IGIHE

Champions League: FC Barcelone yikuye imbere ya Inter Milan, Liverpool itsinda bigoranye

1 3-10-2019 - saa 07:39, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ibitego byombi byatsinzwe na Luis Suárez mu gice cya kabiri cy’umukino byafashije FC Barcelone gutsinda Inter Milan yo mu Butaliyani 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda F rya UEFA Champions League wabereye muri Espagne kuri uyu wa Gatatu.

Imikino y’iri rirushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayoi Burayi, yakomeje kuri uyu wa Gatatu hakinwa umunsi wa kabiri guhera mu itsinda E kugeza mu itsinda H.

FC Barcelone yari yakiriye Inter Milan i Camp Nou, yatunguwe hakiri kare, itsindwa igitego ku munota wa gatatu gusa.

Lautaro Martinez yafunguye amazamu nyuma yo gucomekerwa umupira na Alexis Sánchez wanyuze muri FC Barcelone, asiga ba myugariro b’iyi kipe yari mu rugo barimo Clément Lenglet, maze atera ishoti umunyezamu Marc-André Ter Stegen atabashije kugarura.

Antoine Griezmann yashoboraga kwishyurira FC Barcelone mu minota yakurikiyeho, ariko umupira yateresheje umutwe uvuye kuri Sergi Roberto, uca hejuru gato y’izamu ryarimo Samir Handanović.

Inter Milan yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri muri iyi minota ya mbere ubwo Lauro Martinez yacengaga umunyezamu Ter Stegen, umupira umubana muremure, awusubije inyuma n’agatsitsino ukurwaho na Gerard Piqué mbere y’uko Antonio Candreva atsinda igitego cyanzwe kubera ko yari yaraririye.

FC Barcelone yakinnye neza mu gice cya kabiri, yishyuye igitego ku munota wa 58 gitsinzwe na Luis Suárez nyuma yo guherezwa umupira na Arturo Vidal, ashotera inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Byasabye gutegereza umunota wa 84 kugira ngo FC Barcelone ibone igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Luis Suárez ku mupira yacomekewe na Lionel Messi, maze uyu munya-Uruguay aroba umunyezamu Samir Handanović.

Gutsinda uyu mukino byatumye FC Barcelone inganya amanota ane na Borussia Dortmund, yo yatsinze Slavia Prague ibitego 2-0.

Undi mukino wagarutsweho na benshi ni uwo mu itsinda E, Liverpool yatsinzemo Salzburg ibitego 4-3.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yabanje gutsinda ibitego bitatu bya Sadio Mané, Andrew Robertson na Mohamed Salah mu minota 36 ya mbere ariko byishyurwa na Hee-Chan Hwang, Takumi Minamino na Erling Braut Haaland mu minota 24 yakurikiyeho.

Mohamed Salah yatsinze igitego cya kane cyahesheje intsinzi Liverpool ku munota wa 69 nyuma yo guherezwa umupira na Roberto Firmino.

Liverpool yabonye intsinzi ya mbere, yagize amanota atatu ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Napoli ya mbere ifite amanota ane nyuma yo kunganya na Genk ubusa ku busa.

Imikino ya UEFA Champions League yabaye kuri uyu wa Gatatu

Itsinda E

  • Genk 0-0 Napoli
  • Liverpool 4-3 Salzburg

Itsinda F

  • Slavia Prague 0-2 Borussia Dortmund
  • FC Barcelone 2-1 Inter Milan

Itsinda G

  • RasenBallsport Leipzig 0-2 Lyon
  • Zenit St. Petersburg 3-1 Benfica

Itsinda H

  • Lille 1-2 Chelsea
  • Valencia 0-3 Ajax
Lautaro Martinez aterana umupira Clement Lenglet
Lautaro Martinez yishimira igitego yatsindiye Inter Milan hakiri kare
Lionel Messi yagoye Inter Milan mu gice cya kabiri
Sergi Roberto ni umwe mu bakinnyi bane ba FC Barcelone bahawe amakarita y'umuhondo
Antoine Griezmann yasimbuwe na Ousmane Dembele ku munota wa 66
Luis Suarez atsindira FC Barcelone igitego cya kabiri
Luis Suarez yafashije FC Barcelone kubona amanota y'umunsi wa kabiri w'amatsinda ya UEFA Champions League
Antonio Conte utoza Inter Milan aganira na Ernesto Valverde utoza FC Barcelone
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gatete jimmy 2019-10-03 02:13:37

ikipe yacu ya Chelsea iri kwitwaraneza ,nsuhuza the blues fans ko isi hose ,especially muri TTC Bicumbi,murakoze,papa na mama I musha bakomeze kugubwa neza .

Kwamamaza