IGIHE

Ifoto y’Umunsi: Rutanga yahawe amafaranga menshi nyuma yo gufasha Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports

6 2-12-2019 - saa 08:01, Eric Tony Ukurikiyimfura

Myugariro w’ibumoso akaba na kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric, yahawe amafaranga menshi n’abafana b’iyi kipe nyuma yo kuyifasha gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa nyuma.

Hari mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona wabereye ku matara ya Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru.

Rutanga yatsinze igitego habura amasegonda make ngo iminota itanu y’inyongera yari yongereweho irangire, atera umupira w’umuterekano mu izamu nyuma y’uko yari amaze gukinirwa nabi na Nsanzimfura Keddy ahagana muri koruneri.

Mu kwishimira igitego, Rutanga yabanje kubyinira aho yari ahagaze, arangije ahindukira asuhuza abafana b’ikipe ye bari inyuma y’uruzitiro maze asanganirwa na bagenzi be bamushimiye ku manota atatu yahesheje ikipe.

Ubwo umusifuzi Uwikunda Samuel yari amaze gusoza umukino, abakinnyi n’abatoza bagiye gushimira abafana bari bicaye ahadatwikiriye, Rutanga atangira guhabwa amafaranga n’abafana, aho bamwe bayamuhaga mu ntoki, abandi bakayaterera, akagenda ayatora.

Uyu mukinnyi yavuze ko umutoza we, Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza, yari yamusabye gutera umupira ahereza bagenzi be, ariko we ahitamo kuwutera mu izamu ndetse ku bw’amahirwe biramuhira.

Ati" Ziriya coup-franc za mbere nagiye kuzitera numva byarangiye ndi buhite nzitsinda. Iriya navuze reka mfate umwanya wanjye kuko ndakeka ijya kumera nk’iyo kuri Gor Mahia muri Kenya, ni amahirwe ya nyuma bari bamaze kongeraho iminota."

" Navuze ngo reka nyitere mu izamu ntabyo guhereza abandi kuko umutoza we yashakaga ko mpa bagenzi banjye ariko njye mfata icyemezo ndavuga ngo reka nyitere mu izamu, ku bw’Imana ijyamo."

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gufata umwanya wa kabiri n’amanota 24 inganya na Police FC, yo yatsinzwe na AS Muhanga igitego 1-0 mu gihe amakipe yombi arushwa amanota atatu na APR FC ya mbere na 27.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu, yakira Police FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18:00.

Rutanga Eric yishimira igitego nyuma yo gutera umupira ukaruhukira mu izamu
Ubwo umukino wari urangiye,uyu kapiteni wa Rayon Sports yahawe amafaranga menshi n'abafana
Rutanga atora amafaranga bamwe batereraga hasi
Rutanga yashimiwe n'abafana ubwo umukino wari urangiye, ahabwa amafaranga menshi
Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda mukeba, Kiyovu Sports

Amafoto: Umurerwa Delphin

Video: Hakizimana Olivier

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Muco 2019-12-02 08:43:20

Burya Kapiteni aba ari Kapiteni! Wafashe umwanzuro wa kigabo kabisa! Imana iguhe umugisha, wadukijije uriya musaza wa Kiyovu usigaye asuka amagambo y’ubwirasi no kwishongora nk’ukwa mugenzi we uvutse vuba aha, ...! Rayon, oyeeeeee!!!!!

2
Biraguma 2019-12-02 07:31:26

Buriya se ni menshi koko? Umu Rayon umwe wenyine niwe ushobora gutanga inoti ya 5000Frw,

3
Moustafa 2019-12-02 04:32:19

congz kuri Rayon sport kdi Rutanga nae courage

4
Dumbuli 2019-12-02 03:35:12

Ndimbati ni umunyadushya nitezeumwana we ko azamukuba kabiri kuko ndi umuhungu we byaba ari ibitangaza

5
Kavamahanga 2019-12-02 03:06:23

Ahaniho rayon sports irusha andimakipee.

6
sina vava 2019-12-02 02:49:36

Rayon uri ikipe y,imana to!!

Kwamamaza