IGIHE

Handball: Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe mu mikino Nyafurika

0 17-05-2024 - saa 22:40, Iradukunda Olivier

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu bahungu yegukanye irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu bigize Akarere ka Gatanu ‘Zone 5’ ihigitse iya Uganda ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2024, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma mu irushanwa rya ‘IHF Trophy Zone 5’ ryaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia.

Umukino wabanje kuri uyu munsi wahuje Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yahuye n’iya Ethiopia gusa nk’uko yakiniraga iwayo yitwara neza irutsinda ibitego 36-25.

Nubwo u Rwanda rwabuze igikombe ariko ntirwatahiye aho kuko rwabonye umwanya wa kabiri ndetse na Habumugisha Dieudonné ‘Rwabugiri’ akaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa (29).

Gutsindwa ntibyaciye intege bakuru babo kuko bagombaga kubahagararira bagatsinda Ikipe y’Igihugu ya Uganda ikunze guhangana n’u Rwanda by’umwihariko muri uyu mukino.

Ikipe y’u Rwanda ntiyakinnye neza igice cya mbere kuko yakirangije itsinzwe ibitego 11-13 ariko abakinnyi binyara mu isunzu bava inyuma barishyura ndetse banegukana umukino batsinze ibitego 26-25.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri yikurikiranya Ikipe y’u Rwanda itsinze iya Uganda ku mukino wa nyuma kuko n’ubuheruka yayambuye igikombe ku bitego 39-37.

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi b'Ikipe y'u Rwanda
Ikipe y'abatarengeje imyaka 18 yabaye iya kabiri
Habumugisha Dieudonné ‘Rwabugiri’ yabaye umukinnyi mwiza watsinze ibitego byinshi
Abakinnyi b'Ikipe y'u Rwanda bishimiye Igikombe begukanye
IKipe y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 20 yitwaye neza mu mikino Nyafurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza