IGIHE

Ferwafa izatangira kubaka ikibuga cyayo muri Nyakanga

0 16-05-2024 - saa 13:40, Jah d'eau Dukuze

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatangaje ko guhera muri Nyakanga 2024 bazatangira kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru mu kibanza kirimo Hoteli y’iri shyirahamwe.

Ni ikibuga kigiye kubakwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibibuga mu mupira w’u Rwanda, aho kenshi imikino ya ruhago yagiye igongana n’ibindi bikorwa rimwe na rimwe bigatuma hari imikino yimurwa cyangwa igakinwa itinze.

Aganira na IGIHE , Jules Karangwa umuvugizi wa Ferwafa wungirije, yavuze ko kugeza ubu ibisabwa ngo ikibuga gitangire kubakwa byateganyijwe.

Yagize ati” “Ni byo tugiye kubaka ikibuga iruhande rwa Hoteli ya Ferwafa , aho muri Nyakanga turi bube dutangiye imirimo. Turateganya kubaka ikibuga cyagira Tribune nto ku buryo cyajya cyakira imikino itandukanye irimo nk’iy’abana, icyiciro cya kabiri cyangwa se shampiyona y’abagore. Ni umwe mu miti ku bibazo byari bihari.”

Ikibuga cya Ferwafa biteganywa ko cyaba cyuzuye mbere ya Werurwe 2025, kikaba kigiye kubakwa ku nkunga ya FIFA Forward Program 3.0 yatangiye muri Mutarama 2023 ikazamara imyaka ine.

Muri iyi gahunda buri gihugu kizahabwa inkunga harimo Miliyoni eshatu z’amadorali zizakoreshwa mu mishanga igamije iterambere rya ruhago.

Aya arenga Miliyari eshatu niyo Ferwafa izakoresha mu kubaka ikibuga cyayo ndetse no gutunganya ibindi birimo nk’icya Rusizi. Iyi FIFA Forward Program 3.0 ije nyuma y’indi nkunga yubatswemo hoteli ya Ferwafa ibarizwa i Remera.

Iyi hoteli yarangije kuzura aho kugeza ubu bari muri gahunda yo kuyishyiramo ibikoresho byimukanwa nk’ibitanda ndetse n’ibyo mu gikoni.

Uretse sitade ya Ferwafa, Minisiteri ya Siporo na yo iheruka gutangaza ko hagiye kubakwa ibibuga bitandatu bizunganira Stade Amahoro bikazashyirwa i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga ndetse na Kigali Pele Stadium ishyirwe ku rwego rugezweho.

Ikibuga cya Ferwafa kigiye kubakwa iruhande rwa hoteli imaze igihe yaruzuye
Ikibazo cy'ibibuga cyatumye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro utinda gutangira kubera ko muri Kigali Pele harimo imikino y'abakozi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza