IGIHE

AS Kigali yaguze Niyonzima Haruna, Bakame na Rusheshangoga

10 10-07-2019 - saa 17:17, Eric Tony Ukurikiyimfura

AS Kigali iheruka kwegukana Igikombe cy’Amahoro yamaze gusinyisha Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Niyonzima Haruna, umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame na myugariro Rusheshangoga Michel.

Niyonzima nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Simba SC mu kwezi gushize, aho yari yavuze ko azatangaza ikipe azerekezamo mu minsi iri imbere.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwemereye IGIHE ko bwamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ndetse na bagenzi be barimo Rusheshangoga Michel na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.

Rusheshangoga ari mu basezerewe muri APR FC mu gihe Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na we yamaze gusezererwa na AFC Leopards yo muri Kenya, yari amazemo umwaka umwe.

AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2019/20 nyuma y’uko yegukanye Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Niyonzima Haruna uheruka gutandukana na Simba SC yerekeje muri AS Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kalisa 2019-07-11 17:30:14

Jye APR ikosa yakoze ryo kwirukana abakinyi bishobora kuzayitera kutazongera gufata kugikombe vuba, kuko abana yirukanye bazakinana ishyaka ridasanzwe kugirango berekanye ko bashoboye.

2
Jean Marie 2019-07-11 06:36:20

Kamana uri umuhanga mu gutaka no kwamamaza,ubu se wibagiwe Jimmy Gatete amateka yanditse akageza Amavubi muri CAN?
Mbonabucya Desire muri Belgique yahakuye urukweto rwa zahabu (meilleur buteur)
Muri Tourquie akina Champions league.
Katawuti yakinnye Champions league na Europa league.
Tugiye mu mateka sinziko yakurikira amazina nka Gasangwa Tigana,Mudeyi Nazaire na Semba wa Semba.
Komeza wamamaze ariko udatesha abandi icyubahiro bakwiye

3
Kalisa Canizio 2019-07-11 02:21:57

Eh! Ndumva AS Kigali ikajije umurego mu kugura abakinnyi basezerewe n’amakipe yabo bamwe kubera iza bukuru...nanjye nibampe amasezerano mfite imyaka 45!

4
Jean Cousin 2019-07-11 02:07:38

Iyi championnat ndabona noneho izatwra umugabo isibe undi kabisa, amakipe ariyubatse bifatika kandi azagira imikino myiza, tuzaryoherwa na ruhago uyu mwaka.

5
amani 2019-07-11 01:13:56

bagire banatekereze gusezera babise abana kugenda kare ni byiza iyo ikipe ebyiri zigusezereye mu myaka ibiri haba hari ubutumwa baguha ntitwakomeza kubeshywa n’amazina kandi ubwo ngo barifuza guhamagarwa mu mavubi 2020?

6
Ndareba 2019-07-11 00:58:39

Kamana ndumva wamenya kwamamaza rwose
Uramutatse ntubuze byose hahahah icyo nkundira abanyarwanda ubwo ejo nibimunanirs uzaba uwa mbere mukumuha inkweneme😂

7
Emma 2019-07-11 00:11:01

Arashoboye ariko ntafite 28ans byaba ari ugufana kuko na Iranzi arayirengeje. Biragoye kumenya imyaka y’umukinnyi muri iki gihe? Uretse ko njye mbona agikenewe ari umusaruro. Ibindi ntacyo byafasha

8
Gitata 2019-07-10 23:50:29

Andika hanoHhhh!!!!!!Kamana uri umuswa kweli!!!! kuba ari umukinnyi mwiza nibyo ariko kuba utazi Katawuti wakinnye champions league y’iburayi niba atari imyaka yawe ni ubumenyi bucye ufite muri foot ball

9
kamana 2019-07-10 13:57:20

HARUNA NIYONZIMA????
Ng’uyu Umukinnyi umwe rukumbi Urwanda rwagize guhera rwatangiza umupira w’amaguru mu mateka wabaye umukinnyi w’ikitegererezo kurusha abandi nabonye.
Ntimumbwire Muvala Valens, Kayiranga Batista, Runuya, Sembagare, Karera Hassan, Karekezi Olivier, Gatete Jimmy n’abandi n’abandi...
Uyu Haruna ntari mu batsinze ibitego byinshi muri ba Rutahizamu b’abanyarwanda ni koko.
Ariko amateka yandikiye muri Shampiyona y’igihugu kinini kinafite Shampiyona ikomeye guhera kera, akagenda akahatwarira biriya bikombe byose, kongera ho ko yabitwaye akinira amakipe y’abakeba ya mbere hariya ntibisanzwe. Kongera ho ko yari na Kapiteni....
Uyu niwe mukinnyi twagize wagiye gukina muri Shampiyona yo hanze mu gihugu gifite umupira Uri hejuru akatwemeza.
Ntimundatire abagiye i Burayi ba Muvala na ba Hassani....
Batwaye yo ibihe bikombe.
Jye ndifuza ko NIYONZIMA YAZATORWA NK’UMUKINNYI wahize abandi bakinnyi bacu bakinnye k’umugabane wacu mu mateka y’igihugu cyacu. Abagiye i Burayi gukina yo bo, simbabara kuko nta n’umwe nzi nibura wegukanye igikombe kimwe cya Shampiyona aho yagiye gukina i Burayi, niba anahari ntitatwariye yo nk’ibya Haruna.
Na Mbonabucya Désiré nta cyo yatwaye niba nibuka neza.
Uyu Haruna agombwa guhabwa icyubahiro akwiye muri Football y’igihugu. Ndumva akwiye ishimwe ryihariye.
Sinzi niba Hari n’undi uzakora ibyo yageze ho vuba aha naramuka nawe agite hanze gukina yo nka we. Ab’ubu baragenda ariko ntawurenza amezi 6 akili mw’ikipe yamuguze. Bigaragaza ko umupira wacu ukiri uciriritse pe.
Utu Haruna ntiyatwaye ibikombe bikomeye gusa.
Ahubwo yarambye no muri Shampiyona ya Tanzaniya Ari umwe mu bakinnyi b’ibigugu mu ma makipe yanyuze mo.
Uyu mukinnyi ndamwubaha cyane.
Njya numva bamuvugira ho ngo arashaje.
Zilatan Ibrahmovitch afite imyaka 37 nyamara aracyari wa wundi tuzi imbere y’izamu.
Christiano Ronaldo le Portugais, afite imyaka 34 Ubu. Nyamara ntiyigeze apungukirwa n’ingufu. Aracyakotana atsinda nka kera.
Nyamara HARUNA NITONZIMA uri nko mu myaka 28 gusa wenda, batangiye kumwiyenza ho Ngo asheshe akanguhe ntagikwiye kuza mu Mavubi.
Tugomba kubaha uyu mugabo. Aracyafite indi myaka icumi yo gukina kuri ruriya rwego ariho niyimenya akifata neza nka mugenzi we Kagere Meddy.

10
mutemberez jackso 2019-07-10 10:46:15

Andika hano njyembona Apr izatwara igikombe

Kwamamaza