IGIHE

APR FC mu Bugesera, Rayon Sports imbere y’Abanyamujyi- Twitege iki kuri uyu wa Kabiri?

0 8-10-2019 - saa 07:53, Eric Tony Ukurikiyimfura

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa Kabiri tarki ya 8 Ukwakira hakinwa umunsi wayo wa kabiri, aho hateganyijwe imikino ibiri ikomeye.

Umukino wa mbere urahuza Bugesera FC na APR FC kuri Stade y’Akarere ka Bugesera guhera saa 15:00 mu gihe saa 18:00 i Nyamirambo, Rayon Sports irakira AS Kigali mu mukino utegerejwe n’abatari bake.

Bugesera FC na APR FC ni amakipe yiyubatse

Ikipe y’Akarere ka Bugesera yatandukanye n’abakinnyi benshi yari ifite mu mwaka ushize w’imikino, ni imwe mu makipe yiyubatse cyane kurusha ayandi mu Rwanda muri uyu mwaka mushya w’imikino wa 2019/20, yongeramo abakinnyi 16.

Kibengo Jimmy wamenyekanye nka Mbaraga, Shaban Hussein ‘Tchabalala’ na Mustapha Francis ni bamwe mu bakinnyi beza iyi kipe yaguze, banayifasha gutangira neza Shampiyona, itsinda Heroes FC ibitego 2-0 ku wa Gatandatu.

Ikipe y’ingabo na yo yaguze abakinnyi benshi ndetse yongeramo n’abandi bato bavuye mu ikipe y’abato.

Guhera mu 1999, iyi kipe ntishobora kumara imyaka ibiri idatwaye igikombe cya Shampiyona gusa uyu mwaka w’imikino yawutangiye nabi ugereranyije no mu yindi myaka 13 yari ishize kuko ari bwo yananiwe gutsinda umukino w’umunsi wa mbere.

Kubura abarimo Mutsinzi Ange na Buregeya Prince bagiriye ibibazo bitandukanye mu mukino yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 ku wa Gatanu, biratuma Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi atekereza ku bandi bashobora gufatanya na Manzi Thierry mu mutima wa ba myugariro.

Rwabuhihi Aimée Placide na Nkomezi Alex ni abandi bakinnyi bashobora kwifashishwa mu mutima wa ba myugariro, aho uyu wa nyuma yajyaga akina uyu mwanya akiri muri Mukura Victory Sports nubwo azwi cyane nk’umukinnyi wo hagati.

Rayon Sports na AS Kigali zizwiho guhangana zirahurira mu mukino wa cyenda muri 2019

Ihangana hagati ya Rayon Sports na AS Kigali ntuzaryumva cyane mu itangazamakuru cyangwa ahandi hose hahurira abantu benshi nk’uko bigenda iyo iyi kipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona igiye guhura na APR FC cyangwa Kiyovu Sports.

Impamvu nta yindi ni uko ikipe y’Umujyi nta bafana benshi igira, ariko ibibera mu kibuga hari byinshi bisiga mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda.

Rayon Sports na AS Kigali zubuye guhangana cyane guhera mu 2013 ubwo ikipe y’Umujyi yatwaraga Super Cup itsinze Gikundiro ndetse no mu 2014 iyibuza gutwara igikombe cya Shampiyona cyatwawe n’abakeba.

Gikundiro yitwaye neza mu mikino myinshi yahuje amakipe yombi, ariko Abanyamujyi ni bo bafite akanyamuneza mu mikino iheruka guhuza amakipe yombi.

Biraza kuba ari ku nshuro ya karindwi amakipe yombi ahuriye mu mikino yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri uyu mwaka wa 2019.

Iraza kuba ari inshuro ya cyenda muri rusange ubariyemo imikino ibiri ya gicuti yahuje aya makipe mbere y’uko asohokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

Amakipe yombi yanganyije umukino wo kwishyura muri Shampiyona ndetse n’umwe wa gicuti ku gitego 1-1.

Rayon Sports yatsinze umukino ubanza w’ijonjora ribanziriza 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro n’undi wa gicuti ku gitego 1-0 mu gihe buri kipe yatsinze indi ibitego 2-1 muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, AS Kigali igera ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 4-2.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali iheruka kwegukana FERWAFA Super Cup 2019 nyuma yo gutsinda Rayon Sports penaliti 3-1 ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya ibitego 2-2 mu cyumweru gishize.

Rayon Sports yanganyije na Gasogi United ku munsi wa mbere, ishobora kwifashisha Mugheni Kakule Fabrice wamaze gutangira imyitozo nyuma yo kuvunikira muri Sudani muri Kanama.

Ulimwengu Jules wakinaga nk’umunyarwanda mu mwaka ushize w’imikino ni umwe mu bakinnyi batahawe ibyangombwa kugeza ubu kuko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwasanze bari barabonye indangamuntu y’u Rwanda binyuranyije n’amategeko.

AS Kigali iraza kuba idafite Benedata Janvier na Kwizera Pierrot bivugwa ko ataramera neza nubwo na we yakoranaga n’abandi.

Gahunda y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira

  • Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 18h00)
  • Bugesera FC vs APR FC (Stade Bugesera, 15h00)

Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira

  • Gasogi United vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
  • Gicumbi FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h00)
  • Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
  • Sunrise FC vs Mukura VS (Stade Nyagatare, 15h00)
  • Espoir FC vs Kiyovu Sports (Stade Huye, 15h00)
  • Heroes FC vs Etincelles FC (Stade bugesera, 15h00)
Rayon Sports irongera guhura na AS Kigali nyuma y'icyumweru kimwe zikinnye Super Cup
APR FC iheruka kunganya na AS Kigali, irakirwa na Bugesera FC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza