Bizimana Djihad yaguzwe na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi

18 26-04-2018 - saa 17:21, IGIHE

Umunyarwanda Bizimana Djihad wakiniraga APR FC yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu Ikipe ya Waasland-Beveren ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona y’u Bubiligi.

Bizimana wari umaze ibyumweru bigera kuri bibiri akora igeragezwa muri Waasland-Beveren nyuma yo gushimwa n’Umubiligi Sven Vermant uyitoza n’abayobozi bayo yasinyishijwe amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka itatu.

Waasland-Beveren ikomeje kwiyubaka yasinyije uyu musore ukomoka mu Karere ka Rubavu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Yabaye uwa gatatu isinyishije nyuma y’Umunya- Sénégal Paul Keita na myugariro ukomoka mu Buholandi, Milan Massop.

Mu butumwa iyi kipe imaze imyaka itatu izamutse muri Belgian Pro League, yanditse ku rubuga rwayo, yagize iti “Bizimana Djihad w’imyaka 21 yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu, ishobora kongerwa ikaba ine.”

Mu gihe cy’igeragezwa, Bizimana yanyuze buri wese muri Waasland-Beveren nkuko ubuyobozi bw’ikipe bwabitangaje ko “Ubushobozi afite bwatunguye buri wese kuva ku bakinnyi bagenzi be, abatoza ndetse n’abayobozi b’ikipe.”

Bizimana yamenyekaniye muri Etincelles y’iwabo i Rubavu, ayivamo ajya muri Rayon Sports mbere yo kubengukwa na APR FC yari amazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri Waasland-Beveren.

Igeragezwa yaherukaga gukora nk’uwabigize umwuga ni iryo muri Shampiyona y’Abadage Bundesliga aho atahiriwe mu ikipe ya Fortuna Dusseldorf.

Bizimana amaze gukina imikino 20 mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, aho yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu bo hagati mu kibuga u Rwanda rugenderaho.

Uyu musore ukomoka mu muryango w’abakinnyi b’ibyamamare mu Rwanda, se umubyara yahoze akina umupira muri Marines FC, naho nyina akaba ari mushiki wa Niyonzima Haruna, Sibomana Abdoul na Hakizimana Muhadjili bakinanaga muri APR FC.

Bizimana Djihad yahawe ikaze mu ikipe ye nshya aheruka gutsindamo igeragezwa
Bizimana Djihad wakiniraga APR FC yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Waasland-Beveren yo mu Bubiligi
Bizimana Djihad yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri APR FC by'umwihariko mu kibuga hagati
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
VEDAST 2018-04-28 12:36:22

AMAKURU YASUGIRA

2
Nzaramba shenge allison loan 2018-04-27 23:29:51

Arsenal yaratsingle koko?☆☆☆☆☆☆

3
Nzaramba shenge allison loan 2018-04-27 23:29:50

Arsenal yaratsingle koko?☆☆☆☆☆☆

4
Nzaramba shenge allison loan 2018-04-27 23:29:49

Arsenal yaratsingle koko?☆☆☆☆☆☆

5
Nzaramba shenge allison loan 2018-04-27 23:29:49

Arsenal yaratsingle koko?☆☆☆☆☆☆

6
kariza 2018-04-27 02:12:15

Bizimana courage ureke faustin twareze akirirwa avuga ubusa azasazira inyanza nabandi bakinnyi ba APR FC baracyagenda

7
Ben 2018-04-27 01:41:47

@wowe wiyise Rotten, urinda uvuga gutyo Uri se, uri nyina, cg uri umwe mu muryango we umuzi avuka ku buryo wahakana Imyaka ye? ntimukabe aba nyeshyari uretse ko niyo yaba ayirengeje ikibazo si imyaka icyingenzi ni ibikorwa akora

8
kamagaju 2018-04-27 01:02:32

Felicitation mais impungenge mfite niryo zina ryawe rya DJihad ntuzatungurwe na racisme ushobora guhura nayo kuri stade mbikubwiye mbizi neza kuko NTUYE kandi ndeba championnat Jupiler yububiligi. Wellington com

9
Emmy 2018-04-26 23:33:34

Congrs Djihad, uzawutere sha abavuga bazagezaho baruce barumire, naho abavuga iby’imyaka se ninde wababwiye ko ugiye mw’irushanwa ry’abafite imyaka myinshi kw’Isi ??? Nishaka ibe 100, icyangombwa nuko babonye ko ushoboye. ARIKO UBUNDI KUKI MUDASHAMA IBYO IWANYU MUGENDA MUGERAHO?? Muzagaya kugeza ryari?

Murakoze mugire umunsi mwiza. Jyewe nzajya ntanga ibitekerezo byiza hano ntawe mbangamiye.

10
Dd 2018-04-26 22:23:06

Ariko abantu muransetsa, murabura kwishimira ko umukinnyi wacu yateye imbere ntanisoni mufite muramushinja ko yagabanyije imyaka. Peut importe imyaka ye igikuru nuko yateye intambwe, kandi arakyari muto azagera kure. Bravo petit yangu.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza