Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

38 18-04-2018 - saa 21:13, Manzi Rema Jules

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera Costa do Sol yo muri Mozambique ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Rayon Sports yari yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali, ntiyorohewe n’uwo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu i Maputo kuko yatsinzwe ibitego 2-0.

Costa do Sol yakiniraga imbere y’abafana bayo i Maputo kuri ‘Estádio do Zimpeto’, yatangiye umukino yotsa igitutu izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame inabona igitego cya mbere ku munota wa 31 gitsinzwe na Carvalho.

Ibi byongereye imbaraga Costa do Sol yatangiye kumva ko bishoboka, ishaka kujya kuruhuka nibura ifite ibitego bibiri, ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports iyi kipe yabonye penaliti ku munota wa 38 ariko iyitera hanze y’izamu.

Costa do Sol ntiyacitse intege kuko na Rayon Sports nta bushobozi bwo kuyisatira yagaragazaga bituma ku munota wa 45 mbere yo kujya kuruhuka ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Carvalho rutahizamu w’umuhanga utarakinnye umukino w’i Kigali ariko umaze no gutsindira ikipe ye ibitego bibiri muri iri rushanwa uyu mwaka.

Mu gice cya kabiri impinduka zakozwe n’Umutoza Ivan Minnaert zirimo kwinjiza Faustin Usengimana asimbuye Nyandwi Saddam na Muhire Kevin agasimbura Mugisha François, zahinduye imikinire, Rayon Sports itangira guhanahana neza n’igitutu yotswaga kiragabanuka.

Nubwo Costa do Sol yakomezaga gushaka aho imenera ishaka igitego cya gatatu, Rayon Sports yihagazeho, ibifashijwemo n’umurindi w’abafana benshi bari baje kuyishyigikira iminota 90 irangira ari ibitego 2-0 ariko ku giteranyo cy’imikino yombi ikomeza ku bitego 3-2.

Rayon Sports yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ikandagije ikirenge mu mikino y’amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Kugera muri iki cyiciro byahesheje Rayon Sports ibihumbi 275 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 235 Frw).

Aya ni nayo mafaranga ahabwa ikipe isezerewe mu matsinda ari iya gatatu mu gihe ebyiri za mbere zijya muri ¼ . Ikipe zisezerewe muri ¼ zitahana ibihumbi 350 $ (akabakaba miliyoni 299 Frw), izisezerewe muri ½ zihabwa ibihumbi 450 $ (akabakaba miliyoni 385 Frw). Ikipe itsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa ibihumbi 625 $ akabakaba miliyoni 535 Frw naho itwaye igikombe igahabwa 1,250,000 $ (asaga miliyali imwe na miliyoni 70 Frw).

Rayon Sports yanditse amateka yo kwerekeza mu mikino y'amatsinda ya Caf Confederation Cup
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
jean baptiste 2018-04-19 05:47:10

Aleluya!Icyubahiro n’Ishimwe in iby’Imana yacu yo iduhaye kugera mu matsinda.Ikomeze idufashe my rugendo n’igikombe k’iri rushanwa tuzagitware.

2
Munezero 2018-04-19 04:28:21

mugure abakinnyi barimo usimbura diarra dore chabalala ari wenyine, mugure na defenders bo ku mpande , kandi mumenye ko APR yageze 1/2

3
Gatare munezero 2018-04-19 04:14:58

ni byiza ariko bagure umukinnyi usimbura bigango afashe chabalala,n’abinyuma ku mpande harava kwa rutanga na ange kandi si ubwa mbere aya mateka abaye kuko APR yageze muri 1/2 final ya afrika ni uko batabisakuza buriya banafite cecafa eshatu

4
Nana 2018-04-19 03:24:53

Na Minister wacu wa Sport kandi turamushyigikiye umuhigo nawe arawesheje. Akanadushyigikira. Twese icyarimwe tuti Oyeeee.

5
Bizimana 2018-04-19 03:24:28

Nkunda Rayon sport kuva nkivuka.Ndishimye byimazeyo kuko mu mateka ni ukwandika Rayon sport.Ooh Rayon!! Ooh Rayon!!

6
Tuyishimejeanbaptiste 2018-04-19 02:49:22

Nkuko nabigaragajehejuru nitwajeanbaptiste ntuye igikondo imbere yapape kunzu yirembo ihari igitekerezocyange rero ndashimirimana ifashije abahungubacu bakitwaraneza nkabambifurizakugira urugendorwiza mukugaruka ikigari inamanatanga nuko bakoracyane ntagucika intege bakazatwara igikombe mazubundi ikipeyacuikamamara bityo iheshe ishema nigihugucyacu murakoze cyane kwakira ubutumwa bwange.

7
Evariste 2018-04-19 02:12:19

Nibyiza, icyo nifuriza Rayon sport, nugutegura neza imikino yomumatsinda, buri mukino bakawufata nka Final kuko akabando kiminsi gacibwa hakibona.

8
badege 2018-04-19 00:20:14

Mugisha niba atari ukwibeshya wagize, ndabona ugomba gusubira ku ntebe y’ishuli, ukaniga kujya ubanza gusoma ukumva mbere ya comments wandika no kuvuguruza abanyamakuru. Ikinyuranyo cy’ibitego ni nkuko umunyamakuru yabivuze. Ibitego ni 3-2 muri rusange.

9
M.K 2018-04-18 23:06:44

IMANA ishimwe rwose.
N’abakeba rero mujye mubimenya ko amateka mashya muri ruhago yose akarwa n’ama clubs hano mu Rwanda akorwa na Rayon gusa. Burya uwagutanze mu kintu aba yaragutanze sha !!!!!
Namwe murebereho.
De gaule we,nawe warayanze urayirwanya ariko urayisiga tu !!! N’abazakora nkawe bazacaho biruka !!!!

10
MATONI 2018-04-18 22:54:09

Ndumufana wa APR Ndishimye cyane reyo irabikoze imanishemwe izagire ibihebyiza mumatsinda

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza