Cecafa: Amavubi mu ihurizo ryo kwikura imbere ya Libya

3 7-12-2017 - saa 10:23, Manzi Rema Jules

Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri mu irushanwa rihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati, Cecafa Senior Challenge Cup 2017, kuri uyu wa Kane Amavubi arahura na Libya yitabiriye nk’umutumirwa, mu mukino uvuze byinshi mu kugarura isura y’u Rwanda.

Mu buryo bwatunguranye, Amavubi amaze gukina imikino ibiri muri iri rushanwa arimo uwa Kenya n’uwa Zanzibar zose zayatsinze, yinjizwamo ibitego bitanu yo atsinda kimwe, nyamara yari imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza no kugera ku mukino wa nyuma nk’uko yabikoze muri Cecafa iheruka mu 2015.

Kugeza ubu Amavubi ni yo kipe imaze kwigirizwaho nkana ndetse iba n’insina ngufi mu zitabiriye Cecafa zose harimo na Sudani y’Epfo ubundi isanzwe ari iya nyuma mu Karere. Mu itsinda A u Rwanda ni urwa nyuma nta nota na rimwe rurabona rufite n’umwenda w’ibitego bine mu gihe Sudani y’Epfo ari iya nyuma mu itsinda B ariko ikagira umwenda w’ibitego bitatu gusa.

Umudage Antoine Hey n’ikipe ayoboye, kuri uyu wa Kane bagomba gukina umukino wa gatatu na Libya, nayo idahagaze neza kuko itaratsinda umukino n’umwe ariko yanganyije kabiri na Kenya na Tanzania.

Uyu mukino unavuze byinshi ku Rwanda kuko Libya bazahurira mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 izatangira mu kwezi gutaha ndetse ibihugu byombi biri mu itsinda rimwe.

Hey ukomeje kwibazwaho na benshi niba ariwe mutoza Amavubi yari akeneye, yatangaje ko agarura mu kibuga ikipe ikomeye yiganjemo abakinnyi yari yaruhukije ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo n’ikirwa cya Zanzibar ibitego 3-1.

Yagize ati “Ni umukino twifuza gutsinda. Ndizera ko abakinnyi bari
baruhutse nibura baza kwitwara neza. Ni igeragezwa ryiza [gukina na Libya] kuko tuzanahurira muri CHAN 2018 izatangira muri Mutarama.”

Avuga ku musaruro mubi Amavubi ari kubona muri Cecafa, Hey yagize ati “Ndabyumva umusaruro turimo kubona ubu uteye isoni ariko nizera ko ubunararibonye bwo gukina imikino mpuzamahanga ari bwo bwonyine bwafasha mu gutegura abakinnyi b’ejo hazaza. Ikindi abakinnyi bakiri bato baba bemerewe gukora amakosa kugira ngo bige.”

Mu nshuro esheshatu ziheruka guhuza aya makipe, u Rwanda rwatsinze rimwe, runganya kabiri indi mikino itatu Libya irayitsinda.

Umukino w’Amavubi uraba nyuma y’undi ukomeye cyane uhuza Zanzibar kugeza ubu ihagaze ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kenya n’amanota atatu ikaza guhura na Tanzania, yo iri ku mwanya kane mu itsinda n’inota rimwe. Tanzania na Zanzibar ubusanzwe bifatwa nk’igihugu kimwe mu marushanwa ya FIFA ariko muri Cecafa biba bihanganye.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame, Faustin Usengimana, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Iradukunda Eric, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Rutanga Eric, Manishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy

Libya: Azzaqah Ahmed, Eltribi Ahmed, Ajbarah Saed, Aljamal Tariq, Sabbou Motasem, Shafshuf Suhib, Albadri Faisal, Madeen Muhanad, Tubal Mohamed, Mohamed Amer, Almaryami Khalid.

Byitezwe ko Antoine Hey aza gukoresha ikipe ikomeye muri uyu mukino
Antoine Hey yiyemererako umusaruro ikipe y'Igihugu iriho ibona uteye isoni ariko ko hari amasomo ivana muri iyi mikino hategurwa abakinnyi b'ejo hazaza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Claude 2017-12-07 09:25:58

Ariko Ferwaf numurima wa de gaule ? Birababaje kubona amahanga yose umunyarwanda ajyamo bamwubaha bakanamutinya ariko ikipe yurwanda ikaba ago igiye hose bayisuzugura kandi byose bituruka kuri de gaule nyakubahwa ministrie watubwiriye uyu mugabo akegura akareka gukomeza gusuzuguza igihugu cyacu ? Ahubwo akwiye no kujyanwa munkiko kuko uku nukugambanira igihugu.ubu koko president Wacu yagowe murashaka ko aba ariwe uzaza kubakorera akazi ko gukuraho de gaule

2
Patty 2017-12-07 06:51:05

Ahaaaahaaa ngo ikipe ya mbere ikomeye ikomeye he se Kenya yarayitsibuye none ngo irakomeye mwasize abakinnyi bakina hanze atari CHAN mugiyemo nta gutsinda ndi kubona pe

3
kanuma 2017-12-07 03:53:21

jye sindagura ntamavubi yacu ashobara gutsinda De Gaule nururiya mutoza antoine bakiyora ngaho turaha de gaule na Philbert wari minister nibikabyo gusa ntakindi sont des farseurs .

Kwamamaza