IGIHE

APR FC yashyikirijwe igikombe cy’imikino ya gisirikare nyuma yo gutsindwa na Ulinzi Stars

6 24-08-2019 - saa 11:40, Eric Tony Ukurikiyimfura

APR FC yari ihagarariye ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino ya gisirikare ntiyahiriwe n’umunsi wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatanu, aho yatsinzwe na Ulinzi Stars ya Kenya igitego 1-0, ariko n’ubundi yari yaramaze kwegukana igikombe.

Iyi mikino ya gisikare yabaga ku nshuro ya 12, muri Kenya, yasojwe kuri uyu wa Gatanu kuri Moi International Complex Stadium i Kasarani.

APR FC yakinnye umukino wa nyuma wayihuje na Ulinzi Stars yaramaze kwegukana irushanwa dore ko yatwaye igikombe ku wa Kane nyuma yo gutsindwa kw’ikipe y’ingabo za Tanzania.

Umunya-Maroc utoza APR FC, Adil Mohammed Erradi yari yakoze impinduka ebyiri, agarura Omborenga Fitina wafashe umwanya we, Buregeya Prince asubira ku ntebe y’abasimbura.

Usengimana Danny yabanje mu kibuga bwa mbere muri iri rushanwa, aho yasimbuye Ishimwe Kevin utari wemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo.

Ulinzi Stars yari ifite iri rushanwa ubwo ryaherukaga kuba mu 2017, ni yo yatsinze uyu mukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Oscar Wamalwa ku munota wa kabiri.

APR FC yasoje irushanwa ifite amanota icyenda mu mikino ine, ikurikirwa na Ulinzi Stars ya Kenya n’amanota arindwi.

Ikipe y’ingabo za Tanzania yabaye iya gatatu n’amanota atandatu, UPDF ya Uganda isoza ifite amanota ane mu gihe Muzinga yo mu Burundi yatahanye amanota atatu.

Rutahizamu wa APR FC, Sugira Ernest watsinze ibitego bitanu, yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi.

U Rwanda rwegukanye igikombe kandi mu mukino wa Basketball nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari itanu.

Muri Netball, Uganda yatwaye igikombe, u Rwanda ruba urwa kane, muri Volleyball, Uganda iba ya mbere u Rwanda ruba urwa kabiri mu gihe mu mikino ngororamubiri u Rwanda rwabaye urwa kane mu bihugu bitandatu byayitabiriye.

Iyi mikino ya gisirikare yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998, akavugururwa mu 2001.

Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba (uwa gatatu iburyo) yitabiriye isozwa ry'iyi mikino
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ashyikiriza ingabo z'u Rwanda igikombe
Sugira Ernest yahembwe nka rutahizamu watsinze ibitego byinshi
APR FC ya RDF ntiyorohewe na Ulinzi Stars ya KDF
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC yari ihagarariye RDF muri iyi mikino
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mutebi 2019-08-25 05:07:32

oya yewe si ibyo kiriya ni igikombe cyo kuba dufite abakobwa beza mu gisirikare cya EAC yose

2
mutebi 2019-08-25 05:07:31

oya yewe si ibyo kiriya ni igikombe cyo kuba dufite abakobwa beza mu gisirikare cya EAC yose

3
Turingire.j cloude 2019-08-24 22:55:27

Aperinikomerezaho

4
john 2019-08-24 16:07:54

Aba bahungu barasa neza ureke byabindi byishyiraho imigwegwe ku mitwe.Congs

5
UWITONZE Emile 2019-08-24 06:50:15

APR FC Oyeee! nubwo umukino wa nyuma utahiriye abasore bacu ikingenzi ni overall result na picture batanze mu irushanwa. Icyo bisobanuye nuko APR FC igaragaza ishusho y’inkomoko ariyo RDF...APR OYEEEE...RDF OYEEEE

6
Ngango 2019-08-24 06:44:35

Nari nzi ko igikombe gihabwa captain? Hano ho se byagenze gute?

Kwamamaza