IGIHE

AZAM TV yahagaritse kwerekana Shampiyona y’u Rwanda

6 15-08-2019 - saa 08:35, Eric Tony Ukurikiyimfura

Sosiyete ya Azam TV yari imaze imyaka ine yerekena imikino ya Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa ya FERWAFA, yamaze guhagarika aya masezerano nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, ari yo makipe akina shampiyona, ivuga ko tariki ya 5 Kanama yakiriye ibaruwa y’integuza iturutse muri Azam TV, ivuga ko iyi sosiyete izahagarika kwerekana Shampiyona y’u Rwanda guhera tariki ya 21 Kanama ndetse itazongera kwitirirwa Sampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

FERWAFA yasabye amakipe kwitegura ko inkunga yahabwaga na Azam TV ishobora guhagarara mu gihe nta gishya cyava mu biganiro biri guhuza impande zombi.

Iti "Turabasaba rero kwitegura izo mpinduka muri shampiyona yacu ‘Rwanda Premier League’ ya 2019/20 kuko mu gihe nta gihindutse inkunga mwagenerwaga ivuye kuri uwo muterankunga izahita ihagarara.”

“Ibizava mu biganiro bikomeje hagati ya Komite Nyobozi ya FERWAFA na AZAM MEDIA Ltd muzabimenyeshwa mu minsi ya vuba.”

Azam TV yari isanzwe igenera buri kipe miliyoni 10 Frw atangwa mu byiciro bibiri mu mwaka w’imikino.

Iyi sosiyete itangaje ko igiye gusesa amasezerano yari ifitanye na FERWAFA mu gihe yari isigaje umwaka umwe ndetse iyi baruwa isohotse mu nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko shampiyona y’u Rwanda itagitangiye tariki ya 13 Nzeri, ahubwo yimuriwe tariki ya 4 Ukwakira kubera imikino y’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Azam TV yaguze shampiyona y’u Rwanda guhera mu 2015, ishoramo akabakaba miliyoni $2,35 mu gihe cy’imyaka itanu, aho kuri ubu yari igiye kwinjira mu mu mwaka wa nyuma w’amasezerano yagiranye na Ferwafa.

Mu mwaka wa mbere, Azam TV yatanze ibihumbi $350 mu gihe mu yindi myaka, uyu muterankunga yatangaga ibihumbi $500 buri mwaka.

Mu Ukuboza 2017 na bwo iyi Sosiyete ya AZAM TV yahagaritse kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, kubera kutumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku ngingo zitandukanye, zirimo uko FERWAFA ipanga imikino ya shampiyona.

Ibiganiro byahuje impande zombi byarangiye zumvikanye, iyi shampiyona yongera kwerekanwa kimwe n’andi marushanwa arimo Igikombe cy’Intwari n’Igikombe cy’Amahoro.

AZAM TV yahagaritse kwerekana Shampiyona y’u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
manzi 2019-08-16 05:25:26

niba harudufaranga twasigaye muyo bahaye arsenal nibatuzane mu champion yurwanda nubundi ujya gutera uburezi arabwibanza

2
Asanteni 2019-08-15 07:51:04

Nigende yatumaga tutabona uko twiba Gasenyi kubera ibi camera byinshi ku kibuga!

3
Marcel 2019-08-15 04:35:37

Ubwo wasanga AZAM yasanze tutari inyanfamugayo mu kubahiriza amasezerano babona nta nyungu babonamo!!!! Twisuzume twikosore!!!

4
How? 2019-08-15 03:26:35

Hari ubwo nterera akajisho muri Europe, USA, Asia,... ariko simboneyo imikino ya Calcio, Premier Ligue, La Ligua,... isubikwa kubera gahunda z’ikipe z’ibihugu byaho. Bo, babigenza gute??????????

5
mutebi 2019-08-15 02:30:43

ariko leta yashoye amafaranga mu mupira ko ariho hasigaye ibyishimo by’abaturage ubu bagize icyo borohereza azam TV natwe ntiykomeza kutwamamaza turimo turaseba pe, ubukungu nibumanuke bugere mu binezeza abantu naho za kigali arena ntizizagira n’uzimenya

6
kagabo 2019-08-15 01:51:53

Muri contrat hateganywa iki ku byerekeye gusesa amasezerano?

Kwamamaza