Habuze utorerwa kuyobora Ferwafa

30 30-12-2017 - saa 11:38, Philbert Girinema

Inteko Rusange idasanzwe yo gushaka usimbura Nzamwita Vincent de Gaulle ku buyobozi bwa Ferwafa, yateranye kuri uyu wa Gatandatu, muri 52 batora amajwi asabwa kuko umukandida rukumbi Rwemalika Félicité yagize 13, imfabusa ziba 39.

Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora Ferwafa nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibura umukandida yasabwaga kugira kimwe cya kabiri cy’amajwi. Ibi bisobanuye ko kuko abatora bari 52, byasabaga ko agira 27 ariko Rwemalika yagize 13.

Abatatoye Rwemalika ku mpapuro zabo bandikagaho ngo ‘oya’, ibyo komisiyo ishinzwe amatora yemeje ko ari ‘imfabusa’.

Nyuma y’aho habuze utorerwa kuyobora Ferwafa, Komisiyo ishinzwe amatora yasohotse mu cyumba yaberagamo ijya kwiherera kugira ngo ishake umwanzuro ugomba gukurikiraho.

Komite ishinzwe amatora nyuma yo kwiherera, Perezida wayo Adolphe Kalisa yavuze ko Rwemalika atagize amajwi asabwa kugira ngo abashe gutorwa. Ashingiye ku ngingo ya 28 igenga aya matora, yavuze ko Komite Nyobozi ya Ferwafa igomba gukomeza imirimo yayo kugeza ubwo hazaba indi Nteko Rusange ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo Perezida mushya.

Perezida wa Komite Nyobozi ya Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, yahawe ijambo avuga ko abo ayoboye bazahurira hamwe mu minsi mike bakagena itariki nshya izaberaho Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo ugomba kumusimbura.

Constant Omari Selemani, ni we ndorerezi mu matora ya Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) wemejwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA). Uyu mugabo ni umwe mu bagize akanama ka FIFA akaba Visi Perezida wa CAF na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Fecofa).

Rwemalika Félicité wabuze amajwi amwemerera kuyobora Ferwafa yajuririye icyemezo yafatiwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Betty 2018-01-01 10:05:56

Hazakoreshwe ubushishozi bareba umuntu uzayobora FERWFA ark uyu mugore yararenganye kbs!

2
Betty 2018-01-01 10:02:14

H

3
Iraguha Jean Felix 2018-01-01 00:08:14

umwaka mushya de golle yararambiranye muri ruhago yu rd kd ntacyocyo ayigezaho nagende wenda haboneka impinduka murakoze

4
ko 2017-12-31 22:06:55

ko

5
Boy 2017-12-31 00:49:33

Nyamara biragaragarako Degaule yangwa nabareyo gusa. Abayobozi bamakipe baramwemera kuko yavanyemo candidature bakanga gutora uriya mumama.Degaule nashake ashake zagaruke yiyamamaze abareyo nabavuzanduru gusa ntacyo bamutwara, na rayo yabo yarabananiye ninduru gusa. Uriya mudamu nabonye igikeneyebyinshi kugira ashobore kuyobora FERWAFA. ukuntu asobanura ngo kugira wome football iterimbere ngo "najyaga imbere ya Minister Mitali ngapfukama nkarira" hhhhaaa ayamarangmutima ntakwiriye umugobozi kurururwego pe. She still need more self confidence

6
Hergie 2017-12-30 14:42:26

Mais ce putain de bureau doit avoir beaucoup àgagner! Ces élections ont fait couler beaucoup d’ancre!

7
Patty 2017-12-30 13:49:12

Ariko utazi ubwenge ashima ubwe pe ngo abaraye muri hotel bahanwe na police none bari kurara hanze ko ariho bari baragenewe kurara

8
nzabandora 2017-12-30 13:12:10

Nonese ferwafa yaba irwaye amakipeyo akaba mazima?ntimubona ko namavuyi yabagabo ahuye nayabagore haca uwambaye?ayamatora rwose arasekeje kbsa

9
Ndinde 2017-12-30 12:59:11

Njye ndibwirako hari undi mukandida wizewe wabonetse kumunota wanyuma De Gaules agahita asabwa kwegura ninteko itora igasabwa kudatora Rwemarika.

10
ndatangaye 2017-12-30 12:54:04

Burya amata agira gitereka, mugihe tukibona ibintu nkibi muri Ferwafa ntakizere cyumupira wamaguru muteze.uziko usanga hari amakipe yo mukiciro cyambere usanga yatsindwa na as Kigari ikayandagaza?nagatangaza

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza