IGIHE

AS Kigali yasinyishije abakinnyi icyenda bashya barimo abanyamahanga bane (Amafoto)

3 10-07-2019 - saa 19:40, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe ya AS Kigali yamaze kugura abakinnyi icyenda bashya barimo bane b’abanyamahanga bakomoka muri Gabon na Cameroun, ihiga kwitwara neza mu mikino ya CAF Confederation Cup no gushaka igikombe cya shampiyona itaratwara.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwasinyishije abakinnyi batanu b’abanyarwanda barangajwe imbere na kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Niyonzima Haruna wasinye umwaka umwe.

Myugariro Rusheshangoga Michel uri mu basezerewe na APR FC na we yasinye umwaka umwe mu gihe umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ watandukanye na AFC Leopards yo muri Kenya, yasinye imyaka ibiri.

Aba bakinnyi batatu baje biyongera kuri Ishimwe Christian wavuye muri Marines na Kalisa Rachid wakiniraga Kiyovu Sports na bo bashyize umukono ku masezerano yo gukinira AS Kigali mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwerekanye kandi abakinnyi bane b’abanyamahanga barimo Ekandjoum Essombe Arsitide wakiniraga Union de Douala yo muri Cameroun, Makon Nlogi Thierry wavuye muri Coton Sport muri Cameroun, Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS de Loum muri Cameroun.

Myugariro Rukundo Denis wahoze muri APR FC ndetse na Songayingabo Shaffy, bombi bashobora kwerekeza muri iyi kipe kuri uyu wa Kane nk’uko Ubuyobozi bwa AS Kigali bwabyemereye IGIHE.

Ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano, Niyonzima Haruna yatangaje ko ari we wahisemo gutandukana na Simba SC, ndetse afata icyemezo cyo gukinira AS Kigali nk’ikipe akunda, yongeraho ko yimukana ibikombe.

Ati ”Ninjye wahisemo gutandukana na Simba SC. AS Kigali ni ikipe nkunda nahisemo kuza gukinira mbifatiye umwanzuro kuko izakina CAF Confederation Cup. Nari maze iminsi hanze, igihe cyari kigeze ngo ngaruke mu rugo hafi n’umuryango wanjye. Murabizi nimukana ibikombe, na hano ni yo ntego ntibizabatungure dutwaye shampiyona.”

Umunyamabanga wa AS Kigali, Komezusenge Daniel yavuze ko bahisemo kubaka ikipe kugira ngo bazagere kure muri CAF Confederation Cup no mu gushaka igikombe cya shampiyona.

Ati ”Aba bakinnyi mubona hano hariyongeraho Kalisa Rashid, na we yadusinyiye. Turashaka ko tuzitwara neza muri CAF Confederation Cup tukagera kure ndetse tukongera kwitwara neza muri shampiyona. Ni ubwa mbere mu myaka itandatu ishize AS Kigali yarangirije ku mwanya mubi muri shampiyona (wa karindwi).”

Uyu muyobozi yavuze ko bigoye ko iyi kipe yakwivanga na Kiyovu Sports, nk’uko zombi zari zabisabye.

Ati “Ibyo kwivanga na Kiyovu Sports n’ubwo byaba ntabwo byaba ubu kuko twiteguye guserukira igihugu nk’ikipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro.”

AS Kigali yatakaje abarimo Niyomugabo Claude na Ishimwe Kevin bagiye muri APR FC. Iteganya no kurekura abandi bakinnyi kugira ngo bahe umwanya abashya yamaze kugura izanakoresha muri CAF Confederation Cup 2019/20.

Ishimwe Christian wakinaga muri Marines, ashyira umukino ku masezerano
Niyonzima Haruna yasinyiye AS Kigali nyuma yo gutandukana na Simba SC
Ndayishimiye Eric 'Bakame' na Rusheshangoga Michel mu mwambaro wa AS Kigali
Abanyamahanga bane AS Kigali yasinyishije
AS Kigali yerekanye abakinnyi umunani kuri uyu wa Gatatu
Abayobozi ba AS Kigali n'abatoza bifotozanya n'abakinnyi bashya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sportif 2019-07-11 11:18:41

nanjye nkunze ibibintu wenda itangazamakuru ryagabanya induru yo kwamamaza ikipe 2gusa murwanda

2
Dumbuli 2019-07-11 04:07:17

ni ukuri ibi ni byiza ndabikunze cyane bizatuma championa yacu iryoha kandi ikomere byubaka ikipe y’’igihugu tugaruke ku kibuga turangajwe imbere na perezida none Mukura na Polisi zibura iki koko ngo ziyubake? Njye AS kigali nzayijya inyumape izunguze APR na Rayon

3
Seba 2019-07-10 15:13:22

Ikipe yariye karungu mbambaroga byabigugu birarye biri menge

Kwamamaza