AS Kigali yatsinze APR FC iyikura ku mwanya w’icyubahiro

8 29-04-2018 - saa 18:23, Manzi Rema Jules

AS Kigali yatsinze APR FC ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, inayikura ku mwanya wa mbere w’agateganyo.

APR FC idafite Bizimana Djihad utarabashije gukorana imyitozo ihagije na bagenzi be kuko yari amaze ibyumweru bibiri mu Bubiligi aho yari yagiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Waasland-Beveren akanaritsinda, yatakaje amanota atatu imbere ya AS Kigali inayikura ku mwanya wa mbere.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana batari bake, watangiye APR FC isatira bikomeye ishaka igitego cya kare inabona amahirwe ku mupira Lague Byiringiro yahinduye imbere y’izamu ashaka MuhadjiriHakizimana nawe awohereza kwa Ombolenga Fitina awutera atinze usanga Bishira Latif yahageze arahagoboka.

AS Kigali yagize ibyago ivunikisha Benedata Janvier ku munota wa 30 biba ngombwa ko asimburwa na Kayumba Soter, nyuma y’iminota mike ihita inatsinda igitego cya mbere cya Mashingirwa Kibengo Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Ngama Emanuel.

Nubwo APR FC yari igiye ku gitutu cyo gushaka igitego, ku bafana hari hakiri icyizere ko yakwishyura kuko ariyo yakinaga neza, ikarema uburyo bwinshi gusa amahirwe akaba make.

Mu gice cya kabiri, umutoza Eric Nshimiyimana yakoze impinduka akuramo Hamidou Ndayisaba yinjiza Ndahinduka Michel bita ‘Bugesera’ wigeze no gukinira APR FC nyuma y’iminota ibiri gusa mu kibuga ahita ahabwa ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Imanishimwe Emmanuel.

Byabaye bibi cyane ku munota wa 54 uyu mukinnyi akoze irindi kosa n’ubundi kuri Imanishimwe aho yamukoze mu maso barwanira umupira ahita yerekwa ikarita y’umuhondo ya kabiri, biba umutuku ahita asohorwa mu kibuga.

Yari amahirwe kuri APR FC gukina iminota yose n’abakinnyi 10 ndetse n’umutoza wayo Ljupko Petrović ahita akora impinduka Issa Bigirimana asimbura Nshuti Dominique Savio na Maxime Sekamana asimbura Iranzi Jean Claude.

Iyi kipe yakomeje kwirangaraho iza no gutsindwa igitego cya kabiri na Ally Niyonzima ku mupira waturutse kuri coup franc yatewe na Ngama Emmanuel ikomeza gushaka uko yakwishyura biranga umukino urangira gutyo.

Gutsindwa uyu mukino byatumye APR FC itakaza umwanya wa mbere ufatwa na AS Kigali n’amanota 35, APR FC iba iya kabiri n’amanota 34 inganya na Rayon Sports ya gatatu mu gihe Kiyovu Sports ari iya kane n’amanota 32.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

AS Kigali: Bate Shamiru, Benedata Janvier, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ally Niyonzima, Mutijima Janvier, Mbaraga Jimmy, Ndarusanze Jean Claude ‘Lambalamba’, Ngama Emmanuel, Murengezi Rodrigue na Hamidou Ndayisaba

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emannuel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Amran Nshimiyimana, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ , Iranzi Jean Claude, Byiringiro Lague, Muhadjiri Hakizimana na Nshuti Dominique Savio.

Abakapiteni Murengezi Rodrigue wa AS Kigali na Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' (wambaye nimero 7) wa APR FC n'abasifuzi mbere y'umukino
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
AS Kigali yatsinze APR FC 2-0, iyikura ku mwanya w’icyubahiro
Hakizimana Muhadjili agerageza gucenga Niyonzima Ally wa AS Kigali hagati mu kibuga
Iranzi Jean Claude aganira na Nsabimana Aimable ku buryo barengura umupira
Iranzi Jean Claude yakinnye yambaye inkweto za CR7, impine y'amazina ya Cristiano Ronaldo
Binedata Jeanvier yavuye mu kibuga hakiri kare kubera imvune
Muhadjili yagerageje gufasha ikipe ye biranga n'amahirwe abonye agarurwa n'umutambiko
Rwarutabura ufana Rayon Sports wanavunitse bikomeye ajya kuyakira ivuye muri Mozambique, yari yaje kureba uyu mukino
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mureston 2018-05-01 05:58:04

Kbs iyi kipe nizezenge rwose niyo kurisha abafana umutima rwose
Mureke abazi gutegura amakipe yabo bikinire kd bagere kure , kuba rayon yarageze mumatsinda barabiharaniye ubuyobozi bwabo but akora cyane, APR yo niyogushimisha ubuyobozi gusa nta ntego yejo hazaza mbona muri APR. Courage rayon mwarakoze bigaragarira buri wese nubihakana abiterwa nagahinda

2
kariza 2018-04-30 04:54:53

mugiye kutwicisha crise cardiaque gusa.

3
bitwayiki emmanuel 2018-04-30 03:44:01

Abafana ba APR fc nibihangane, rayon suport amahirwe masa bange!!

4
manzi 2018-04-30 01:41:38

mwihangane muteteri yatese ubumena ifu

5
Mambo Eriv 2018-04-29 13:38:32

APR muzakomeza gufashwa na leta kugeza ryari?muri club iri Ku rwego rwo hasi pe,mwaranabigaragaje mugira Migi captain kandi yaraje asanga ikipe ifite captain.ubwo mwagaragaje ko mutizeraga uwari usanzweho.nimukomeze mukoreshe inkunga muhabwa na leta mwishura abakinnyi bakina badakunda APR ahubwo basahaka cash

6
anonymous 2018-04-29 13:31:57

urukona rurasebye !! rukomerezago barubyiringire

7
Cowboy 2018-04-29 12:26:04

Kbsa gutsindwa ni sawa nubundi umupira waratunaniye!bravo AS Kgli

8
keza 2018-04-29 11:47:14

mwihangane bibaho kdi nziko izabikora ubutaha kdi nsaba ikipe gushyiramo imbaraga

Kwamamaza