IGIHE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani yasuye Rayon Sports yitegura Al-Hilal Club (Amafoto)

6 24-08-2019 - saa 17:04, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani Maj. Shyaka Ismael Kajugiro yasuye ikipe ya Rayon Sports yitegura guhura na Al-Hilal Club mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba kuri iki Cyumweru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo abagize Ambasade y’u Rwanda muri Sudani basuye Rayon Sports, aho baganirije abakinnyi, babaha ikaze mbere y’uko bakina umukino uzaba ejo ku Cyumweru.

Ambasaderi Maj. Shyaka Ismael Kajugiro yasabye Rayon Sports kuzatsinda uyu mukino, ikerekana ko u Rwanda ruhora ari urwa mbere muri byose.

Ati” Icya mbere twabahaye ikaze muri iki gihugu cyane ko bari babanje gutinya kuhaza. Ubundi butumwa tubahye ni uko bakomeza kuduhesha umwanya dusanzweho kuko barabizi ko turi igihugu gikomeye muri byose. Twababwiye ko turi kumwe na bo, turabashigikiye.”

Kuba Rayon Sports yari yabanje kugira impungenge z’umutekano wo muri Sudani, ikandikira CAF isaba ko wabera ahandi, Maj. Shyaka yayimaze izi mpungenge avuga ko nta kibazo cy’umutekano muke izagira.

Ati” Nabamara impungenge ko nta bibazo by’umutekano bashobora kugira tukiri hano muri Sudani. Ibyo mwasomye mu binyamakuru, hari ibindi bintu byarimo bibera hano navuga ko ari ibya politike ntabwo navuga ko ari ibyari gutuma abakina badashobora kujya mu kibuga ngo bakine.”

Rayon Sports yageze muri Sudani kuri uyu wa Gatanu, aho yakoze imyitozo ya mbere yabereye kuri Khartoum Stadium nimugoroba.

Kuri uyu wa Gatandatu saa 19:30 ni bwo Rayon Sports ikora imyitozo ya nyuma kuri Al-Hilal Stadium izakiniraho kuri iki Cyumweru saa 19:30.

Umukino ubanza wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Rutahizamu Bizimana Yannick ni umwe mu bategerejweho umusaruro ejo
Rayon Sports iri muri Sudani aho yiteguye guhura na Al-Hilal Club kuri iki Cyumweru
Ambasaderi Maj. Shyaka Ismael Kajugiro yasuye Rayon Sports ayisaba kuzitwara neza muri uyu mukino
Abakinnyi barimo Rugwiro basezeranyije Ambasaderi w'u Rwanda muri Sudani kuzitwara neza
Umuyobozi wa Tekinike, Kayiranga Baptiste ni we uzatoza uyu mukino
Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yashimiye Ambasade y'u Rwanda avuga ko biteye imbaraga abakinnyi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Onana peter 2019-08-26 02:35:58

Iriya ntabwo ari LLB yo mu burundi dears. Ntitaye ku myaka Sudan imaze mu ntambara ark Gasenyi nta mahirwe ihafite rwose.

2
Nsapa 2019-08-25 15:37:42

Mwari mwambaye neza rwose

3
Mahoro 2019-08-25 02:15:14

Rayon sports turayishyigikiye
Kandi kubizeho intsinzi

4
Emma 2019-08-24 22:36:01

Murabikora. courage

5
Jimmy 2019-08-24 17:15:58

ababana bacu b’Urwa Gasabo tubifurij intsinzi rwose.
bonne chance!!!!!

6
Twin Yeah 2019-08-24 12:57:27

Ni byiza cyane kandi birashimishije ku bayobozi bacu ukuntu baba hafi abayoborwa. Gusa abakinnyi bacu mujye mugerageza mwe kuba imbata za Tel imbere y,abadukuriye! Izo ecouteurs mujye muzikuramo zarababase bibagaragaraho kenshi mubireke!

Kwamamaza