IGIHE

AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederation Cup

4 28-09-2019 - saa 18:34, Eric Tony Ukurikiyimfura

AS Kigali yari isigaye ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri cya CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindwa na Proline FC ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Lugogo StarTimes Stadium i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yasezerewe itsinzwe ibitego 3-2 mu mikino yombi dore ko umukino ubanza wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Muri uyu mukino wo kwishyura, umutoza Nshimiyimana Eric yari yahisemo kwifashisha umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wakinnye umukino we wa mbere w’irushanwa muri AS Kigali, Bate Shamiru wari wasubiye mu gihugu avukamo abanza hanze.

Bishira Latif na Songayingabo Shaffy babanje mu mutima wa ba myugariro, Rusheshangoga Michel na Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’ bakina inyuma ku mpande.

Nsabimana Eric ‘Zidane’, Kalisa Rachid, Benedata Janvier na Rick Martel Allogo Mba bari hagati mu gihe Nshimiyimana Ibrahim na Ssentongo Farouq Saifi bashakaga ibitego.

Ivan Bogere yatsindiye Proline FC ibitego byombi yabonye muri uyu mukino ku munota wa 11 n’uwa 22 ku mipira yahawe na Diego Hamiss Kizza.

As Kigali yakoze impinduka ebyiri hakiri kare, Rusheshangoga Michel na Nshimiyimana Ibrahim basimburwa na Ntamuhanga Tumaine na Essombe Patrick mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Ssentongo Farouq Saifi yatsinze igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali cyabonetse ku munota wa 85, ariko nticyagira icyo gifasha iyi kipe y’Abanyamujyi yari igisabwa ikindi cyo kwishyura kugira ngo igire amahirwe yo gukomeza mu ijonjora rya nyuma ribanziriza amatsinda.

AS Kigali yasezerewe na Proline FC muri CAF Confederation Cup
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Cha 2019-09-29 04:06:16

Ntakundi ntako batagize ubwo nahubutaha.

2
Anyinya 2019-09-28 23:52:36

Nibihuze na Kiyovu bave Ku Giti Dore umuntu

3
Pal 2019-09-28 22:35:09

Injiji gusa

4
habineza hamins 2019-09-28 12:57:06

ntakundi zikamwa ayo zitahanye abasore bacu nibaze dutegure shampiyona

Kwamamaza