IGIHE

Igitangaza kiri muri Rayon Sports ni nde? Sidibé? Sarpong ni iki? – KNC

17 10-08-2019 - saa 08:59, Ndayikunda Josué

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyiri Radio na TV 1, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), asanga nta gihambaye kiri muri Rayon Sports ndetse ko Oumar Sidibé na Michael Sarpong ari abakinnyi nk’abandi bose.

Mu kiganiro yagiranye na FunClub, KNC yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda nta mukinnyi w’igitangaza uhari kandi ko bose bari ku rwego rumwe, yongeraho ko ntagihambaye kiri muri Rayon Sports ndetse ko yo na APR FC zigize amahirwe make zigahura na Gasogi United byamushimisha kurushaho.

Ati “ Njye mbona amakipe yose ari amwe n’abakinnyi bose bari ku rwego rumwe. Igitangaza kiri muri Rayon Sport se ni ikihe? Sidibé? Ariya ni amazina. Sarpong? Sarpong ni iki? Ni umukinnyi nk’abandi bose.”

KNC yavuze ko intego ze ari ukubaka Gasogi ifite igitinyiro ku buryo ikipe iyo ariyo yose bagiye gukina izajya iza itaje gutoragura amanota.

Yemeje kandi ko ikipe ye itazamera nk’andi menshi yiyemeje kwiyambika ubucocero akitesha ishema n’icyubahiro.

Ku bijyanye n’abakinnyi barya ruswa ngo batsindwe, KNC avuga ko abo ari nk’ibintagazi ndetse ko ku babikora baba baragizwe n’abazibaha nk’aho bajugunya umwanda.

Ati “Umukinnyi ujya kurya ruswa kugira ngo atsindwe ntaba akiri umukinnyi aba yabaye ikintagazi. Burya umuntu iyo aguhaye ruswa aba akugize nka poubelle [ikimoteri] bajugunyamo umwanda. Utekereza ko umuntu yaguha ruswa ngo ejo akugure se? Icyo ni cyo abakinnnyi bagomba gutekerezaho.”

Juju cyangwa amarozi avugwa mu mupira wo mu Rwanda cyane cyane ku batoza n’abakinnyi, KNC abibona nkaho ari bwo bugoryi bwa mbere bubaho.

Ati “Ubwo ni bwo bugoryi bwa mbere rero. Mbere na mbere ntekereza yuko ibyo ari wo mwanda ariko ugiye kugabanuka. Niba tugifite abantu bagitekerereza muri ibyo bintu cyane cyane bituruka mu batoza, umutoza akumva ko gukoresha imyitozo myiza no gutegura mu mutwe abakinnyi bidahagije utazanye inuma n’ibindi nk’ibyo, bikwereka ubwenge bw’abantu bari mu mupira wacu.”

Gasogi United iyobowe na KNC izakina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019/2020 nyuma yo kuzamuka ivuye mu Cyiciro cya Kabiri, inatwaye igikombe.

KNC yemeza ko ikipe ye ije guhanganira ibikombe na Rayon sports na APR FC, dore ko we abona byose bishoboka.

Nyiri Gasogi United KNC avuga ko Rayon Sports ifite abakinnyi basanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Aimable 2019-08-16 06:47:16

niba KNC AVUGA GUTYO MUMUREKE AZABYIBONERA NIBAHURA

2
Aimable 2019-08-16 06:45:39

niba KNC AVUGA GUTYO MUMUREKE AZABYIBONERA NIBAHURA

3
Kanyarwanda 2019-08-13 02:38:02

Uyu mugabo uretse no kuba aje mu cyiciro cya mbere, njye ndamubona nk’ uwo abanyarwanda benshi bakwigiraho mu rwego rwo gukunda igihugu no kugikorera . Ahubwo natinyure benshi. Ubu se twese ntitubona ibikorwa by’ indashyikirwa amaze kugeraho kandi bifitiye abanyarwanda bose akamaro. Ndamubona nka Sina Gerard mu bindi bika by’ imibereho y’ abanyarwanda. Birarambiranye kumva ngo amakipe afashwa n’uturere. Leta izashyiraho politiki, ishyireho amashyirahamwe, iyashakire amikoro, yubake ibibuga, ikomeze ijye no kwita ku buzima bwa buri munsi bw’ amakipe!!!!!!. Abandi bantu barihe ko tuzi ko mu Rwanda hari benshi bashoboye!!!!!???? Umwe abuze habure na bangahe bishyira hamwe!!!!, Nihaboneke ba KNC benshi, nihaboneke ba Dodo bo muri ATRACO ya kera, nihaboneke ba Olivier wa Volcano benshi, maze murebe ko hatazabaho impinduka. KNC amahirwe masa kabisa. Big up. You are a rwandan true son, full of good ambutions.

4
bwenge 2019-08-11 07:05:34

Yaba Gasojyi nzayivuga isoje amarushanwa ya2019-2020 naho ubuhanga bwabo bakinnyi ba Rayon nzabubara mbubonye muri Caf.C ... nirinda kubyina mbere y’indirimo ... naho kuvuga ngo mu Rwanda ntakipe iruta indi ibyo byo nukwibeshya kuko habaho iyambere niyanyuma.(Koko usanga abibwira ko bireze arizo njiji)

5
Anastase 2019-08-11 05:55:32

Hahahaha.... nicyonkukundira warukenewe kbs kubigambo uzaturyohereza chapiyon icyomfitiye impungenge nuko bazagutsinda ukarira hahaaa arikose kens buriya ikipe uzayishobora? Konabatariwowe zabanaye? Ahangaho ngwino nzabandora numwana wumunyarwanda!

6
Kaka 2019-08-11 02:48:26

Ariko genda KNC ugira umunwa, ese abakinnyi bacu wirirwa ubatera umwaku wagiye uhoza mu kanwa abawe, buri gihe Rayon Rayon wabuze ibyuvuga Ni abakinnyi basanzwe ngaho zana abawe tubashyire ku isoko noneho turebe ko bagurwa kimwe. Gabanya umunwa ubundi ngwino uhondwe uhombe ureba

7
RUKUNDO jean paul 2019-08-10 17:23:41

sidibe na sarpongo se bamubwiyeko aribitangaza natuze azabumva sha

8
Mugenzi philbert 2019-08-10 13:54:34

KNC niba uringutengura ngutsinda amakipe abiri uzemera nkizindi zose zaje rimwe zigasubirayo mucyiciro cq2 ziruka

9
murigo 2019-08-10 13:18:39

Knc oye! Amakuru meza ya tvone nabanyamakuru babahanga , beaute nadine nabayatara amakuru meza ya radioone numuvuzi wayo mzee nisingize ale jbaptiste twemera , gasogi utd nabakinnyi twemera , knc tera imbere nabawe . tuzakubona rimwe ukina finale na zamalec

10
Vincent 2019-08-10 07:19:30

Araje kandi nizere ko aje aje.Gusa ibyo umuntu atereza ahanini ntibivuze ko ari ukuri .Naho abakinnyi avuze amazina nawe nahuguka atekereze impamvu aribo yavuze gusa.Erega koko mu bihangange habamo imena !

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza