IGIHE

APR FC n’andi makipe ya RDF yatangiye neza mu mikino ya gisirikare (Amafoto)

7 14-08-2019 - saa 21:51, Eric Tony Ukurikiyimfura

APR FC ihagarariye ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino ya gisikarikare iri kubera mu Kenya ku nshuro ya 12, yatangiye neza itsinda UPDF FC ya Uganda igitego 1-0.

Uyu mukino wabereye kuri Moi Stadium Complex i Kasarani kuri uyu wa Gatatu, umunsi wa kabiri w’iyi mikino.

Sugira Ernest ni we watsinze iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse ku mupira w’umuterekano wo ku munota wa 45.

Umunya-Maroc utoza APR FC, Adil Mohammed Erradi yari yitabaje ikipe ye ya mbere, aho mu izamu harimo Rwabugiri Umar, imbere ye hakingaa Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yakinaga imbere ya ba myugariro afatanya n’abarimo Niyomugabo Claude na Buteera Andrew mu gihe Manishimwe Djabel, Sugira Ernest na Byiringiro Lague bashakaga ibitego.

Ishimwe Kevin, Buregeya Prince na Mugunga Yves binjiye mu kibuga mu gice cya kabiri, basimbuye ku ruhande rwa APR FC ihagarariye RDF muri iyi mikino ya gisirikare.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama ihura na Muzinga yo mu Burundi , yisobanure na Simba ya Tanzania tariki ya 20 Kanama mu gihe umukino wa nyuma izawukina na Ulinzi Stars ya Kenya tariki ya 23 Kanama 2019 .

Mu yindi mikino, APR WVC yatsinze ikipe ya Tanzania amaseti 3-0 (25-21, 25-15, 25-18) mu gihe izakina undi mukino kuri uyu wa Kane ihura n’ikipe y’u Burundi.

Muri Basketball, APR BBC yatsinze ikipe ihagarariye Uganda amanota 77-64 mu gihe U Burundi bwatsinze Tanzania amanota 79-75.

Iyi mikino yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998, akavugururwa mu 2001, izasozwa tariki ya 26 Kanama 2019.

Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi mikino yabaye bwa mbere mu 2005, yaherukaga kubera muri Kenya mu 2013.

Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ahanganiye umupira na myugariro wa UPDF FC
APR FC yakoresheje amakosa menshi iyi kipe yo muri Uganda
Sugira Ernest yishimira igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
U Rwanda rwitwaye neza muri Volleyball y'abagore
APR BBC na yo yatangiranye intsinzi mu mikino ya gisirikare
Iyi mikino ya gisirikare iri kuba ku nshuro ya 12, yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bizimana Emmanuel 2019-08-15 14:34:19

Apr mukomereze aho dukeneye intsinzi, ibikombe no kuba ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

2
Munderere Claude 2019-08-15 08:36:27

APR niko mereze aho kdi ikizane tugishyire mubindi nacyo

3
TUBISABIMANA INNOSENT 2019-08-14 23:07:16

APRFS NIKOMERE ZAHONDUMVA NASUGIRAME ZENEZA CYANE

4
TUBISABIMANA INNOSENT 2019-08-14 23:01:06

Andika hano APRFS OYEMUKOME REZAHO SUGIRA AMAHIRWEMA SAIMANAIKO MEZEIGUFASHE UBIKOREWOWE NABAGENZI BAWE !!!!!

5
Sembagare peter 2019-08-14 22:26:34

APR félicitation nimukituzanire muze twitwalire na Championa

6
Flavien 2019-08-14 15:31:21

Nibyiza cyane abasore bacu tubari inyuma APR FC , oyeeeeeeeee

7
Ngango 2019-08-14 14:55:35

Ubutaha natwe tizayakire! Twereke abandi ibyiza twagezeho

Kwamamaza