IGIHE

Amavubi yagarutse i Kigali asezeranya Abanyarwanda ibyishimo (Amafoto)

3 6-09-2019 - saa 15:25, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagarutse i Kigali nyuma yo gutsinda iya Seychelles Ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, wabaye kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Victoria.

Hakizimana Muhadjiri na Mukunzi Yannick batsindiye Amavubi mu gice cya mbere mu gihe Meddie Kagere yatsinze igitego cya gatatu mu minota ya nyuma y’umukino.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Amavubi yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, aho agiye kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri saa 18:00.

Ubwo basohokaga mu kibuga cy’indege, abakinnyi n’abatoza b’Amavubi basaga n’abananiwe ku maso nyuma yo gukora urugendo rw’ijoro, bari bafite akanyamuneza bitewe n’intsinzi bakuye muri Seychelles.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko gutsinda uyu mukino byabaye intangiriro nziza yo guhoza abanyarwanda amarira barize ubwo iyi kipe yari imaze igihe ititwara neza, yemeza ko batangiye kwishyura ideni bafitiye abanyarwanda.

Ati” Twishimiye intsinzi, akenshi iyo watsinze ntabwo wibuka ibitaragenze neza kuko ikiba cyatujyanye aba ari ugushaka intsinzi utitaye ku bibazo uhura na byo mu nzira. Intsinzi turayizanye kuko turashaka kwishyura ideni dufitiye abanyarwanda turabizi ibihe byacu byo kubagarurira ibyishimo byatangiye ubu.”

Abajijwe ni ba nta mpinduka azakora mu mukino wo kwishyura nyuma yo gutsindira ibitego 3-0 hanze, Mashami yavuze ko Amavubi ashaka gutsindira Seychelles imbere y’abanyarwanda kugira ngo yongere kwiyunga na bo.

Ati” Abakinnyi bose dufite barabishoboye ntabwo wavuga ngo hari uwo tuzagerageza. Twatsindiye hanze ni byo, ariko na none bizaba byiza nidutsindira mu rugo imbere y’abafana bamaze igihe batabona intsinzi, ntabwo twakwirara.”

Amavubi yahise akomereza mu mwiherero i Nyamata, azasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Bamwe mu baje kwakira Amavubi yavuye muri Seychelles mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu
Myugariro w'Amavubi Rwatubyaye Abdul asohoka mu kibuga cy'indege cya Kigali
Umutoza wungirije w'Amavubi Seninga Innocent avugira kuri telefoni ubwo ikipe yari igarutse i Kigali
Umunyezamu Ndayishimiye Eric 'Bakame' na myugariro Manzi Thierry basohoka mu kibuga cy'indege
Sugira Ernest wasimbuye Kagere mu minota ya nyuma y'umukino
Amavubi yagarutse i Kigali mbere yo kwakira umukino wo kwishyura uzaba ku wa Kabiri
Bizimana Djihad mu ngofero yanditseho 'Bugoyi'
Hakizimana Muhadjri na Haruna na bo bari bambaye ingofero zanditseho 'Bugoyi'
Kagere Meddie yahagaze ngo bamufotore ubwo Amavubi yari ageze i Kigali
Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima ntabwo yakinnye uyu mukino kubera ikibazo cy'ibyangombwa
Tuyisenge Jacques ni we wari kapiteni muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane
Myugariro w'iburyo Omborenga Fitina yerekeza ku modoka yahise ijyana Amavubi i Nyamata
Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe y'igihugu
Sibomana Patrick, Iranzi na Niyonzima Olivier ubwo bari bageze ku kibuga cy'indege cya Kigali
Iranzi Jean Claude na Niyonzima Olivier batifashishijwe muri uyu mukino baganira
Mukunzi Yannick ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Seychelles
Niyonzima Haruna na murumuna we Hakizimana Muhadjiri bafata ifoto nyuma yo kugera i Kigali
Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko bashaka gutsindira imbere y'abanyarwanda bakiyunga na bo

Amafoto: Uwihanganye Hardi

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Eric 2019-09-07 23:37:37

Noneho natwe kbsa

2
Onga 2019-09-06 12:30:51

Mbega uducyipe ubuse koko icyipe yacu niyo gukina na sesheri cyekoza ibyago bigwira abagabo

3
Onga 2019-09-06 12:30:48

Mbega uducyipe ubuse koko icyipe yacu niyo gukina na sesheri cyekoza ibyago bigwira abagabo

Kwamamaza