APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kwanikira Rayon Sports

19 20-04-2018 - saa 19:39, Manzi Rema Jules

APR FC yatsinze Marines FC ibitego bitanu kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo na Rayon Sports iyikurikiye.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ahakomeye aho kuri ubu urugamba ruri hagati y’amakipe abiri akomeye mu gihugu anamenyereweho gutwara ibikombe, APR FC na Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro, APR FC yari yakiriye Marines FC y’i Rubavu iyinyagira ibitego 5-2 harimo bibiri bya Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 28 n’uwa 34, icya Rugwiro Herve ku wa 49, Omborenga Fitina ku wa 78 na Amran Nshimiyimana wasoje akazi ku munota wa nyuma w’umukino mu gihe Mahoro Nicolas na Ishimwe Christian batsinze impozamarira za Marines FC.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC y’Umutoza Ljupko Petrović gushimangira umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 34 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota ane mu gihe yo igifite imikino ibiri itarakina bitewe n’amarushanwa ya CAF Confederation Cup yari irimo gukina.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, Etincelles FC yatsinze Espoir FC igitego 1-0; Kirehe FC itsinda Amagaju FC 2-1; Bugesera FC inganya na Musanze FC 0-0 naho Gicumbi FC mu rugo ikura amanota atatu kuri Sunrise iyitsinze igitego 1-0.

Kuri uyu wa Gatandatu nta mukino wa shampiyona uzaba kuko Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 izaba ihanganye na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika; indi mikino izaba ku Cyumweru, aho Kiyovu SC izisobanura na Rayon Sports FC kuri Stade ya Kigali mu gihe Miroplast FC izaba yakiriye AS Kigali kuri Stade yo kwa Mironko.

APR FC yongereye ikinyuranyo cy'amanota irusha Rayon Sports nyuma yo gutsinda Marines FC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
VINCENT MUTUYIMANA CYANE 2018-04-22 10:14:24

KIYOVU YISHE RAYON

2
Nkotanyi 2018-04-22 05:45:42

NGO barwigere barubasubize mwarenze gitarama mubivuga none NGO barwigerr barubasubize

3
Niyonizeye Samuel 2018-04-22 05:43:36

Apr Fc Yarabikoze Ndashimira Ekipe Murirusajye Uburyo Yitwaye Igikombe Tugomba Kugitwara Abafana Bareyo Bihangane Kuko Kiyovu Igiye Kubariza Ibyisimo Byabo Kiyovu Igiye Kubidubya Akakanyaka. Murakoze

4
JEAN BOSCO 2018-04-22 05:00:12

apr igihe itarashaka abataka babanyamahanga ntitekuzarenga mumajonjora ya cac cap

5
ikinya 2018-04-22 03:19:23

Byari kuba inkuru iyo batsindwa na petit frere. Nubundi iyi yari affaire familial niyo mpamvu ntamuntu w/o hanze wayitabiriye! Apeur A yatsinze Apeur B, rero ni Apeur yitsinze ubwayo maze yiha n’amanota

6
bwenge 2018-04-22 01:59:56

Apr mureke kwipasa muremure twagarutse tubashimira komwadusigariye kurugo neza mwarakoze

7
king 2018-04-22 00:18:09

wowe witwa ngo ni Shadad wagirango bashyireho amafoto ya Gasenyi iri Mozambike ubwo yafanwaga ninterahamwe na Rnc ? shadad ite kwikipe yawe Gasenyi uve kuri APR FC .

8
kazubwenge brown 2018-04-21 13:22:53

hahaha bafana bumwijima namwe muranyica cyane kbsa! muragirango rayon ibamurikire nimuhumure nayo nibyo irimo kbsa gsa made in rwanda nako apr da tubite nne t. gsa muranyica p ngo mwayisize hehe ubwo ko twe duhuze! turimubundi butumwa bwa kazi gsa nituza muzata umutuzo wose muzahora inyuma yacu mumateka uko byamera kose! nongere nsubize umwe wavuze nguzi aho urwanda rwavuye ngafana apr! wapi woe sha twe 2rabanyarwanda ntago twese twafana umukara gte ko dukora kugira twiteze imbere rero bafana b mwijima sutu parlez mes amis!

9
JAPORO 2018-04-21 11:21:26

ARIKO ABAFANA BA APR MWAKWITONZE MUKAREKA INDURU NIBA MURI ABAMBERE BYAGA TEGANYO MWARE TSE KO NYIRAWO YAJE KO NTAMWANA USYA KO AVOMA NONE MWITONDE NTIMWIRUKE MUHAME HAMWE NIMWE MUSIGAYE NGAHO NIMUHARANIRE KUGERAYO NAMWE MUGE MUBA BAKURU HARANIRA KUJYA IMBERE NTUHARANIRE GUSUBIRA INYUMA

10
fred.k 2018-04-21 06:13:47

umunyarwanda utekereza iyo yavuye ntayindi kipe yafana itari APR FC

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza