IGIHE

Bayern Munich yandagarije Tottenham iwayo, Real Madrid ikomeza gutungurwa (Amafoto)

0 1-10-2019 - saa 23:29, Eric Tony Ukurikiyimfura

Tottenham yo mu Bwongereza yandagarijwe ku kibuga cyayo na Bayern Munich yo mu Budage yayitsinze ibitego 7-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda B rya UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi ryakomeje uyu munsi hakina amakipe yo kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D mu gihe andi azakina ejo ku wa Gatatu.

Tottenham yari imbere y’abafana bayo, yatangiye umukino iri hejuru, ihusha uburyo bubiri bwiza bwabonywe na Son Heung-min, aho ku munota wa gatanu w’umukino yateye umupira wakuwemo na Manuel Neuer mu gihe ku wa cyenda, uyu munyezamu yawufashe neza.

Heung-min yafunguye amazamu ku munota wa 11 w’umukino ku mupira yahawe na Moussa Sissoko, aroba umunyezamu Manuel Neuer.

Ibyishimo by’abafana ba Tottenham byamaze igihe gito kuko nyuma y’iminota itatu gusa, Umudage Joshua Walter Kimmich yishyuriye Bayern Munich ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Hugo Lloris ntiyabasha kugera ku mupira.

Harry Kane yashoboraga gutsindira Tottenham igitego cya kabiri ubwo yasigaga abakinnyi b’inyuma ba Bayern Munich akanacenga umunyezamu Neuer, ariko umupira yateye mu izamu uhita ushyirwa muri koruneri na David Alaba.

Tanguy Ndombele yagerageje irindi shoti ryashoboraga guhesha Tottenham kuyobora umukino, umupira ufatwa na Manuel Neuer.

Habura amasegonda make ngo igice cya mbere kirangire, Robert Lewandowski yatsindiye Bayern Munich igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yateye mu nguni y’izamu, ubwo yari amaze guherezwa na Corentin Tolisso.

Bayern Munich yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, ibona ibitego bibiri byatsinzwe na Serge Gnabry ku munota wa 53 n’uwa 55 ku mipira yahawe na Benjamin Pavard na Corentin Tolisso.

Tottenham yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Harry Kane kuri penaliti yabonetse ku munota wa 61 ubwo Danny Rose yakinirwaga nabi na Kingsley Coman mu rubuga rw’amahina.

Christian Eriksen yagerageje uburyo bubiri bw’amashoti akomeye ku ruhande rwa Tottenham, imipira yombi ica ku ruhande rw’izamu rya Bayern Munich.

Serge Gnabry wahiriwe n’uyu mukino, yatsindiye Bayern Munich igitego cya gatanu n’icya karindwi ku munota wa 83 n’uwa 87 mu gihe Robert Lewandowski yatsinze icya gatandatu ku wa 86 nyuma yo guherezwa na Philippe Coutinho.

Gutsinda uyu mukino byatumye Bayern Munich iyobora itsinda B n’amanota atandatu, ikurikirwa na FK Crvena Zvezda yagize amanota atatu nyuma yo gutsinda Olympiacos ibitego 3-1 mu gihe aya makipe yandi buri imwe ifite inota rimwe.

Mu yindi mikino yabaye, mu itsinda A, Real Madrid ikomeje gutungurwa muri iri rushanwa itaratsindamo umukino n’umwe muri ibiri imaze gukina.

Kuri uyu wa Kabiri, yari yakiriye Club Brugge yo mu Bubiligi kuri Stade Santiago Bernabeu, amakipe yombi anganya ibitego 2-0.

Igice cya mbere cyarangiye Club Brugge yatsinze ibitego bibiri bya Emmanuel Bonaventure ku munota wa cyenda n’uwa 39.

Sergio Ramos yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 55 mbere y’uko Casemiro yishyura icya kabiri ku wa 85.

Paris Saint-Germain iyoboye iri tsinda rya mbere n’amanota atandatu nyuma yo gutsindira Galatasaray muri Turquie igitego 1-0 mu gihe Real Madrid iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe inganya na Galatasaray.

Uko imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri yarangiye:

Itsinda A

  • Real Madrid 2-2 Club Brugge
  • Galatasaray 0-1 Paris Saint-Germain

Itsinda B

  • FK Crvena Zvezda 3-1 Olympiacos
  • Tottenham Hotspur FC 2-7 Bayern München

Itsinda C

  • Atalanta 1-2 Shakhtar Donetsk
  • Manchester 2-0 Dinamo Zagreb

Itsinda D

  • Juventus 3-0 Bayer Leverkusen
  • Lokomotiv Moscow 0-2 Atlético Madrid
Tanguy Ndombele acenga Serge Gnabry na Kingsley Coman
Serge Aurier akandagira David Alaba
Son Heung-min atsinda igitego cya mbere cya Tottenham
Son Heung-min yishimira igitego yatsinze nyuma yo guhusha ibindi bibiri
Kimmich yishyuriye Bayern Munich ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina
Robert Lewandowski atsinda igitego cyahaye Bayern Munich gusoza igice cya mbere iyoboye umukino
Lewandowski yishimira igitego cya kabiri cy'ikipe ye
Serge Gnabry atsindira inyuma y'urubuga rw'amahina muri uyu mukino utahiriye Tottenham
Serge Gnabry yatsinze ibitego bine muri uyu mukino
Serge Gnabry w'imyaka 24 yigaragaje muri uyu mukino
Gnabry atsinda igitego cye cya kabiri cyabaye icya kane cya Bayern Munich
Tottenham yananiwe kwihagararaho imbere y'abafana bayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza