IGIHE

APR FC yaguze Bukuru Christophe wirukanwe na Rayon Sports

2 21-08-2019 - saa 18:58, Eric Tony Ukurikiyimfura

APR FC yasinyishije umukinnyi wo hagati, Bukuru Christophe wakiniraga Rayon Sports, aho yahawe amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo.

Bukuru w’imyaka 23 yashyize umukono ku masezerano amwemerera gukinira APR FC kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2019.

Bukuru Christophe ni umwe mu bakinnyi barekuwe na Rayon Sports nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukina mu mwaka umwe yari ayimazemo.

Uyu mukinnyi wigaragaje cyane akinira Mukura Victory Sports mu mwaka w’imikino wa 2017/18, yitezweho guhanganira umwanya n’abakinnyi bakina mu kibuga hagati muri APR FC barimo Butera Andrew, Itangishaka Blaise na Niyonzima Olivier ‘Sefu’.

Bukuru ukomoka mu Burundi, yakuriye mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya La Pépinière mu Burundi, akinira amakipe arimo LLB S4A.

Nyuma yo kwigaragaza muri Rwamagana FC, mu 2016 yabengutswe na Mukura Victory Sports yakiniye imyaka ibiri mbere yo kugurwa na Rayon Sports yatwaranye na yo igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize.

Bukuru w’imyaka 23 yabisikanye na Ndacyayisenga Clément ukina mu mutima wa ba myugariro, we wamaze gusubizwa muri Marines FC kuko APR FC yasanze bigoye ko yabona umwanya uhagije wo gukina mu bwugarizi.

Yabaye kandi umukinnyi wa gatanu uguzwe na APR FC avuye muri Rayon Sports nyuma ya Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djaber.

APR FC imaze iminsi muri Kenya, aho iri gukina imikino ya gisirikare izasozwa kuri uyu wa Gatanu mu mupira w’amaguru, ihura na Ulinzi Stars ya Kenya.

Capt Kavuna Elias ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa APR FC ni we wasinyishije Bukuru Christophe
Bukuru akurikiye abarimo Manishimwe Djaber, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Sefu bamutanze muri APR FC
Ndacyayisenga Clément yasubijwe muri Marines FC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
INNOSENT 2019-08-21 14:08:51

Andika hano IKAZEKURI BUKURUKIRI STOPHA MUPRFS AMAKIPETU YARIMBURE

2
mike 2019-08-21 13:32:01

hhhhhhhhhhha. byiza cyane batugurire na Mudeyi Suleiman na Mugisha Français hhhhhhhhhhha

Kwamamaza