IGIHE

Inama Niyonzima Haruna yagiriye bagenzi be zikabafasha gusezerera KMC muri CAF Confederation Cup

0 24-08-2019 - saa 08:39, Eric Tony Ukurikiyimfura

AS Kigali yaraye itsindiye gukomeza mu ijonjora rya kabiri ry’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘CAF Confederation Cup’ nyuma yo gusezererera KMC yo muri Tanzania iyitsindiye iwayo ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Kuri bamwe, ibi byasaga n’ibidashoboka mbere y’uyu mukino dore ko ubanza wari wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, wari warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Muri uyu mukino wo kwishyura, AS Kigali yabonye igitego cya mbere ku munota wa 30, gitsinzwe na Kalisa Rashid ku ishoti yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku mupira yari ahawe na Ssentongo Farouq.

Nyuma yo kujya kuruhuka ikipe y’Umujyi wa Kigali iyoboye umukino, kapiteni wayo Niyonzima Haruna yagiriye inama bagenzi be kugira ngo babashe kwitwara neza mu minota 45 yari isigaye.

Haruna waje muri AS Kigali nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania, ntabwo yari yemerewe gukina iri jonjora rya mbere bitewe n’uko ibyangombwa bye byatinze kuboneka maze AS Kigali imutanga muri CAF nyuma y’igihe ntarengwa cyo gutanga ibisabwa.

Umutoza Nshimiyimana Eric yahisemo kumujyana muri Tanzania kugira ngo afashe bagenzi be nk’umukinnyi mukuru ndetse umenyereye umupira wo muri Tanzania yakinnyemo imyaka umunani.

Ubwo abakinnyi bari mu karuhuko, Haruna yabasabye gukomeza kwihagararaho bakarinda igitego babonye ndetse abumvisha ko bashobora no gutsinda ibindi bitego.

Mu mashusho yafashwe, uyu mukinnyi yagaragaye abwira abarimo Ntamuhanga Tumaini ‘Tity’ umwungirije nka kapiteni, ko umukino bawurangije.

Yagaragaye kandi abwira rutahizamu Nshimiyimana Ibrahim kwiyumvamo icyizere, akaba umugabo, akumva ko ashobora gutsinda igitego.

Ati” Uyu mukino warangiye ubu, ni ukuvuga ngo tugomba gukina nk’abantu bakuru. Twagize amahirwe yo kuba tubonye igitego, ariko ntibakitwishyure. Ni byo nabwiraga uriya umwana Ibrah, ba umugabo, ishyiremo ko ugomba gutsinda igitego kandi uragitsinda. Ni ukuri ibitego birahari n’ubwo turi hanze.”

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yabonye ikindi gitego ku munota wa 63 gitsinzwe na Nsabimana Eric ‘Zidane’ ubwo yari asigaranye n’umunyezamu Juma Kaseja.

Mu minota ya nyuma, KMC yatsindiwe impozamarira na Ndikumana Youssuf kuri penaliti ndetse ihita isezererwa.

Mu ijonjora ritaha, AS Kigali izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Proline FC yo muri Uganda na na Masters Security Services yo muri Malawi.

Umukino ubanza wabereye i Kampaka, warangiye ikipe yo muri Uganda itsinze ibitego 3-0 mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa KMC
Niyonzima Haruna (ubanza iburyo) ntabwo yari yemerewe gukina iri jonjora rya mbere ry'imikino nyafurika
AS Kigali yatsindiye gukomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza