IGIHE

Amavubi yatangiye kwitegura Côte d’Ivoire n’abakinnyi 20 (AMAFOTO)

5 14-03-2019 - saa 23:57, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatangiye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa nyuma mu itsinda H ryo gushaka itike ya CAN 2019 uzayihuza n’Inzovu za Côte d’Ivoire mu cyumweru gitaha, yitabiriwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu gusa.

Uyu mukino uzabera mu mujyi wa Abidjan tariki ya 23 Werurwe. Amakipe y’ibihugu byombi ntacyo aharanira kuko Côte d’Ivoire yamaze kubona itike mu gihe u Rwanda rwasezerewe nyuma yo kunganya imikino ibiri muri itanu bamaze gukina.

Ubwo bakoraga imyitozo ya mbere kuri uyu wa Kane kuri Stade Amahoro, umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahaye ikaze abakinnyi 20 bakina imbere mu gihugu dore ko abakina hanze bazatangira kugera mu Rwanda guhera mu mpera z’icyumweru.

Iyi myitozo yibanze ku kugorora imitsi, guhererekanya umupira no gutera mu izamu yamaze hafi amasaha abiri. Mashami yavuze ko yasanze abakinnyi bose bameze neza kuko bari bamaze iminsi bakina.

Ati “Umunsi wa mbere wari umunsi mwiza. Abakinnyi bameze neza kuko bari bamaze iminsi bakina muri shampiyona, ibyo umuntu ababwira urabona babikora neza, byagenze neza nta kibazo.”

Agaruka ku ikipe ya Côte d’Ivoire yahamagawe n’umutoza Ibrahim Kamara, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yavuze ko babonye ari ikipe ikomeye, ari nayo mpamvu na we yahamagaye abakinnyi bose kugira ngo baze gufasha ikipe y’igihugu.

Ati ”ikipe yabo twayibonye, ni ikipe nziza, irimo amazina akomeye yagarutsemo, birerekana ko na bo umukino bawuhaye agaciro, barashaka kuwutsinda bagashimisha abafana babo. Nta na kimwe dusize inyuma, twagerageje guhamagara abakinnyi bacu tubona ko badufasha, umukino twawuhaye agaciro.”

Abakinnyi bakina hanze batagaragaye muri iyi myitozo ya mbere ni umunyezamu Mvuyekure Emery wa Tusker FC muri Kenya, Rwatubyaye Abdul wa Sporting Kansas City muri Amerika, Nirisarike Salomon (FC Tubize), Djihad Bizimana (Waasland Beveren) mu Bubiligi, Muhire Kevin wa El Dakhleya Sporting Club mu Misiri, Kagere Meddie wa SC Simba muri Tanzania na Tuyisenge Jacques wa Gor Mahia muri Kenya.

Hafi y’aba bakinnyi bose bafite imikino bazakinira amakipe yabo mu mpera z’iki cyumweru, aho biteganyijwe ko bazatangira kugera i Kigali ku Cyumweru no kuwa Mbere utaha.

Amavubi azakomeza imyitozo kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, bakora kabiri ku munsi (mu gitondo na nimugoroba). Biteganyijwe ko bazahaguruka i Kigali berekeza muri Côte d’Ivoire kuwa Kane tariki ya 21 Werurwe 2019.

Abakinnyi 20 bakoze imyitozo ya mbere:

Abanyezamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS) na Kimenyi Yves (APR FC) .

Ba myugariro: Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Habimana Hussein (Rayons Sports FC), Iragire Saidi (Mukura VS), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) na Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abakina hagati: Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) na Nshimiyimana Imran (APR FC).

Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) na Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L).

Manzi Thierry wa Rayon Sports mu myitozo ya mbere y'Amavubi yabaye kuri uyu wa Kane
Myugariro wa Mukura Iragire Saidi yongeye kugirirwa icyizere mu Amavubi
Ally Niyonzima ashobora kuzafatanya na Djihad mu kibuga hagati
Buregeya Prince w'imyaka 20 ni ubwa mbere ahamagawe mu Amavubi makuru
Iradukunda Bertrand wa Mukura ni umwe mu bakinnyi bameze neza muri iyi minsi
Mashami Vincent yakoresheje imyitozo ya mbere kuri Stade Amahoro
Mashami asobanurira abakinnyi be uko bagenza, Nsabimana Eric amwereka ko yabyumvise
Nyuma yo kuva i Burayi, Omborenga Fitina yahise ahamagarwa mu Amavubi
Niyonzima Olivier Sefu abuza Muhadjiri gufata umupira mu myitozo yo kuri uyu wa Kane
Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' na we yagaragaje ko ameze neza
Nshuti Dominique Savio mu kirere atera umupira n'umutwe
Nshimiyimana Imran azaba ahanganiye umwanya ubanza mu kibuga
Iradukunda Eric 'Radu' na we azaba ahanganiye umwanya na Omborenga
Iradukunda Bertrand yisuka amazi mu maso ubwo bari mu karuhuko
Kimenyi Yves wafashe imikino ibiri Amavubi aheruka gukina, asoma ku mazi
Rwabugiri Omar akora cyane kugira ngo azabona umwanya mu ikipe izakina na Cote d'Ivoire
Umunyezamu Kimenyi abanza kubura amaso ngo arebe uwo aha umupira
Nsabimana Eric Zidane yongeye guhamagarwa mu Amavubi nyuma y'iminsi itari mike
Hagaragaye drone yafataga amashusho
Umutoza wungirije w'Amavubi Jimmy Mulisa yaje yambaye amadarubindi y'izuba
Umutoza w'Amavubi Mashami yavuze ko abakinnyi bameze neza

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Defoe 2019-03-15 05:10:35

Abazamu nicyibazo mumavubi habure numucyino numwe amavubi atakwinjizwa ijyitego

2
Defoe 2019-03-15 05:10:35

Abazamu nicyibazo mumavubi habure numucyino numwe amavubi atakwinjizwa ijyitego

3
Defoe 2019-03-15 05:10:35

Abazamu nicyibazo mumavubi habure numucyino numwe amavubi atakwinjizwa ijyitego

4
DODOS 2019-03-15 01:30:46

NDABONA Arko amafoto araya 2018!!!

5
Nshimiyimana J De Dieu 2019-03-14 19:49:34

Ndabona Ikipe Ityaye Pe Turashaka Kuvaku Myanya Wanyuma Dutsinda Ibitego Byinshiiiihhh

Kwamamaza