Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ryamaganye imyitwarire idahwitse y’abafana ba Kiyovu Sports batutse Umusifuzi Mukansanga Salima ku mukino ikipe yabo yanganyijemo na Gasogi United ku wa 20 Mutarama 2023 kuri Stade ya Bugesera.
FERWAFA yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2023.
Yagize iti “FERWAFA yamaganye imyitwarire idahwitse yaranze abafana ba Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Primus National League, wabahuje n’Ikipe ya Gasogi United tariki 20.01.2023 kuri Stade ya Bugesera aho bamwe bagaragaye batuka umusifuzi w’umukino.’’
Iri shyirahamwe ryavuze ko iyi dosiye iri gusuzumwa ndetse izafatwaho umwanzuro bidatinze.
Ryakomeje riti “Komisiyo ishinzwe Imyitwarire yamaze gushyikirizwa iyo dosiye kugira ngo ikurikirane icyo kibazo hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA. Imyanzuro y’iyo komisiyo izatangazwa mu gihe cya vuba.”
FERWAFA yashimangiye ko itazigera yihanganira abafana bitwara nabi n’abasagarira abasifuzi ku bibuga.
Iti “FERWAFA izakomeza gufata ingamba zishoboka zose kugira ngo ikumire kandi ice imyitwarire mibi mu marushanwa yose itegura.”
Nubwo iri shyirahamwe rivuga ibi, hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko hagakwiye no kureba icyateye abafana kugaragaza imyitwarire idahwitse.
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana usanzwe afana Kiyovu Sports yibukije FERWAFA ko ibyakozwe bitakwitirirwa abafana bose ahubwo ari bamwe muri bo.
Yagize ati “Bamwe mu bafana, apana abafana ba Kiyovu Sports. Munarebe impamvu bamwe mu bafana bagaragaje iyo myitwarire mutakunze! Murakoze!”
Uwitwa Nsanze Wambuze yagize ati “FERWA [FA], mukwiye no gusuzuma impamvu abo bafana (bamwe muri bo) babikoze, buriya wasanga haba hari icyabiteye, ese nacyo kiri kurebwaho?”
Ibikorwa nk’ibi byaherukaga mu mwaka ushize w’imikino ubwo Etincelles FC yahanwaga kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho, kubera abafana bayo bari basagariye umusifuzi ku mukino wa AS Kigali, bashaka kumukubita.
Icyo gihe bavugaga ko yongereyeho iminota myinshi yaje gutuma bagomborwa igitego.
1/2 FERWAFA yamaganye imyitwarire idahwitse yaranze abafana ba @SCKiyovuSports mu mukino w'umunsi wa 16 wa @PrimusLeague wabahuje n'ikipe ya Gasogi United tariki 20.01.2023 kuri Stade ya Bugesera aho bamwe bagaragaye batuka umusifuzi w'umukino.
— Rwanda FA (@FERWAFA) January 24, 2023
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!