IGIHE

CECAFA U-15: Ingimbi z’u Rwanda zatangiye zinyagira iza Sudani y’Epfo

10 18-08-2019 - saa 00:34, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 15 mu mupira w’amaguru, yatangiye neza mu irushanwa rya CECAFA y’abato riri kubera muri Éythrée, inyagira iya Sudani y’Epfo ibitego 3-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Asmara.

Ikipe y’u Rwanda yisanze mu itsinda B nyuma y’uko iri rushanwa ribayemo impinduka bitewe no kutitabira kwa Djibouti, amatsinda yari atatu, asigara ari abiri, buri rimwe rigizwe n’amakipe atanu.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kugorwa n’igice cya mbere, umutoza Rwasamanzi Yves yakoze impinduka hakiri kare, Mugisha Edrick asimburwa na Irakoze Jean Paul.

Ibi byatumye Irahamye Eric aba ari we ujya ku busatirizi gushakira ibitego ikipe y’u Rwanda y’abato.

Uyu mukinnyi yungukiye ku gukinana neza kwa Niyogisubizo Asante Sana na Hoziyana Kennedy maze atsindira Amavubi mato ibitego bitatu byabonetse ku munota wa 43, uwa 73 n’uwa 79.

Nyuma y’umukino Rwasamanzi yashimiye abakinnyi be batangiranye intsinzi n’ubwo bagowe na Sudani y’Epfo mu gice cya mbere.

Ati” Ntabwo twitwaye neza mu gice cya mbere aho wabonaga ko abana bacu batakaza imipira myinshi, ariko twagerageje kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri. Hari isomo dukuye muri uyu mukino ku buryo bizadufasha mu wundi tuzakina.”

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Uganda inyagiye Ethiopia ibitego 3-0 birimo bibiri byatsinzwe na Devis Ogwala mu gihe ikindi cyatsinzwe na Abasi Kyeyune.

Ikipe y’u Rwanda izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama ihura na Ethiopia, tariki ya 23 yisobanure na Tanzania mu gihe izasoza imikino yo mu itsinda B ihura na Uganda tariki ya 25 Kanama.

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe imikino ibiri yo mu itsinda A, aho Sudani ihura na Kenya guhera saa 13:00 mu gihe u Burundi bukina na Somalia guhera saa 15:30.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azabona itike yo gukomeza muri ½ kizakinwa tariki ya 28 Kanama mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 30 Kanama.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi U-15
Abakapiteni b'amakipe yombi bifotozanya n'abasifuzi b'umukino
Irahamye Eric watsinze ibitego bitatu by'Amavubi U-15 yahawe umupira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Niyonsaba vincent 2019-08-19 00:26:11

congraturetions bana bacu nimwe hazaza igihugu kibitezeho byinshi nk,abanyarwanda rero birashimishije mwakoze cyane

2
Nsengimana fulgence 2019-08-18 15:35:51

Kabisa abana mukoreze aho mube nkabajyiye mugikombe cyisi mexco

3
Chris 2019-08-18 03:10:12

Wowww! Congratulations kuri ababa bana kbs. Courage bana kandi mbifurije gukomeza gutsinda gusa. Eric courage kbs mubatsinde muzane icyo gikombe rwose.

4
Chris 2019-08-18 03:10:12

Wowww! Congratulations kuri ababa bana kbs. Courage bana kandi mbifurije gukomeza gutsinda gusa. Eric courage kbs mubatsinde muzane icyo gikombe rwose.

5
Chris 2019-08-18 03:10:07

Wowww! Congratulations kuri ababa bana kbs. Courage bana kandi mbifurije gukomeza gutsinda gusa. Eric courage kbs mubatsinde muzane icyo gikombe rwose.

6
Chris 2019-08-18 03:10:07

Wowww! Congratulations kuri ababa bana kbs. Courage bana kandi mbifurije gukomeza gutsinda gusa. Eric courage kbs mubatsinde muzane icyo gikombe rwose.

7
Chris 2019-08-18 03:10:07

Wowww! Congratulations kuri ababa bana kbs. Courage bana kandi mbifurije gukomeza gutsinda gusa. Eric courage kbs mubatsinde muzane icyo gikombe rwose.

8
George Nkurunziza 2019-08-18 00:37:51

Bana bacu turabashyigikiye mubatsinde bumve.maze muzadutsindire na uganda.

9
musharafu Maheus 2019-08-17 18:07:17

nukuri dukomeze dushyigikire abana burwanda bakozeneza

10
Emile 2019-08-17 18:02:02

Rwose twishimiye itsinzi y’abana bacu dukomereze Aho

Kwamamaza