IGIHE

Imbamutima za Imama Amapakabo wegukanye igihembo cy’umutoza mwiza wa Werurwe na Mata

0 18-05-2024 - saa 23:37, Jah d'eau Dukuze

Umutoza w’ikipe ya Etoile de L’Est, Imama Amapakabo, yavuze ko ashimira u Rwanda kuba rwaramuhaye amahirwe yo gutoza muri iki gihugu aho yananyuzwe n’uburyo umupira w’amaguru waho kuri ubu uhagaze.

Ibi, Imama Amapakabo akaba yabitangaje nyuma yo kwegukana igihembo cy’umutoza wahize abandi muri Rwanda Premier League aho yaje imbere ya Julien Mette wa Rayon Sports, Guy Bukasa wa As Kigali na Thierry Froger wa APR FC.

Uyu munya-Nigeria watsinze imikino itanu muri irindwi yatoje muri ayo mezi yagize ati: “Nishimiye ko nahawe amahirwe yo gutoza hano mu Rwanda. Ndishima ko nazanye ibyishimo muri ruhago y’u Rwanda aho twakinnye neza kugeza n’aho abo muri Etoile de L’Est batabyumvaga.”

“Twakoze ibishoboka byose ngo tugume mu cyiciro cya mbere kugeza aho mu mateka ari bwo bwa mbere ikipe imanutse mu cyiciro cya kabiri irengeje amanota 30. Mbere ntabwo byabagaho”.

Ibihembo by’abahize abandi muri Premier League bikaba byatangwaga kuri uyu wa Gatanu aho bitandukanye na bibiri byabanje, kuri ubu ho hakomatanyijwe amezi ya Werurwe na Mata bitewe n’uko byahuriranye n’icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse uyu mutoza, umukongomani Gedeon Bendeka watsinze ibitego bitanu mu mikino itatu yakiniye Etincelles muri ayo mezi ni we waje gutorwa nk’umukinnyi mwiza mu gihe Umupira wa Charles Baale wakuwemo na Pavel Ndzila ku mukino wa Derby watumye uyu munyezamu ari we uhiga abandi muri “Save” y’ukwezi kwa Werurwe na Mata.

Igitego cy’ukwezi cyo kikaba cyabaye icyo Tuyisenge Arsene yatsindiye kure mu mukino bakinnyemo na Muhazi aho yagiye mu kibuga asimbuye.

Nyuma y’ibi bihembo, Rwanda Premier League ikaba izahemba noneho abakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa shampiyona wose ahazahembwa, umukinnyi w’umwaka, umutoza w’umwaka, igitego cy’umwaka, umukinnyi ukiri muto w’umwaka, “Save” y’umwaka, ikipe y’umwaka ndetse Victor Mbaoma na Anu Elijah bakazahabwa igihembo cy’abatsinze ibitego byinshi.

Gedeon Bendeka yahembwe nk'uwahize abandi mu gukina mu mezi ya Werurwe na Mata
Abitwaye neza mu mezi ya Werurwe na Mata bahembwe
Pavel Ndzila yakoze "Save" ishobora kuba iy'umwaka
Imama Amapakabo wahembwe ashobora no kujyana na Etoile mu cyiciro cya kabiri
Tuyisenge Arsene ni we watsinze igitego cyiza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza