IGIHE

FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad izakina Europa League

0 16-05-2024 - saa 23:10, Iradukunda Olivier

Nyuma yo kwitwara neza muri Shampiyona yo muri Ukraine, FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yabonye itike yo kuzakina UEFA Europa League mu mwaka utaha.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine igeze ku munsi wa 28 aho FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 54 ndetse ikaba amanota atandatu.

Kryvbas Kryvyi Rih itaratangiye neza umwaka w’imikino iri mu makipe ari kuwusoza neza kuko yahatanye cyane ndetse inifuza kwegukana Igikombe cya Shampiyona gusa nubwo Shakhtar Donetsk na Dynamo Kyiv zitayoroheye.

Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi bayifashije cyane by’umwihariko mu kibuga hagati kuva yayigeramo muri Nyakanga 2023, kuko yakinnye imikino 27 muri 28 ya Shampiyona.

Kryvbas Kryvyi Rih izahera imikino yayo ya UEFA Europa League mu ijonjora rya gatatu aho izabanza guhatanira itike yo gukina irushanwa ry’amakipe meza i Burayi hagendewe ku buryo bushya iri rushanwa rizakinamo.

Bizimana agiye kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye muri iri rushanwa kuva ryahindurirwa izina mu 2009.

Bizimana Djihad azakina UEFA Europa League
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza