Cecafa: Antoine Hey yashimangiye ko Amavubi yagiye gufata amasomo kurenza kurushanwa

13 6-12-2017 - saa 12:38, Manzi Rema Jules

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey nyuma yo kunyagirwa na Zanzibar mu mukino wa kabiri muri Cecafa Senior Challenge Cup, yashimangiye ko atajyanye ikipe yo guhangana ahubwo ari ugufasha bamwe mu bakinnyi batangiye gukina bwa mbere ku rwego mpuzamahanga n’abamaze igihe baravunitse, bityo bakaba bakomeje gufata amasomo.

Kuri uyu wa Kabiri, Amavubi y’u Rwanda yatsinzwe na Zanzibar ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri wo mu irushanwa rihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati (Cecafa Senior Challenge Cup 2017) uba uwa kabiri atsinzwe nyuma y’uwa Kenya yayatsinzemo 2-0.

Umukino wa Zanzibar urangiye, Umudage Antoine Hey utoza Amavubi yatangaje ko gutsindwa n’iki gihugu bigoye kubyakira ariko yishimira ko kimwe mu byajyanye iyi kipe muri Kenya cyo gufata amasomo kirimo kugerwaho.

Yagize ati “Muri rusange byari igeragezwa ryiza ku bakinnyi bacu, byari amasomo meza ndetse no gukomeza kumenyera ku bakinnyi bacu. Bamwe muri bo ni umukino wabo wa mbere ku rwego mpuzamahanga, abandi nibwo barimo gukira imvune z’igihe kirekire. Byari byiza kubabona, kubona icyo bashobora gutanga. Urebye turi hano gufata amasomo no gutegura abakinnyi mbere ya CHAN.”

Amavubi yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa riheruka mu 2015 agitozwa na Jonathan McKinstry, kugeza ubu ntarabona inota na rimwe muri Cecafa, ni aya nyuma mu itsinda ndetse arasabwa byanze bikunze kwitwara neza ku mukino afite kuri uyu wa Kane na Libya akayikuraho amanota atatu bitaba ibyo akazahita asezererwa atarenze umutaru.

Umutoza w'Amavubi yatangaje ko yishimiye amasomo ikipe ye iri gukura muri Cecafa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
gasore 2017-12-07 02:30:42

Hhhhhhh! Equipe yitoreza mu mikino mpuzamahanga kweli! Ubu leta yatwitse ibifaranga ngo bagiye muri training! Uko Hey yabyita kose ni record mbi kuri we, kuri equipe ndetse no ku banyarwanda muri rusange!
Na Chan azavuga ko yutoreza mondial! Nzaba mbarirwa! Ariko twashyize akarenge hasi tukemera ko nta mupira uri mu maraso yacu, tukazamura ibindi! Urukiramende, igisoro,amagare,.... Ni imikino ikomeye ku isi kandi mbona twayishobora.
Amafaranga ajya muri Football yakora ibindi.
Cg twemere tumere nka UK, barabizi ko nta mupira uhagije bifitemo, bazamura championnat yabo bemerera abanyamahanga gukina. Natwe dukoreshe iyo mitwe niba dukunda foot. Kuko maze kubona ko dukunda football, aliko tutayishoboye.

2

3
gasore 2017-12-07 02:30:41

4
gasore 2017-12-07 01:59:18

5

6
fif 2017-12-06 23:42:43

Reka arye inoti ubundi yisubirire iwabo, ibisobanuro biragwira kbsa none uno mutoza yaje gufasha amavubi kwiga, ese amarushanwa ni ukwiga umupira? ubwo nibige bazaminuze da ariko na Degaule nawe akwiwe kwigwaho nako FERWAFA

7
Claude 2017-12-06 23:37:13

Nyumvira uyu nawe, ajya kuvuga ko Zanzimbar bizirika bakayitsinda se kuki atavuze ko bongera bakiga isomo. Abugarira bo wagira ngo baba banyweye inzoga, barwara isereri ukabibona peeeeee

8
RUGENDO 2017-12-06 22:10:34

UYU MUTOZA NAMUBWIYEKO IGIHE YABA ADAFASHE ABAKINNYI BOSE BO MU GIHUGU MUMA KIPE YOSE YURWANDA NTAHO AZAJYERA!!UBWOSE KO YAFASHE 9 AHANDI 7 SUKWIBESHYA!!NTATORANYE ABAKINNYI BU RWANDA APANA ABI IKIPE IMWE!!MAZE AZAREBE UMUSARURO AZATANGA!!MUMUHE NUMERO YAJYE MUFASHE!!NDI UMUTOZA NKAWE KANDI NKURIKIRANA UMUPIRA WU RWANDA!!DUFITE ABAKINNYI BEZA BESHI NUKO MUBIMA IBIBANZA!!GUHITAMO IKIPE YI GIHUGU AKORESHA IKI??

9
Munyarwanda 2017-12-06 15:30:42

ese simeruka uyu mutozi kwishyurwa ari ferwafa ifatanya nabadage nyamara ngo urundi ruhande ngo turashaka kwigira impamvu akora ibyo ashaka nkokuva mukazi atavuze yagaruka akabica wagirango nikipe ye yikireramo ibyo ashatse iyo myitozo yagiyemo kombona ntayo ntacyo imumariye gusa amenye ko igihugu cyacu tugikunda yaba ahamanuka cyangwa ahazamuka niyegeze ubwiyo duhaze agasuzugo kabadage

10
jean de LA paix 2017-12-06 12:13:28

Nyamara mwibuke induru zavuze bazana uyu mutoza ndetse bakamuha akazi na mbere y’ibizamini! Nyakubahwa Kagame ko ukemura byinshi warebye igitsure abo mumupira bakisubiraho koko, cyane uhereye kuri uriya mutindi ngo ni Degaule

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza