IGIHE

Amavubi mato yatsinze Tanzania agera muri ½ cya CECAFA

3 23-08-2019 - saa 17:04, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 ikomeje kwitwara neza mu irushanwa ry’abato rihuje ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati muri Érythrée, aho yageze muri ½ cy’iri rushanwa nyuma yo gutsinda umukino wa gatatu wikurikiranya yahuyemo na Tanzania ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatanu.

Amavubi mato yakoze ibyo yasabwaga muri uyu mukino, aho yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na kapiteni Hoziyana Kenedy ku munota wa kane.

Ibyishimo by’abakinnyi b’u Rwanda byamaze gihe gito kuko Serengeti Boys ya Tanzania yishyuriwe na Katuli Rabbin Sanga ku munota wa munani, kuri penaliti umunyezamu w’u Rwanda Nshimiyimana Christian yakoreye kuri Fundumo Gaby Joseph mu rubuga rw’amahina.

Irahamye Eric yatsinze igitego cyahesheje u Rwanda kugera muri ½ ku munota wa 32, ndetse uyu mukinnyi ukiri muto yuzuza ibitego bine muri iri rushanwa.

Umutoza w’Amavubi U-15, Rwasamanzi Yves, yashimiye abakinnyi be uko bakomeje kwitwara muri iri rushanwa ribayeho bwa mbere mu Karere.

U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ku Cyumweru ruhura n’ikipe ya Uganda ifitanye umukino na Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatanu mu itsinda B.

Imikino ya ½ izakinwa tariki ya 28 Kanama mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 30 mu Mujyi wa Asmara.

Amavubi mato yageze muri muri ½ cya CECAFA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Oneje 2019-08-25 07:29:49

Courage bana bacu

2
Munyembaraga jacques 2019-08-23 12:49:29

ni ukuri nshimiye amavubi mato akazi keza yakoze ,courage.

3
Roma 2019-08-23 11:59:20

Congs kubana bacu

Kwamamaza