Ferwafa yatangiye iperereza ku mutoza wa Miroplast FC washinje ruswa abakinnyi be n’abasifuzi

3 30-04-2018 - saa 09:34, Manzi Rema Jules

Ferwafa yatangiye gukurikirana Niyibizi Suleiman utoza Miroplast FC weruye akavuga ko abakinnyi be n’abasifuzi bahawe ruswa na Kiyovu Sports nyuma y’uko yari imaze kumutsinda ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ku wa Gatanu tariki 27 Mata 2018.

Mu mupira w’amaguru mu Rwanda hakunze kuvugwa abatoza cyangwa abakinnyi bahabwa amafaranga n’amakipe y’amakeba kugira ngo bitsindishe by’umwihariko mu gice cya kabiri cya shampiyona aho amakipe aba arwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri n’andi ahanganiye igikombe.

Kenshi biba bivugirwa mu matamatama nta werura ngo abivuge mu ruhame anerekane ibimenyetso. Mu mpera z’icyumweru gishize, Niyibizi Suleiman utoza Miroplast FC we yanze kurya iminwa, imbere y’abanyamakuru yemeza ashize amanga ko Kiyovu Sports yatanze ruswa ku bakinnyi be ndetse yanateguye abasifuzi kugira ngo imutsinde.

Ati “Ndabanza gushimira Kiyovu uburyo yateguyemo uyu mukino ku mpande zombi, ari iwanjye mu bakinnyi ariko no mu ruhande rw’abasifuzi. Yateguye uko ishoboye kose, icyo nanjye ngiye gukora ni ukureba uko nakwigira imbere kuko nta rirarenga, turacyafite imikino igera kuri 12, nzareba ko hari izirimo natsinda.”

Yanavuze mu mazina bamwe mu bakinnyi barimo myugariro Mukamba Namasobwa agira ati “Mwabibonye igitego cya mbere ni Mukamba wagitanze. Yabihereye umupira barakidutsinda, urumva ko nta gitego na kimwe Kiyovu yateguye.”

Yakomeje agira ati “Ariko muri bakuru, iyo umuntu avuze ngo bateguye, bateguye ku ruhande rw’abakinnyi banjye, ndumva namwe mwakabaye mushyira mu nyurabwenge mukumva imitegurire navuze iyo ari yo.”

Mu kiganiro Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe, yagiranye na IGIHE, yatangaje ko biciye muri komisiyo ishinzwe imyitwarire, hatangiye iperereza ku byavuzwe n’uyu mutoza kugira ngo niba afite ibimenyetso abyerekane kandi niba yarabeshye nabwo azabihanirwe.

Yagize ati “Ibyo yatangaje twarabyumvise, komisiyo ibishinzwe yatangiye kubikurikirana ubwo mu gihe cya vuba muzamenya uko bimeze. Ubu sinagira byinshi mvuga ariko bitewe n’ikizava mu iperereza hari uruhande ruzakurikirwanwa n’amategeko.”

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Rachid Habimana, we yatangarije IGIHE ko nta gahunda nk’ikipe bari bafite yo kujya kurega uyu mutoza kuko ibyo yavuze babifata nk’ibintu biciciritse cyane bitanarimo ubwenge ngo kuko niba afite ibimenyetso ntiyari kujya kuganyira itangazamakuru ahubwo yari kurega mu nzego zibishinzwe kuko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuyobozi wa Miroplast FC, Eng. Nshimiyimana Alex Redamptus, we yabwiye IGIHE ko nta cyo yatangaza ku magambo yavuzwe n’umutoza w’ikipe ye kubera umwanya arimo muri komite ya Ferwafa aho ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru utamwemerera kugira ikipe avugira bityo ibyo Niyibizi yavuze azabibazwa ku giti cye.

Niyibizi Suleiman utoza Miroplast FC yatangiye gukorwaho iperereza kuri ruswa ashinja Kiyovu Sport
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Runaba 2018-05-04 03:31:37

@ sekamana uyishinjwa wese siko yayikoze ahubwo iyo uvuga uti yahamwe n ibyo byaha wenda ahari byakumvikana

2
sandro abdou 2018-05-02 01:57:55

Bonjour Eng Nshimiyimana Alex Redamptus ntabwo ari umuyobozi wa Miroplast ahubwo ni S.G naho perezida wayo yitwa Elyvin murakoze

3
Sekamana 2018-04-30 14:28:35

Ahubwo se uyu simperuka ashinjwa jenoside? Nari nziko afunze

Kwamamaza