IGIHE

APR FC yemerewe kujya muri Maroc

0 30-11-2021 - saa 12:45, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF) ryasubije CAF ko ingamba zafashwe n’iki gihugu zo guhagarika ingendo z’indege zose zitareba amakipe y’umupira w’amaguru bityo rizategura umukino wa RS Berkane na APR FC uzaba ku Cyumweru.

RS Berkane yo muri Maroc izakira APR FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya gatatu CAF Confederation uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021.

Aya makipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye i Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2021.

APR FC yagombaga kuba yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ariko yari mu gihirahiro nyuma y’uko Maroc ihagaritse ingendo zose zindege zijyayo kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe “Omicron”.

Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) isabye Ishyirahamwe rya ruhago muri Maroc (FRMF) kuyibwira igisubizo rifite kuri iki kibazo, na ryo ryamaze gusubiza binyuze mu ibaruwa ryanditse ku wa Mbere.

FRFM yabwiye CAF ko icyemezo cyafashwe n’Ubwami bwa Maroc cyo guhagarika ingendo z’indege guhera ku wa 29 Ugushyingo saa Tanu n’iminota 59 “nta ngaruka kizagira ku makipe y’umupira w’amaguru.”

Iri Shyirahamwe ryahaye urugero CAF rivuga ko riri gutegura umukino w’Abatarengeje imyaka 20 uzahuza Maroc na Gambie.

Ryavuze kandi ko Ikipe y’Igihugu ya Maroc izitabira umukino wo kwishyura uzabera muri Gambia.

Amakuru ahari avuga ko APR FC ishobora kujya muri Maroc hifashishijwe indege yihariye.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na RS Berkane, izajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup ya 2021/22.

APR FC yemerewe kujya muri Maroc
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza