CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

11 9-08-2018 - saa 11:38, Thamimu Hakizimana

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yaciye Rayon Sports, amande angana n’ibihumbi 20 by’amadolari nyuma y’imvururu zabaye mu mukino yanganyijemo igitego 1-1 na USM Alger yo muri Algeria.

Rayon Sports iciwe aya madolari angana na miliyoni 17,521,200 z’amafranga y’u Rwanda, nyuma y’uko ubwo umukino wayihuzaga na USM Alger, wabereye kuri Stade Mustapha Tchaker i Blida tariki 29 Nyakanga 2018, haje kuba imirwano hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi.

Abakinnyi barimo Mukunzi Yannick, Christ Mbondi na Kassim Ndayisenga, bahamijwe n’akanama gakuriwe na Raymond Hack ukomoka muri Afurika y’Epfo, Youssouf Ali Djae wo muri Comores na Samugabo Mustapha ukomoka i Burundi, kugira uruhare muri izo mvururu zatumye Rayon Sports icibwa amande.

Iki cyemezo cyafashwe tariki 5 Kanama 2018 hagendewe ku mashusho y’uwo mukino. Agera ku bihumbi 10.000 by’amadolari byaciwe Rayon Sports kubera imyitwarire ya Mukunzi Yannick, mu gihe Mbondi na Kassim buri umwe yatumye icibwa ibihumbi bitanu by’amadolari.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yasabwe kwishyura amafaranga yaciwe mu minsi 60 kandi mu madorali, uhereye igihe yabimenyesherejwe.

Umukinnyi wayo Mukunzi Yannick we yahagaritswe imikino 3, Christ Mbondi na Kassim Ndayisenga bo bahagarikwa imikino 2 ikurikira y’amatsinda ya CAF Confederation.

Twagerageje guhamagara ubuyobozi bwa Rayon Sports kugirango butubwire uko byakiriye iki cyemezo cyangwa niba buzajurira ariko ntibwabasha kuboneka.

Rayon Sports yaciwe ibihumbi 20 by'amadolari kubera imyitwarire mibi y'abakinnyi bayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
zamarano 2018-08-11 02:03:52

oh, Rayon tuzongeraho make ku gikombe cyamahoro, naho bamukebabo nibamenye ibyabo.

2
Peter 2018-08-10 08:10:43

Ibibazo muri rayon nta gihe bitabayeho kdi igihe kikagera bigashir nibindi bizashira

3
kamana 2018-08-09 15:15:06

Rayon Sport yerekanye ko ari ikipe nto cyane ndetse iciriritse m’urwego rw’ubunararibonye mu mikino nyafurika. Kuba iriya mikino yatangira, iyi Club yaburiwe kenshi gashoboka ko ishobora gucibwa amafranga y’ibihano kubera amakosa menshi yagiye ikora.
Biriya byo gushotorana bariya barabu bakoze, ni umupangu bari bateguye wo gushyira Rayon mu kibazo, byatuma inahanwa bikomeye kuko yari yabagoye bikomeye.
Abakinnyi ba Rayon barwanye bagomba gufatirw’ibihano n’ubuyobozi kugira Ngo n’ubutaha uzajya wese yenderezwa, mu kibuga hagati, ajye ahora atuze rwoze, maze umusifuzi akor’akazi ke kuko ni w’uba ari umucamanza ku kibuga. Abakinnyi ba Rayon bagomba kumvishwa ko kuvunana k’ubushake biteza akavuyo kandi ikipe yose ibigwa mo. N’ukuri abakinnyi babigize mo uruhare bagomba kubiriha.
Iyi kipe ikeneye IKINYABUPFURA gihanitse. Ibihumbi 20 ni byinahi kuri Club isanzwe ikennye nka Rayon. Ibi bintu birambabaje cyane by’iki gihombo.

4
nkotanyi 2018-08-09 11:08:06

hhhhh ibya gasenyi imbwa zabirwaniyemo harya igikombe cy’amahoro ayo yavamo?!! mukura iri hariya se yo muzayikura imbere ??!!! amatsinda azarangira nta n’urwara rwo kwishima mukigira??!!!?????

5
akana 2018-08-09 06:33:04

hahahaahahah iyo iza kuba mu Rwanda bari kuvuga ngo Degaule sijuwi nini

6
douglas 2018-08-09 06:32:44

albitre yarangije umukino abandi bigira guteza akavuye none se byari kurangirira aho? abakinnyi nibo batari professional none se akanama gashinzwe dicipline kaba kamaze iki niba ba alibitle baba bafite amakarita rayon n’abakinnyi bayo nibo batari professional

7
douglas 2018-08-09 06:32:39

albitre yarangije umukino abandi bigira guteza akavuye none se byari kurangirira aho? abakinnyi nibo batari professional none se akanama gashinzwe dicipline kaba kamaze iki niba ba alibitle baba bafite amakarita rayon n’abakinnyi bayo nibo batari professional

8
jo 2018-08-09 06:05:18

ko numva amatsinda azasiga asenye ikipe neza!!! ibihano tu

9
nkotanyi 2018-08-09 05:53:20

sha mwari mwabona se????! ubujyangiri mwihaye muzabona icyo uzabazanira??! mwarishimye muteje kiyovu mpaga mugirango bizahora gutyo??!! ubu mutangiye kubyishyura.

10
Manzi 2018-08-09 04:52:02

Ariko se umukinnyi ahagarikwa gukina imikino ikurikiyeho arbitre nta karita itukura yamuhaye? CAF ntabwo ari professionel.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza