IGIHE

Hatangajwe abakinnyi 20 b’Amavubi U-15 azakina CECAFA

3 14-08-2019 - saa 16:46, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 15, Rwasamanzi Yves yatangaje abakinnyi 20 bazakina imikino ya nyuma ya CECAFA izabera muri Érythrée guhera tariki ya 16 Kanama kugeza ku ya 1 Nzeri 2019.

Iyi kipe yari imaze icyumweru kimwe ihamagawe, aho abana 46 ari bo bavuyemo 20 bazakina iri rushanwa rizahuza abakiri bato mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

Umutoza Rwasamanzi Yves yavuze ko byari bigoye guhitamo abakinnyi dore ko aba bana bavuye mu marushanwa y’abakiri bato yakoreshejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihugu cyose, agasozwa tariki ya 1 uku kwezi.

Ati “Twaricaye nk’abatoza tubanza guha amahirwe buri mukinnyi n’umwanya akinaho, tubano guhitamo. Twatangiye dufite abana 46, dusigarana 30, nyuma turabagabanya dusigarana 24 bavuyemo 20 tugiye kujyana.”

Muri iyi CECAFA y’ingimbi igiye kuba ku nshuro ya mbere, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Uganda, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Agaruka kuri ibi bihugu, Rwasamanzi yavuze ko Uganda ari cyo gihugu abona kiri hejuru y’u Rwanda kuko cyo kimaze igihe gitegura abakinnyi bakiri bato.

Ati“ Uganda ni abantu babitangiye kare, hari urwego bamaze kugeraho natwe twifuza kugeraho. Sudani y’Epfo na Ethiopia bo turi hejuru yabo. Ni ugutegura ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ariko ntabwo tugiye mu butembere, tugiye guhatanira igikombe, natwe twagitwara.

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 Kanama, rigasozwa tariki ya 1 Nzeri, rizitabitwa n’ibihugu 11 bigabanyije mu matsinda atatu.

CECAFA y’ingimbi zitarengeje imyaka 15 yitezweho gufasha ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati kwitegura amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 azatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze ko bahisemo guha iyi kipe y’abato abatoza basanzwe batoza iy’abatarengeje imyaka 17 kuko ari yo bikurikirana.

Ati” Ni intambwe yo kwishimira ko hagiyeho iyi kipe y’abatarengeje imyaka 15. Twayihaye abatoza ba U-17 kuko guhera mu mwaka utaha tuzatangira gukina amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kandi izaba irimo aba batarengeje 15.”

Amavubi U-15 azatangira irushanwa yisobanura na Sudani y’Epfo mu mukino uzaba tariki ya 17 Kanama mbere yo gukina na Ethiopia na Uganda ku itariki ya 20 no ku ya 24 Kanama.

Ikipe y’u Rwanda irahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu saa saba, aho izagera muri Érythrée inyuze muri Ethiopia.

Abagize Amavubi U-15 azakina CECAFA izabera muri Érythrée:

Abanyezamu: Byiringiro James na Nshimiyimana Christian

Ba myugariro: Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Selieux, Niyonkuru Fiston, Nshuti Samuel, Kagimbura Byiringiro Benon, Fumbia Charles, Ishimwe Moïse.

Abakina hagati: Iradukunda Siradje, Mwizerwa Eric, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Niyogisubizo Asante Sana, Sibomana Sultan Bobo, Irakoze Jean Paul na Niyo David.

Abataha izamu: Irahamye Eric, Uwizeyimana Céléstin na Mugisha Edrick Kenny.

Abatoza n’abo bafatanya: Rwasamanzi Yves (Umutoza Mukuru), Gatera Musa (Umutoza Wungirije), Kabalisa Calliope (Umutoza w’Abanyezamu), Tuyishime Jean Claude (Uwongerera ingufu abakinnyi), Ntarengwa Aimable (Ushinzwe gukurikirana ikipe) na Tuyisenge Eric (Ushinzwe Ibikoresho by’Ikipe) na Higiro Jean Pierre (Umuganga).

Uyoboye delegasiyo: Nshimiyimana Alexis Redamptus.

Umutoza w'ikipe y'abatarengeje imyaka 15 na 17, Rwasamanzi Yves
Gatera Musa ni we mutoza wungirije
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu F. Regis
Amavubi U-15 azakina CECAFA 2019 arahaguruka mu Rwanda mu ijoro

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Holy 2019-08-15 04:41:57

Ikibazo ni ukuba ikipe itarahawe umwanya uhagije wo kwitoza. Nituzagaye aba batoza cyangwa abakinnyi. Ibi ni nko kubwira umuntu ufite ubumuga bw amaguru ugenda akambakamba uti haguruka wiruke nonaha. Abishoboye byaba ari bya bitanganza bya Rurema!

2
Kevin 2019-08-15 03:39:51

Abanabana njyewe nabashije kubageraho harimwo Nana 13

3
Sile boi 2019-08-14 11:44:47

Ubu koko tuvuge ko aba bantu batarengeje iyi myaka mwa banyaRwanda MWe???????

Kwamamaza