IGIHE

Beach Volleyball: Abayapani n’Abaholandikazi batwaye imidali ya Zahabu, Abanyarwandakazi basigara amaramasa

0 24-08-2019 - saa 19:16, Eric Tony Ukurikiyimfura

Irushanwa ry’Isi rya Rubavu Beach Volleyball World Tour ryari rimaze iminsi ine ribera mu karere ka Rubavu ku kiyaga cya Kivu, ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu, aho umudali wa Zahabu watwaye n’ikipe mu Buyapani mu bagabo mu gihe mu bagore watwawe n’iyo mu Buholandi.

Iri rushanwa ryo ku rwego rwa mbere ribera mu bihugu bitandukanye, ryari ryitabiriwe n’ibihugu 12, u Rwanda ruhagararirwa n’amakipe atatu y’abagabo ndetse n’andi atatu y’abagore.

Ikipe y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith ni yo yabashije kugera kure muri iri rushanwa mu yari ahagarariye u Rwanda, aho yakiniye umwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu, itsindwa na Palmer na Grimson bo mu Bwongereza, amaseti 2-0 (10-21,14-21).

Umudali wa Zahabu muri iki cyiciro cy’abagore wegukanywe na Van Driel na Reinders bo mu Buholandi batsinze ikipe yo muri Denmark igizwe na Zibrandtsen na Olsen, amaseti 2-0 (21-17, 23-21).

Mu bagabo, ikipe yo mu Buyapani igizwe na Kensuke Shoji na Masato Kurasaka yatwaye umudali wa Zahabu itsinze iyo muri Denmark igizwe na Nicolay Houmann na Jacob Stormly, amaseti 2-1 (12-21,21-17,17-15) ku mukino wa nyuma.

Umudali w’Umuringa (Bronze) watwawe na Javier Bello na Joaquin Bello bo mu Bwongereza batsinze Hitoshi Murakami na Keisuke Shimizu bo mu Buyapani amaseti 2-0 (21-18, 21-15).

Aba mbere muri iri rushanwa bahawe $1000, ikipe ya kabiri ihabwa $700, iya gatatu $500 mu gihe iya kane yahembwe ibihumbi $400 haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen ruteranyiriza imodoka mu Rwanda ni umwe mu baterankunga bari muri iri rushanwa, aho rwiyemeje kugira uruhare mu iterambere rya siporo.

Ikipe y'u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith yatsindiwe ku mukino w'umwanya wa gatatu
Abaholandikazi begukanye Umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda abanya-Denmark
Amakipe yitwaye neza mu bagore yashimiwe
Amakipe atatu ya mbere mu bagabo
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gusoza irushanwa
Uruganda rwa Volkswagen rwari mu baterankunga b'iri rushanwa rya Beach Volleyball
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza