IGIHE

Europa League: Arsenal yanyagiye Standard de Liège, Manchester United inganyiriza mu Buholandi

0 4-10-2019 - saa 07:55, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ku myaka 18 gusa, Gabriel Martinelli yafashije Arsenal kwitwara neza mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda F rya Europa League, inyagira Standard de Liège yo mu Bubiligi ibitego 4-0 kuri Emirates Stadium ubwo iri rushanwa ryakomezaga kuri uyu wa Kane.

Arsenal yatangiye umukino iri hejuru, igerageza amashoti ya kure akagarurwa na ba myugariro n’umunyezamu Vanja Milinkovic-Savic. Yafunguye amazamu ku munota wa 13 w’umukino ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Gabriel Martinelli ku mupira wahinduwe na Kieran Tierney.

Nyuma y’umunota umwe gusa, ikipe y’Abarashi yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku buryo bwiza bwabonywe na Joe Willock asigaranye n’umunyezamu wa Standard de Liège, umupira awukozeho ujya hanze.

Umunya-Brésil Gabriel Martinelli w’imyaka 18 gusa, yongeye kwiyereka abakunzi b’iyi kipe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ubwo yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 15 nyuma yo guherezwa na Reiss Nelson, aroba umunyezamu Vanja Milinković-Savić wagumye ahagaze.

Joe Willock yatsinze igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ya Arsenal ku munota wa 22 gusa, ku mupira wari ukozweho na myugariro wa Standard de Liège, usanga uyu mukinnyi w’imyaka 20 wahise uwuhoreza mu izamu.

Lucas Torreira yananiwe gutsinda Arsenal ku mupira w’umuterekano wari hafi y’izamu ubwo Joe Willock yagushwaga hasi mu gihe Reiss Nelson yongeye kubona ubundi buryo bwiza bwo gutsinda, umunyezamu Milinković-Savić asohoka neza, amutanga umupira, awushyira muri koruneri.

Gabriel Martinelli wari umaze guhusha uburyo bukomeye ku mupira wahinduwe na Nelson, ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya kane cyatsinzwe na Dani Ceballos ku munota wa 56.

Gutsinda uyu mukino byafashije Arsenal gukomeza kuyobora itsinda F n’amanota atandatu mu gihe Eintracht Frankfurt yanganyije amanota atatu na Standard de Liège nyuma yo gutsinda Vitória de Guimaraes igitego 1-0.

Mu yindi mikino yabaye, Partizan Beograd yafashe umwanya wa mbere n’amanota ane mu itsinda L nyuma yo gutsindira FC Astana iwayo ibitego 2-1 mu gihe Manchester United na yo yagize amanota ane nyuma yo guhagamwa na AZ Alkmaar, bakanganya ubusa ku busa mu mukino wabereye mu Buholandi.

Paul-Jose M'Poku ahabwa ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Joe Willock
Vanja Milinkovic-Savic yarokoye ikipe ye ubwo yakuraga umupira kuri Reiss Nelson
Gabriel Martinelli atsinda igitego cya kabiri
Yitegereza uburyo umupira yateye werekeza mu izamu
Kieran Tierney ahobera Martinelli nyuma yo gufasha Arsenal gutsinda hakiri kare
Ku myaka 18, Gabriel Martinelli yigaruriye imitima y'abakunzi ba Arsenal
Joe Willock yatsindiye Arsenal igitego cya gatatu
Willock w'imyaka 20 yishimira igitego cyashimangiye intsinzi ya Arsenal ku munota wa 22
Dani Ceballos atsinda igitego cya kane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza