IGIHE

APR FC yegukanye Igikombe cy’imikino ya gisirikare hakibura umukino

11 22-08-2019 - saa 17:24, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe ya APR FC ihagarariye Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino ya gisirikare iri kubera muri Kenya, yegukanye igikombe cy’Umupira w’amaguru idakinnye nyuma y’uko TPDF ya Tanzania bari basigaye bagihanganiye yatsinzwe na UPDF ya Uganda kuri uyu wa Kane.

APR FC izasoza imikino yayo kuri uyu wa Gatanu ihura na Ulinzi Stars yo muri Kenya mu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Kasarani.

Ikipe y’ingabo z‘u Rwanda yari ikeneye inota rimwe gusa kugira ngo yizere kwegukana igikombe mu mupira w’amaguru dore ko yatsinze imikino itatu ibanza.

TPDF ya Tanzania yari ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu, yakinnye na UPDF ya Uganda mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, aho yasabwaga kuwutsinda kugira ngo itegereze ibizava ku mukino wa APR FC na Ulinzi Stars.

UPDF ya Uganda yatunguye abanya-Tanzania, ibatsinda ibitego 2-0 bityo biha amahirwe APR FC yahise yegukana igikombe mu mupira w’amaguru mbere y’uko ikina umukino wa nyuma uzayihuza na Ulinzi Stars.

Ikipe y’ingabo za Uganda yahise inganya amanota ane na Ulinzi Stars ya Kenya mu gihe Muzinga yo mu Burundi yasoje imikino yayo ifite amanota atatu.

Iki gikombe kije cyiyongera ku cya Basketball na cyo cyatashye mu Rwanda nyuma y’uko APR BBC yiganjemo amazina y’abakinnyi bakomeye bakina mu yandi makipe ya hano mu Rwanda, itsinze imikino itanu yose yakinnye.

Iyi mikino ya gisirikare iri kuba ku nshuro ya 12, yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998, akavugururwa mu 2001.

Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi mikino yabaye bwa mbere mu 2005, yaherukaga kubera muri Kenya mu 2013.

APR FC izahura na Ulinzi Stars kuri uyu wa Gatanu yaramaze kwegukana igikombe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Quatr-Vingt 2019-08-24 09:56:22

@Songa
Inanga ziragwira pe!Umusirikare akazike sugukina Umupira wanjiji we.akazi ke nukurinda ubusugire bw’Igihugu.
Ubuse ko Umugi wakigali ufite ikipe harumuyobozi uyikinamo?
Atarako ko yariyabashoferi harumushofeli wayikinagamo?Abafana bagasenyi muza munyobera da.

2
Quatr-Vingt 2019-08-24 09:56:21

@Songa
Inanga ziragwira pe!Umusirikare akazike sugukina Umupira wanjiji we.akazi ke nukurinda ubusugire bw’Igihugu.
Ubuse ko Umugi wakigali ufite ikipe harumuyobozi uyikinamo?
Atarako ko yariyabashoferi harumushofeli wayikinagamo?Abafana bagasenyi muza munyobera da.

3
nziza 2019-08-23 09:55:23

Wowe wiyita Songa, ibyo uvuze kuri ayo makipe, ntabyo uzi cg se washakaga gutuka urwanda. Abakinyi ni nka APR, kandi abakinyi n’ abasiviri. Uzajye ushishoza mbere yo kuvuga kuko amagambo nk’ ayo yawe arasenya, ntabwo yubaka.

4
nziza 2019-08-23 09:55:21

Wowe wiyita Songa, ibyo uvuze kuri ayo makipe, ntabyo uzi cg se washakaga gutuka urwanda. Abakinyi ni nka APR, kandi abakinyi n’ abasiviri. Uzajye ushishoza mbere yo kuvuga kuko amagambo nk’ ayo yawe arasenya, ntabwo yubaka.

5
Dodos 2019-08-23 07:22:10

@Songa. Igikombe ntikibye kuko APR ni ikipe ya RDF. Keretse niba ahubwo utari ubizi ndumva ubu bwaba ari uburyo bwiza bwo kubigusobanurira. N’izindi kipe zitabiriye zifite uburenganzira bwo gukinisha amakipe yazo ahagarariye ingabo.

6
Songa 2019-08-23 01:27:23

Mwakoze rata kutubwira ko ari APR FC atari RDF FC, igihe ibindi bihugu byakinishije abasirikare babyo twe twiteruriye ikipe y’abasiviri bo mu cyiciro cya mbere baba aribo bajya gukina, iyo badatwara igikombe ahubwo byari kuba atari tekinike. Iki gikombe turakibye tujye tuvugisha ukuri.

7
Amani 2019-08-22 16:22:52

ibi birerekana ko abacivile bagiye mumupira wabo n’abasirikare bakajya muwabo byatanga umusaruro uri hejuru naho kubavanga bituma umupira wo mu Rda ukura nk’isabune

8
Ndahimana bertin 2019-08-22 16:06:43

APR turakwemera Oyeee!

9
Tom Zimulinda 2019-08-22 14:40:21

APR yacu tukuri inyuma. Amagambo arangire, ngo nta bikombe byo hanze. Harya mumbwire mwebwe ( ) uri rushanwa ryabere mu Rwanda? Welcome again Sugira.

10
RAFIKI 2019-08-22 13:02:35

apr fc turayikunda cyane ndi ingungu muri RDC

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza