gaël bafunguye Kigali Universe
Iyi nzu ifite aho gufatira amafunguro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza