IGIHE

Imibereho ibabaje y’ikipe ya Gicumbi FC (Amafoto)

97 10-01-2019 - saa 10:10, Ntare Julius, Rabbi Malo Umucunguzi

Mu minsi ishize hatangiye kuvugwa amakuru y’imibereho mibi y’ikipe ya Gicumbi FC, yahawe inzu rusange yo kubamo ariko yuje umwanda kandi ishaje ku buryo bugaragarira amaso.

Ni ikipe yugarijwe n’ibibazo by’amikoro ku buryo ku wa Kabiri abakinnyi bari bahagaritse imyitozo, bitangira kunugwanugwa ko batazanitabira umukino uzahuza Gicumbi FC na AS Muhanga ku wa Gatandatu, i Muhanga.

IGIHE yabonye amakuru ko abakinnyi baherukaga umushahara w’Ukwakira 2018 nawo babonye mu Ugushyingo ku itariki 10, ku buryo batariye iminsi mikuru kandi ari abakozi. Kuri uyu wa Gatatu bahawe uw’Ugushyingo 2018, babasigaramo uw’Ukuboza n’agahimbazamushyi k’imikino ibiri.

Twasuye aho iyi kipe iba mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba mu Kagali ka Gacurabwenge. Kuhagera bigusaba gusiga umuhanda uzamuka kuri stade ugakomeza ugana ku biro by’karere. Urenze metero nkeya uzamuka iburyo, ukagera kuri iyo nzu iri ahirengeye.

Irashaje, ntiheruka irangi, muri make ntiyitabwaho. Ibiyigize byose birashaje byaba ubwiherero, yarahomotse, ibyatsi biyikikije ntawe ubikata cyangwa ngo ahakubure.

Umwe mu bakinnyi utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze babayeho mu buzima bubabaje, ku buryo iyi kipe amaze kuyigiramo amateka atari meza.

Ati "Natunguwe banyeretse ko iyi ari yo nzu ngiye kubamo, nsanga ubuzima butandukanye n’ikipe nari mvuyemo. Rimwe na rimwe hari n’igihe hashira icyumweru ubuyobozi butaratanga ibyo kurya, hari resitora baduhaye tujya kuriramo iyo bataraduhemba ariko na ho hari igihe babyanga bikaba kwirwanaho."

Akarere gasanga karakoze ibyo gasabwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yabwiye IGIHE ko gakora uko gashoboye kugira ngo Gicumbi FC ibeho hagendewe ku bushobozi gafite, cyane ko ingengo y’imari gakoresha yemezwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Yavuze ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko akarere katagomba kurenza ingengo y’imari ya miliyoni 60Frw ku mikino yose hamwe, mu gihe nka Gicumbi FC yari yakagaragarije ingengo y’imari ya miliyoni 90Frw.

Ati "Twaganiriye nabo guhera muri Nyakanga tugira ibyo twemeranya, tubanza kubaha miliyoni 10Frw. Nanone ntabwo ikipe ifashwa n’akarere gusa, n’abakozi b’akarere, abaganga, buri muntu atanga 1% ry’umushahara niba nibuka neza."

"Ni ayo twabahaye ku ikubitiro, ariko twari twavuganye ko dushobora gukandakanda tukareba ko twabona nk’izindi miliyoni 20Frw, urumva bazaba banafashe icya kabiri cy’amafaranga twemerewe nk’akarere."

Yavuze ko nubwo akarere kaba kabariwe miliyoni 60Frw ku mikino yose, kahawe miliyoni 40Frw ku buryo bisa n’aho amakipe asigaye azasaranganya miliyoni 10 Frw.

Ndayambaje yakomeje ati "Twari twemeranyije ko kugira ngo hasohoke icyiciro cya kabiri hagomba kugaragara icyemezo cy’ikoreshwa ry’aya mbere. Rero muri iyi minsi ikibazo cyabonetsemo ni ukutihusha ibyo byangombwa kugira ngo dusohore andi yari yemewe ndetse n’ayo twateganyijwe mu ngengo y’imari ivuguruye."

Gusa ngo nyuma y’uko abakinnyi bahagaritse imyitozo, akarere katanze amafaranga y’ukwezi kumwe ngo ahabwe abakinnyi kuko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itaremeza isohorwa ry’amafaranga y’ingengo y’imari ivuguruye.

Inzu abakinnyi bacumbitsemo si iy’akarere

Ndayambaje yavuze ko ubusanzwe akarere gatanga inkunga, ariko inzu abakinnyi babamo irebwa n’ikipe ubwayo.

Ati "Inzu babamo ni iy’urubyiruko, bivuze ngo irebererwa na Minisiteri y’urubyiruko. Niho baba ariko ibijyanye no kuyisana bigomba kunogerezwa imbere mu miyoborere y’ikipe. Ntabwo navuga ngo nitwe tubifite mu biganza, urumva inzu ntabwo ari iyacu, turayireberera ariko tureberera Minisiteri."

"Ni kimwe n’uko wenda uyu munsi minisiteri ifashe gahunda yo kuyiha urubyiruko bakayikoresha ikindi kintu, ubwo ubuyobozi bw’ikipe bushobora kubashakira ahandi baba, twebwe noneho muri bwa bushobozi bakaba batubwira ko bagowe n’aho kuba, tukagira icyo twongeramo."

Akarere gahanzwe amaso kuri byose

Umuyobozi wa Gicumbi FC, Munyakazi Augustin, yavuze ko ubusanzwe ikipe ari iy’akarere ku buryo ubushobozi ikoresha ari ubwako n’abakozi gafite, kuko nta wundi muterankunga irabona.

Yavuze ko amafaranga bahabwa ngo nubwo ari make bagerageza kuyakoresha uko ari, ati “kandi n’abantu bacu muzi ko badahembwa menshi nk’abandi bose.”

Ikibazo cy’imibereho mibi nacyo ngo kirazwi ariko ibibazo byose bafite ntibyakemukira rimwe, cyane ko no guhemba biba ari ukugabanya ibirarane.

Ati “Urumva niba wabuze amafaranga yo guhemba umukinnyi, n’ayo kurya nayo niho ava. Urwana na kimwe rero ntabwo warwana intambara eshatu icyarimwe. Ubu twabaye turwanye na kimwe gishoboka, nitumara kugishyira ku murongo neza, n’ibindi biroroshye.

“Ariko ku birebana n’ibintu bishaje bifite n’umwanda muri rusange, byo njye ntabwo nari mbizi kuko hari abandi babishinzwe, ubu ndimo ndareba uko twagikurikirana kigakemuka muri rusange.”

Yavuze ko iyi nzu abakinnyi ba Gicumbi FC ari yo babamo kuva yava mu cyiciro cya kabiri kandi bayihawe n’akarere, ndetse ngo barimo kuganira niba kabafasha kuyisana, byanashoboka kakongera n’ingengo y’imari kabaha.

Iyi niyo nyubako icumbikiye abakinnyi b'ikipe ya Gicumbi
Ijerekani abakinnyi bavomeramo amazi bakoresha mu buzima bwa buri munsi
Iki ni igikoni gitekerwamo ibiribwa by'abakinnyi umunsi ku wundi
Utarinjira mu gikoni usanganirwa n'ibiziba bivanzemo imyanda itandukanye
Ibiziba bikikije iki gikoni ntibitemba
Umwanda uvuye mu gikoni uvanze n'amazi bireka imbere ya cyo
Ku mugunguzi uri haruguru y'igikoni twahasanze ibishishwa by'ibirayi byahaswe mu ijoro ryo ku wa Kabiri
Ibi nibyo bishishwa birunze iruhande rw'igikoni
Iki nicyo gikari cy'inzu icumbitsemo abakinnyi b'ikipe ya Gicumbi FC
Harangwa isuku nke
Iri ni idirishya ry'icyumba abakinnyi bitiriye Convention Centre
Ikirahure cy'urugi rwo mu gikari cyaramenetse
Imbere y'ibaraza ryo mu gikari ni uku hasa
Uru rugi rwinjira mu bubiko bw'ibiribwa by'abakinnyi
Imbere y'umuryango ni uku hasaga ubwo twahasuraga
Aha niho abakinnyi bamesera imyenda
Hagabanyijemo ibice bibiri
Iyo barangije kumesa imyenda aha niho bayanika
Iziko ritekerwaho ibyo kurya bitunga abakinnyi
Iyo ibyo kurya bihiye byarurirwa hano hanyuma buri umwe akaza gufata isahane ye
Harangwa isuku nke bigaragarira buri wese
Uhasanga Antenne Parabolique ariko idakoreshwa akazi kayo
Iyo ukase inyuma y'inzu ugana mu bwogero ni uku hasa
Uruhande rw'ubwogero rureba haruguru ku nzu abakinnyi bacumbitsemo ni uku rusa
Inzugi zavuyeho hasigaye amapata gusa
Imbere y'imiryango uhasanga isuku nke
Ku ruhande rw'ubwogero rureba hepfo (mu muhanda) ni uku hasa
Iyo winjiyemo imbere bigaragara ko hadaheruka gukorerwa isuku
Iyi nzu ntoya (bungalow) niyo abakinnyi beretswe bazajya baruhukiramo
Iyo uyinjiyemo uhura n'amazi asa nabi ndetse bigaragara ko hadaheruka gukoropwa
Uhura n'ibishishwa bya avoka bimaze iminsi
Isuku ni nke
Ingazi zizamuka ziva kuri bingalo zigana ku nzu nini
Ama rideaux akingiriza mu cyumba cyitwa Convention Centre ni uku asa
Arashaje bigaragara
Inzugi zifungishije ingufuri z'igare
Iyo witegereje muri plafond uhasanga imirayi bigaragara ko hadaheruka gukorerwa isuku
Iyo ukigera mu ruganiriro rw'iyi nzu uhasanga iyi ntebe rukumbi ari nayo bakiriraho abashyitsi babagana
Bafite televiziyo ariko nayo idakora
Iki ni kimwe mu byumba abakinnyi bararamo
Iyi ni iyo tapi bakandagiraho mbere yo kugera ku buriri, iyo witegereje neza usanga ari ihema ryashaje
Hepfo ya matelas hari ameza bateretseho tumwe mu dukoresho bifashisha mu buzima bwa buri munsi , harimo n'umusego w'umwe muri matelas ziri muri iki cyumba
Matelas iri kumwe n'umusego wayo
Iki cyumba nicyo cyiyubashye (VIP) ari nacyo bita Convention, aho abakinnyi bakuze mu ikipe barara bakanaharaza abashyitsi babo
Mudasobwa y'umwe mu bakinnyi baharara ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko hiyubashye
Umunyezamu wa Kabiri wa Gicumbi FC, Nshimiyimana Jean Claude yari yicaye ku ibaraza arimo kunywa amazi, avuye mu myitozo ya mu gitondo
Ngo iyo ayanywereye mu icupa amazi amuryohera kurushaho
Ibi nibyo bikoresho byo mu gikoni
Mu idirishya rireba hepho mu muhanda hakingirijwe n'aya marido
Bigaragara ko akuze

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10  

1
Bosco 2019-01-12 18:08:47

Iyi niyo kipe iherutse gukanira APR FC? Muzadushakire n’imibereho y’APR FC hanyuma mubigereranye .

2
Matabaro Innocent 2019-01-12 10:03:23

Aba bakinnyi barasebya umuco nyarwanda kbsa. Nta munyarwanda wo kurara ahantu nka hariya nkaho nta maboko bafite yo gukoropa aho barara. Bagirwa nuwabafunga Bose. Buriya ntibanoga

3
Kerry 2019-01-12 00:26:15

Hhhh!birababaje kbs!nonese akarere Niko kazaza kubakorera isuku?about bakinnyi nabo haribyo bakagobye kwikorera.kubagara ibyatsi se bisaba iki?gukoropa aho baba se ni ikibazo?ntibazi no gusasa se?Plz nabo nibikosore!bareke kwiyita abasitari.kuba umusitari udafite isuku ntacyo bimaze

4
UWIMANA 2019-01-11 10:03:25

aba bantu nabanyamwanda biteyubwoba. nigute abantu bakuru bafite ubwenge bashobora kuba ahantu hameze gutyo bakichara bagatuza. kugira isuku ntibisaba amafaranga. aho hantu batuye si habi ahubwo barahishe numwanda ukabije. mwarimukwiriye igihano pee!!!!

5
Umunyarwanda 2019-01-11 04:06:17

ayiweeeeee! biteye agahinda njye ndavuga kumpande zombi,

1. Ubuyobozi bw’ akarere bureke kwitarutsa ikipe kuko iyo yatsinze byitirirwa ko ari akarere ntago byitirirwa abakinnyi, birababaje kumva mayor avugako ikipe itamureba ahubwo bireba ubuyobozi bwayo, wese siwe mutoza mukuru wiriya kipe? yakabaye afata umwanya umwe nibura rimwe mugihembwe akabasura akamemya nuko babayeho bitari ibyo wasanga yifitiye raporo za technic zigaragazako ikipe imeze neza!

2. Kurundi ruhande ndanenga abobakinnyi, ntandangagaciro z’ umuco nyarwanda bafite kweri nogukora isuku aho barara , barira, bamesera, baruhukira bibananire? cyangwa bariguhimana? baba bahima ndese kombona muminsi mike indwara ziterwa n’ umwanda ziri bubagereho nuwo mushahara baje gukorera ntube haricyo ukibamariye?

INAMA NAJYA NIYI:
Nisabiraga ko niba inama y’ igihugu y’ urubyiruko (NYC) n’ inama y’ igihugu y’ abagore (NWC) muri uwo murenge zihari kandi zikora bategura umuganda wisuku wihuse bakamanuka bakajya gukora isuku aho abobakinnyi barara naho barira ubundi tukareba ko bitabatera isoni ndetse ndanahamyaneza ko ubutaha bajya babyikorera bitewe nibiganiro bahabwa nabo babyeyi ndetse nurubyiruko rugenzi rwabo bakinnyi baberetse inyungu ziri mukugira isuku aho batuye.
murakoze mugire amahoro basomyi beza.

6
fiston 2019-01-11 02:55:53

Ubuse akarere ka Gicumbi gategereje umusaruro ku ikipe koko !!!!! nuriya mwanda ugaragara aho batuye. Aka ni akumiro pe, abanya gicumbi hamwe n’abafana babo nabo ubwabo bakagombye kugira icyo bakora niba bashaka ko ikipe yabo itera imbere igatanga umusaruro iri muri condition nziza. Gusa ndababaye cyane.

7
Bernardo 2019-01-11 01:58:03

Chaiiiii Papa God, Wetin go do people for dis leaders,,,, Man go si all kin tins.... Chaiiiii Papa God!!!! I say hein wetin chaiiiiiii

8
Bernardo 2019-01-11 01:58:00

Chaiiiii Papa God, Wetin go do people for dis leaders,,,, Man go si all kin tins.... Chaiiiii Papa God!!!! I say hein wetin chaiiiiiii

9
egide karangirwa 2019-01-11 01:24:58

Hahahahahahah ngo gicumbi izatwara igikombe cya championant yurwanda?, gute se ,byose birategurwa bavandimwe ,icyambere tegura umukinnyi mumyumvire ,umutegure mumibereho ibindi bizaza nyuma aha harimo uruhare rwakarere ka gicumbi nimba arinako kayifite munshingano kuko umukinnyi ashobora nogukora ibi aruko atabona burikimwe kimugomba

10
Nshizirungu 2019-01-11 01:23:29

Bidababaje gusa njye ndabibona muburyo bubiri icyambere ni kubuyobozi batakoze inshingano zabo gusa nababakinnyi ku mwanda muwubabareho kuki batakwikorera isuku nabo nabanyamwanda

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10  

Kwamamaza