IGIHE

APR FC yanyagiye Muzinga mu mikino ya gisirikare, Omborenga ahabwa ikarita itukura

8 17-08-2019 - saa 14:49, Eric Tony Ukurikiyimfura

APR FC ihagarariye Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino ya gisirikare iri kubera muri Kenya, ikomeje kwitwara neza aho yatsinze umukino wa kabiri yahuyemo na Muzinga FC ihagarariye FDNB y’u Burundi ku bitego 3-0.

Uyu mukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho watangiye saa 09:00 kuri Moi Internation Stadium Complex i Kasarani.

Umunya-Maroc utoza APR FC, Adil Mohammed Erradi yari yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi babanje mu kibuga ugereranyije n’ikipe iheruka gutsinda UPDF ya Uganda.

Buregeya Prince yafashe umwanya wa Buteera Andrew mu kibuga hagati mu gihe Ishimwe Kevin witwaye neza ubushize ubwo yasimburaga, yafashe umwanya wa Niyomugabo Claude naho umunyezamu Rwabugiri Umar asimbuzwa Ntwari Fiacre.

Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bongeye gutangira mu bwugarizi bw’ikipe y’ingabo z’u Rwanda.

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yakinaga imbere ya ba myugariro afatanya n’abarimo Buregeya mu gihe Manishimwe Djabel, Sugira Ernest na Byiringiro Lague bashakaga ibitego.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ubusa ku busa ndetse amakipe yombi yari asigaye ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Omborenga Fitina na Shauli Hamissi bahawe amakarita atukura ubwo batukanaga.

Ishimwe Kevin yafunguye amazamu ku munota wa 52, Sugira Ernest atsinda igitego cye cya kabiri mu irushanwa ku munota wa 66 mu gihe Ishimwe Kevin yongeye kubona izamu nyuma y’iminota ibiri gusa.

APR FC yahise iyobora andi makipe n’amanota atandatu, ikurikirwa na Simba ya Tanzania na Ulinzi Stars ya Kenya zombi zinganya amanota ane mu gihe Muzinga y’u Burundi na UPDF ya Uganda zifite inota rimwe.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda izagaruka mu kibuga yisobanura na Simba ya Tanzania ku wa Kabiri tariki ya 20 Kanama mu gihe umukino wa nyuma izawukina na Ulinzi Stars ya Kenya tariki ya 23 Kanama 2019.

Iyi mikino yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998, akavugururwa mu 2001, izasozwa tariki ya 26 Kanama 2019.

Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi mikino yabaye bwa mbere mu 2005, yaherukaga kubera muri Kenya mu 2013.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Byiringiro Lague hagati y'abakinnyi ba Muzinga ihagarariye FDNB y'u Burundi
Umutoza w'abazamu Mugabo Alex yaje gushimira Sugira Ernest ubwo yari amaze gutsinda igitego cya kabiri
Ishimwe Kevin afungura amazamu kuri Moi Stadium
Umutoza Adil Mohammed Erradi ashimira Ishimwe Kevin watsinze ibitego bibiri
Omborenga Fitina yahawe ikarita itukura mu gice cya mbere
APR FC yahise ifata umwanya wa mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamiri 2019-08-19 12:15:45

APR ndakwemera rwose komeza ubatsinde igikombe ukimanukane murwimisozi 1000 wemye ushingur gisirimu ukandagira gisirikare. maze uzumva yakwihish murikaburimbo bikamuhir! azagutsinde. (0730048452)

2
Quatre-Vingt 2019-08-18 22:41:34

Wowe wiyise Mmmmm
Ishyari nishyano koko.
Kwibona nokwishyira Hejuru nibyo byatumye Rusiferu ajunywa avuye Mwijuru
Wanjiji we ikipe yagiye hariya ngo Nigumudugudu?
Ngo Stadium yuzuye abantu???
Injiji Gusa urabona ari Kumahoro c?
Nyamirambo c?
Waretse ugahangana nurwo wibereyeho
Ubundi ukazahura nabo with umudugudu ukabibereka

3
Uwabakurikiza Joseph 2019-08-18 14:23:10

Ndishimye kubwikipe yacu a p r FC irigukora neza bakomerezaho tubari inyuma

4
kamiri 2019-08-18 00:48:31

ndiumufana wa apr nkabandi mumurenge wamwendo akagari kagishweru umudugudu wamabanza.apr yange ndabona irigukora akazi nubundi ntiwakwambaraneza nkakuriya ngo utsindwe,sugirawe komerezaho ndakwemera.

5
Mmmmm 2019-08-17 23:58:13

Ariko rwose murasetsa murimo kwasa ibibonobono none ngo mwakinnye ngo mwatsinzwe ninko gukina numudugudu Ayo makipe se azwihe? Azwi nande? Akina mukihe cyiciro se? Cyakora stade mbonye yuzuye abafana da mwikirigite museke.

6
BYAKATONDA Bosco 2019-08-17 14:00:36

Ikipe yacu okomereze aho kuko turanezerewe cyane; kdi tuyiri in Yuma pe, nubwo mbonye stade yari yambaye ubusa, twe turayishyigikiye! Ntuye NYANZA-KICUKIRO!

7
Natal 2019-08-17 11:56:12

Mbega ukuntu team yanjye yambaye neza! Dukwiriye no gutsinda. Much respect ðŸ™

8
sindikubwabo noheri 2019-08-17 11:48:33

ntuyeikarongi.umurengerwankuba.akagarinyakamira.nkunda.APR.FC kuvacyera.izabikoracyane.

Kwamamaza